00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dakar: Uko nasanze ibigwi by’u Rwanda na Perezida Kagame ahantu ndangamurage

Yanditswe na Mutangana Steven
Kuya 15 July 2022 saa 09:29
Yasuwe :

Mu minsi ishize ubwo nari mu bushakashatsi ku byerekeye ibungabungwa ry’umurage nyandiko n’ishyinguranyandiko (documentary heritage/archives) mu murwa mukuru wa Sénégal, nageze ahantu ndangamurage hatandukanye.

Nanejejwe no kuhasanga ibimenyetso bisanga ibigwi by’u Rwanda na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Kure y’u Rwanda.

Kuri Place du Souvenir Africain

Ahitwa Place du Souvenir Africain ku nkengero z’inyanja ya Atlantique mu mujyi wa Dakar, nahasanze ishusho ya Perezida Paul Kagame iriho amagambo ayiherekeza arata ibyiza yagejeje ku Rwanda na Afurika.

Bagize bati “Paul Kagame ni we wazahuye u Rwanda rwari rwarasenywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, agira uruhare mu gushyiraho ubuyobozi bwiza aho abagore bafite umubare munini nko mu nteko ishinga amategeko. Iterambere ry’ubukungu, gukundisha Abanyarwanda umurimo, kurwanya ruswa n’imiyoborere myiza ni inkingi za politiki ye.”

Iyo shyusho iri kumwe n’iz’abandi bantu b’ibirangirire b’Abanyafurika. Ariko mu bazwi muri aka karere u Rwanda ruherereyemo, ni iya Kagame nahabonye.

Place du Souvenir Africain ni ahantu ndangamurage hagenewe kuzirikana abantu baranzwe n’ibikorwa by’indashyikirwa bitazibagirana mu Banyafurika na Diaspora.

Hafasha abahasura kuzirikana abo bantu b’intwari hakagira uruhare mu guteza imbere imico y’Abanyafurika, dore ko hakunze kubera n’ibikorwa by’imurika by’ibihugu bitandukanye cyane cyane ibya Afurika y’iburengerazuba ndetse n’amaserukiramuco.

Ubwo nahageraga hari imurikabikorwa rya Burkina Faso. Hafasha kandi abahasura kuzirikana Panafricanisme. Hari inzu ndangamurage y’abagore. Hashyizwe n’ikimenyetso cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (plaque commémorative).

Muri Musée des Civilisations Noires

Ahandi ni muri Musée des Civilisations Noires, naho muri Dakar. Muri iyo ngoro ndangamurage, hari icyumba nasanzemo amashusho y’abanyapolitiki n’abandi bo mu bindi byiciro bazwiho ibikorwa by’indashyikirwa ku Isi.

Harimo abagore n’abagabo bo ku migabane yose, abera n’abirabura, abakuru n’urubyiruko. Ishusho ya Perezida Kagame iri mu ziri ahagaragara neza, ku buryo utirirwa ushakisha.

Abanyasenegali twari kumwe tuhasura, barambwiye bati “Dukunda Perezida wanyu, Paul Kagame. Uko ubona ari muri iyi ngoro ndangamurage, niko ari ku mutima wacu. Yakoze ibitangaza iwanyu mu Rwanda, ni umugabo uvuga Isi yose ikumva. Avugira Afurika”.

Muri bo hari umwe wanyegereye arambwira ati “Nizere ko iwanyu mu Rwanda muzi ibigwi bye kandi mumushimira ibyo abakorera!” .

Muri iyi ngoro ndangamurage, hari n’icyumba kimuritsemo amashusho y’abagore b’abanyapolitiki bo muri Afurika benshi bakiriho n’abatabarutse. Nahasanze ishusho y’Intwari y’Imena y’u Rwanda Uwiringiyimana Agatha.

Mu cyumba kimuritsemo ikarita ya Afurika n’urutonde rw’ibihugu bifite umubare munini w’abagore bari mu nzego zifata ibyemezo, u Rwanda nirwo ruri ku mwanya wa mbere. Ibyo bigwi si ibyo kwihererana. Uko abasura iyo ngoro babisobanurirwa niko bamenya intambwe u Rwanda rugezeho.

Kuri Monument de la Renaissance Africaine
Ku gasozi kubatseho Monument de la Renaissance Africaine, naho hari icyo nabonye kimpa ishusho y’umwanya u Rwanda rufite, biranezeza.
Nkihagera, nabonye hari amabendera y’ibihugu byinshi cyane bya Afurika n’iby’indi migabane. Ariko ku rwinjiriro, aho ubona bwa mbere, hari amabendera atatu ari ku murongo umwe, irya Sénégal, iry’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika n’iry’u Rwanda. Andi ari ahagana haruguru ku mpande zombi z’amabaraza umuntu aterera yerekeza ahari ishusho nini kandi ndende cyane izwi cyane ya Monument de la Renaissance Africaine.

Iyi shusho yatashywe ku mugaragaro muri Mata 2010 ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge bwa Sénégal, ifite igihe cyo kuzaramba imyaka 1200. Kuba ibendera ry’u Rwanda riri ahabanza, umwe mu Banyasenegali twahageranye asanga biterwa n’uko iki gihugu gifite ishusho nziza muri Sénégal kandi ibigwi by’u Rwanda bifatwa nk’intangarugero.

Kuri Monument de la Renaissance Africaine, ibendera ry'u Rwanda riri ku marembo
Musée des Civilisations Noires ibitse amateka ya Afurika
Ishusho ya Perezida Kagame n'ibigwi bye kuri Place du Souvenir Africain
Place du Souvenir Africain hafi y'inyanja ya Atlantique
Ifoto ya Perezida Kagame iri mu zigaragara z'Abanyafurika bakoze ibidasanzwe

Mutangana Boshya Steven
Umusomyi wa IGIHE.COM


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .