00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa ba Rusesabagina barashaka iki?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 November 2023 saa 07:27
Yasuwe :

Benshi mu batangiye gukurikirana Carine Kanimba na Anaïse Kanimba mu minsi ishize, batekerezaga ko imvugo zibasira u Rwanda zabahoraga mu kanwa zaterwaga n’agahinda ka se, Paul Rusesabagina, wari ufungiye ibyaha by’iterabwoba, nyamara umenya kwari ukwibeshya!

Anaïse Kanimba ni umwe mu baherutse kugaragara mu kiganiro cy’ikinyamakuru Washington Post, kigaruka ku ruhare rw’abagore mu guhindura ibibera hirya no hino ku Isi.

Yari umwe mu bari batumiwe mu cyagarukaga ku buyobozi bw’igitugu no gukoresha nabi imbaraga z’ubuyobozi, nk’ibibazo bikomeje kugaragara hirya no hino ku Isi.

Washington Post yavuze ko yatumiye uyu mukobwa wa Rusesabagina nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu.

Mu by’ukuri nubwo Carine Kanimba na Anaïse Kanimba bakunze kumvikana bavuga ko Rusesabagina ari Se, ntabwo ariko kuri kuko atari umubyeyi wabo w’amaraso.

Ababyeyi ba Carine Kanimba na Anaïse Kanimba bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Bakimara kuba imfubyi batangiye kurerwa na nyirasenge akaba n’umugore wa Rusesabagina, Tatiana Mukangamije.

Uyu mwana akimara kuba imfubyi, nyirasenge Tatiana Mukangamije, ari na we mugore wa Rusesabagina, yaramufashe, amujyana kuba mu muryango ufitanye isano n’urupfu rw’umuryango we. Ibi bisobanuye ko Kanimba ahatswe kwa Rusesabagina.

Uku niko aba bakobwa batangiye kurerwa na Paul Rusesabagina.

Muri iki kiganiro Anaïse Kanimba abeshya abantu ko se Paul Rusesabagina yatangiye gukurikiranwa n’u Rwanda kuko yavugaga ibitagenda neza mu gihugu.

Ati “Filime ‘Hotel Rwanda’ yamuhaye (Rusesabagina) uruvugiro rwo kugaragaza ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu bikomeje kuba mu Rwanda, bishingiye kuba ahanini mu Rwanda hari ubutegetsi bw’igitugu. Nta burenganzira bwo kuvuga icyo ushaka mu Rwanda. Ibyaha byinshi byagiye bikorwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera ubutegetsi buriho mu Rwanda. Ibyo ni byo data yavugaga birangira bidashimishije ubutegetsi bw’igitugu bwamushimuse mu 2020.”

Paul Rusesabagina yatawe muri yombi n’inzego z’ubutabera z’u Rwanda kugira ngo akurikiranwe ku byaha by’iterabwoba yakoze binyuze mu Mutwe wa MRCD-FLN, yari abereye umuyobozi.

Ni umutwe mu bihe bitandukanye wagabye ibitero ku basivili mu Turere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Rusizi, urasahura, wica ndetse ushimuta abaturage. Niba koko Anaïse Kanimba ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu kuki ntacyo yavuze kuri ibi bitero bya se, byagize bamwe impfubyi n’abapfakazi?

Rusesabagina wareganwaga n’abandi 20 yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba, cyane ko na we yiyemereye ko yateguye inama zo gukusanya amafaranga yari agenewe gutera inkunga umutwe w’iterabwoba yashinze.

Hari amashusho uyu mugabo yashyize kuri YouTube yemera uruhare mu bitero bya FLN, yongeraho ko byateguwe hagamijwe kwica abasivile kugira ngo hashyirwe igitutu kuri guverinoma, bityo yemere ibiganiro.

Ayo mashusho yaje gusibwa n’abamushyigikiye mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

Ibi byose ntacyo umukobwa we yabivuzeho, ahubwo yakomeje avuga ko “ibyabaye kuri se, biba ku Banyarwanda benshi buri munsi, aho buri umwe ugerageje kuvuga ukuri, uvuga ibintu Guverinoma idashaka kumva bisanga muri gereza kandi akenshi ntihakurikizwe inzira z’ubutabera ku buryo nta n’icyizere baba bafite cyo kuzarekurwa.”

Yakomeje ati “Ikibabaje ni uko u Rwanda ari umufatanyabikorwa ukomeye wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi, hari ibibazo mu kugira abafatanyabikorwa nk’u Rwanda, bashimuta abantu, bagafunga impirimbanyi za politikI.”

Nyuma y’iminsi mike Anaïse Kanimba atangaje ibi, Carine Kanimba nawe yongeye gushimangira imvugo ze z’ibinyoma ku Rwanda.

Ni nyuma y’uko ku wa Gatatu, Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rwanze icyemezo cya Leta y’iki gihugu yo kohereza mu Rwanda abimukira bacyinjiyemo binyuranyije n’amategeko.

Carine Kanimba yumvikanye agira ati “Umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza urwanya gahunda y’abimukira y’u Rwanda ni intsinzi ku gaciro k’ikiremwamuntu, kigashimangira akamaro ko gushyira imbere indangagaciro za kimuntu na politiki y’ibijyanye n’abimukira. Ikibabaje ni uko Abanyarwanda bazakomeza gutotezwa n’ubutegetsi bw’igitugu.”

Imvugo zibasira u Rwanda z’aba bakobwa ntabwo ari nshya, gusa benshi bumvaga ko babiterwa n’agahinda batewe no kuba se afunze, gusa na nyuma y’uko arekuwe ku mbabazi za Perezida Paul Kagame, bakomeje kugaragaza ko ari ba nta munoza.

Kugeza ubu haribazwa niba aba bakobwa barayobotse umurongo wa se wo kurwanya Leta y’u Rwanda cyane ko nawe aherutse kugaragaza ko atahindutse nubwo yafunguwe nyuma yo kwandika ibaruwa ivuga ko “Ndabizeza binyuze muri iyi baruwa ko nta zindi nyungu ntegereje zaba bwite cyangwa iza politiki. Ibibazo bijyanye na politiki y’u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye.”

Ibyo uyu mugabo yanditse ku wa 14 Ukwakira 2022, bikamuhesha gufungurwa ku wa 24 Werurwe 2023, birasa n’aho yamaze kubyibagirwa burundu, we n’abakobwa be batangiza urugamba rushya ku buyobozi bw’u Rwanda, aka wawundi washize impumu akibagirwa icyamwirukansaga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .