Ni nyuma y’amahugurwa bahawe na Green Gicumbi mu gihe cy’umwaka, uyu mushinga ukaba usanzwe utanga ubufasha mu buryo bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu mirenge icyenda y’aka Karere.
Mutuyimana Penina uri mu bahuguwe, yavuze ko bari barahinze icyayi mu mu gishanga cya Murindi bagahomba hegitari zisaga 250 kubera kutamenya uburyo bahangana n’imvura.
Ati “Twari dufite ubuso burenga hegitari 250, zose zarangiritse kubera imvura yaguye ntitwabasha gufata amazi yayo. Ubu twigishijwe uburyo dutegura inzira z’amazi mu gishanga, uko bahinga icyayi ku musozi n’ibindi bihingwa bikera neza, kandi bigakorwa mu buryo amazi aturuka ku musozi atongera kurindimukana ibihingwa.”
Ufitabe Bernard utuye mu Kagari ka Murindi avuga ko kutamenya uburyo bwo gushaka inzira z’amazi hari n’abo byavutsaga ubuzima bwabo.
Ati “Mbere amazi y’imvura yigeze kumanuka ku musozi wa Murindi atembana umuntu wari utwaye imodoka inini arapfa, ariko twigishijwe uko bacukura ibyobo bifata amazi, inzira agomba kunyuramo bitabangamiye ibihingwa. Amasomo twahawe twiteguye kuyasakaza mu mirenge 21 igize Akarere ka Gicumbi”.
Kagenza Jean Marie Vianney, Umuyobozi wa Green Gicumbi, avuga ko batanze aya masomo ndetse n’impamyabushobozi ku bahinzi bagera kuri 200 berekanye ko ibyo bigishijwe bamaze kubimenya.
Yavuze ko igisigaye ari ugufasha abandi bahinzi bagikeneye ubufasha.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite yashimye uruhare rw’umufatanyabikorwa, yemeza ko ahakiri imbogamizi biteguye gufasha abaturage nk’ubuyobozi kugira ngo biteze imbere.
Muri aka Karere ka Gicumbi amazi y’imvura akunda kwibasira cyane igishanga kiri mu cyogogo cya Muvumba, kuri ubu abahinzi bakaba bavuga ko biteguye kubyaza umusaruro hegitari 450 zihinzeho icyayi, ibijumba n’ibindi.
Abahinzi bagera kuri 200 bigishijwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere bahawe amagare n’ ibindi bikoresho bizabafasha kugera mu mirenge baturanye bajya gutanga ubufasha kuri bagenzi babo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!