00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indangagaciro z’umuco Nyarwanda, Nyirantarengwa y’abayita impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu?

Yanditswe na Urinzwenimana Mike
Kuya 11 July 2022 saa 09:31
Yasuwe :

Amateka agaragaza ko mbere y’uko abakoloni bagera mu Rwanda, rwari rumaze imyaka irenga 800 rwariremye, rufite umuco n’indangagaciro zarwo, ururimi, ubutegetsi, ingabo zihora zirinze inkiko kandi zagura u Rwanda, rufite amategeko n’abayobozi barinze umutekano w’imbere mu gihugu. U Rwanda rwari rwariyubatse, rushyiraho leta.

Inzobere zitandukanye mu mateka zigaragaza ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwatangiye gusenyuka ubwo abakoloni bageraga mu gihugu, mu mpera z’ikinyejana cya 19.

Nyuma y’uko babonye ko umuco w’abanyarwanda udadiye, bize amayeri yo gusenya u Rwanda bahereye mu mizi y’umuryango Nyarwanda.

Abazungu aho baziye, basenye ikintu cyose cyari kibumbatiye ubunyarwanda, basenya umuco wacu, bakuraho ingabo, bakuraho inzego za leta y’Abanyarwanda, bakuraho imyemerere y’Abanyarwanda, bakuraho amashuri, cyane cyane bakuraho indangagaciro zacu.

Abanyarwanda basigaye bagizwe n’abazungu, abayobozi bahembwa n’abazungu, amashuri ashyirwaho n’abazungu, yigishwamo n’abazungu, kwifuza kose k’umunyarwanda gusigara gushingiye ku muzungu.

Ibintu byose twikoreraga barabica dusigara dutunzwe n’ibiva iwabo, kuva ku miti kugeza ku myambaro ndetse no mu bitekerezo.

Amayeri yakoreshejwe mu gusenya u Rwanda

Abazungu n’abapadiri bamaze gushinga imizi mu Rwanda, batangiye kwigisha abanyarwanda bari basangiye gupfa no gukira, ari bene mugabo umwe.

Babwiwe ko ntaho bahuriye, ahubwo ko Abatwa bari basanzwe mu ishyamba ryo mu Rwanda, Abahutu bavuye muri Chad na Cameron baraza batura u Rwanda, batema amashyamba u Rwanda bararutunganya, Abatutsi aho baziye nyuma barusha imbaraga Abahutu n’Abatwa barabakoloniza.

Ibi byigishijwe mu mashuri, mu madini, hatangwa inkunga zitandukanye zinyuzwa mu miryango itegamiye kuri leta n’amadini, bicengezwa mu banyarwanda, leta ya PARMEHUTU na MRND babishyira mu igenamigambi ryabo, bigisha ko Abahutu batsikamiwe kandi bakeneye kwigaranzura umututsi, maze babibyazamo umugambi wakozwemo Jenoside yakorewe abatutsi.

Kunamura icumu

Muri Gicurasi 1998 muri Village Urugwiro mu mujyi wa Kigali hatangijwe ibiganiro byari bigamije kureba uko u Rwanda ruzabaho nyuma ya Jenoside.

Ku murongo w’ibyigwa, hari hariho ikibazo cy’Ubumwe bw’abanyarwanda, kumenya uko bwasenyutse n’icyakorwa ngo bwongere kubakwa.

Icyo gihe abitabiriye iyo nama bo mu ngeri zose, basubiye mu mateka bibukiranya bimwe mu byo bazi byaba byaratumye abanyarwanda bashwana, kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abitabiriye inama zo mu Rugwiro basanze ubwo abakoloni bageraga mu Rwanda, baratangiye gucamo abanyarwanda ibice.

Batangiye kwigisha ko Abatutsi atari abanyafurika nk’abandi, ko bo baturuka ahandi hantu, kandi ko aribo bashoboye gutegeka, muri make barenze abandi banyarwanda, ko bavukiye gutegeka.

Abakoloni bavuze ko Abahutu bafite ubwenge buciriritse, ko bavukiye gukora imirimo y’amaboko no gutegekwa.

Muri izo nama zo mu Rugwiro, basanze ibyo abakoloni bakoze byari mu mitegekere bari basize iwabo. Baje bavuye i Burayi aho inyigisho zishingiye ku moko zari zarashinze imizi.

Bafashe ibyarangaga ibyiciro by’imibereho y’Abanyarwanda, babihindura amoko. Ibyiciro by’Ubuhutu, Ubututsi n’Ubutwa byarangaga umukene, umukire n’umutindi, babihindura amoko agomba guhangana.

Raporo y’ibyavugiwe mu Rugwiro ivuga ko ibyo abakoloni babikoze kugira ngo abanyarwanda bacikemo ibice, biborohere kubayobora.

Abanyarwanda bamaze gucibwamo amoko, byatangiye gushyirwa mu bikorwa bikoreshwa mu mashuri no mu buyobozi, gahoro gahoro Abanyarwanda nabo batangira kubyemera.

Nyuma y’inama zo mu Urugwiro, abanyarwanda bashyize hamwe bubaka u Rwanda, umunyarwanda agira ishema mu gihugu cye no mu ruhando mpuzamahanga.

Ba gashakabuhake ntibigeze babyishimira, ahubwo baje mu yindi sura batangira gusenya u Rwanda bahereye ku muco, indangagaciro n’umuryango nk’ipfundo ry’ubunyarwanda.

Gusenyuka k’umuco n’umuryango nyarwanda

Indirimbo y’igihugu, igice cya kabiri igira iti “Horana Imana murage mwiza, ibyo tugukesha ntibishyikirwa, umuco dusangiye uruturanga. Ururimi rwacu rukaduhuza, ubwenge umutima, amaboko yacu nibigukungahaze bikwiye, nuko utere imbere ubutitsa.”

Iki gice cy’iyi ndirimbo kigaragaza neza icyo buri munyarwanda wese agomba gushyira imbere mu bikorwa bye bya buri munsi, no mu burenganzira bwe mu nyungu z’igihugu.

Icya mbere ni ukumenya ko igihugu ari wo murage w’abenegihugu, akaba ari nayo ngobyi ibahetsel, kandi inkingi zigize igihugu ni umuco (indangagaciro na kirazira) n’ururimi (Ikinyarwanda).

Iyo umuntu afite indangagaciro na kirazira z’umuco bimufasha kugira ubwenge, umutima ukunda igihugu n’amaboko yo kugikorera maze kikabona gutera imbere.

Ntibishoboka ko igihugu cyatera imbere mu gihe umuco n’ururimi byacyo byatakaye.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 nk’uko ryavuguruwe muri 2015 kugeza ubu, Ingingo ya 36, ivuga uburenganzira ku biteza imbere umuco w’igihugu, ingingo ya 47 ikavuga ku kurengera no guteza imbere umuco w’igihugu.

Igira iti "Leta ifite inshingano zo kurengera no guteza imbere indangagaciro z’igihugu zishingiye ku mibereho no ku mitekerereze ndangamuco ndetse no ku biranga umuco w’igihugu muri rusange, mu gihe bitabangamiye uburenganzira bwa muntu, ituze rusange rya rubanda n’imyifatire ndangabupfura."

Hashingiwe ku bivuzwe mu itegeko nshinga no mu ndirimbo y’igihugu ibumbatiye imitekereze y’abanyarwanda, hari bimwe mu bikorwa by’inzaduka byatangiye kugaragara mu mico n’imyifatire mu muryango nyarwanda, bishyigikiwe na ba gashakabuhake.

Urugero ni umuco wo kudahana, kuryamana kw’abahuje ibitsina n’ibindi, bigasiribanga umuco n’indagagaciro nyarwanda.

Byinshi biza mu mutaka w’icyitwa imiryango itegamiye kuri leta, impano n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, ibi usanga bibusanyije n’umuco nyarwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyasozaga CHOGM yari imaze iminsi itanu ibera mu Rwanda, umunyamakuru wa BBC yabajije umukuru w’igihugu uburyo agiye kuyobora uyu muryango kandi u Rwanda rushinzwa guhonyora indangagaciro za Commonwealth.

Umukuru w’igihugu adaciye ku ruhande yamusubije agira ati “Ni inde ugena indangagaciro, cyangwa ni inde utagira indangagaciro? Iyo abantu bavuga indangagaciro, [wumva ko] hari igice cy’Isi cyihaye inshingano zo kugena indangagaciro. [Bisa nk’aho] abasigaye twese tutagira indangagaciro, tukagomba guhora twigira kuri abo bandi bagena indangagaciro."

Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko ibihugu byo mu majyaruguru y’Isi, ari naho BBC ikomoka, bihora bitekereza ko ari byo bifite indangagaciro, abandi ntazo bafite.

Uko iminsi iza, iterambere rigenda ryiyongera. Binyuze muri iryo terambere, ba gashakabuhake baza mu mutaka w’uburenganzira bwa muntu no gufasha, bafite inkota yo gusenya umuco n’indangaciro nyarwanda.

Buri munyarwanda akwiye kuba maso, agakomera ku murage w’indangagaciro n’umuco nyarwanda twasigiwe n’abakurambere.

Umuco n'indangagaciro nyarwanda, ni kimwe mu birango bikomeye bifashe ubumwe bw'Abanyarwanda

Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi Urinzwenimana Mike


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .