00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyamamare byatangiye kugwa mu mutego wa RDC wo guhishira Jenoside muri Kivu

Yanditswe na Muhumuza Alex
Kuya 16 February 2024 saa 10:13
Yasuwe :

Ibyamamare cyane cyane muri siporo hirya no hino ku Isi by’umwihariko abafite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), biharaje ikimenyetso kitavugwaho rumwe, bita ko kigamije gutabariza icyo gihugu kimaze imyaka ibiri mu ntambara n’umutwe wa M23.

Ni ikimenyetso cyahimbwe na Guverinoma ya RDC yigize, ngo isisibiranye ubugizi bwa nabi ikorera abaturage bavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bw’igihugu, kugeza ubwo na Loni itangaje ko hatagize igikorwa ‘Abavuga Ikinyarwanda muri icyo gihugu bashobora gutsembwa burundu’.

Ni ikimenyetso cyatangiye kwamamara cyane ubwo ikipe y’umupira w’amaguru ya Congo yitabiraga igikombe cya Afurika (CAN) giherutse kubera muri Côte d’Ivoire.

Abakinnyi ba RDC baririmbye indirimbo zubahiriza igihugu cyabo bakoze icyo kimenyetso.

Ni ikimenyetso cyacuriwe i Kinshasa na Guverinoma ya RDC, ishaka kwereka amahanga ko abaturage bo mu Burasirazuba bw’icyo gihugu bugarijwe n’ubwicanyi bw’umutwe wa M23 bashinja ko ufashwa n’u Rwanda.

Byabaye ishyano ubwo n’abagize Guverinoma ya RDC bakoraga icyo kimenyetso mu nama y’abaminisitiri mu ntangiriro za Gashyantare, bagahabwa urw’amenyo ku mbuga nkoranyambaga hibazwa uburyo Guverinoma aho gufata umwanya yiga ku cyahagarika intambara mu Burasirazuba, ijya mu duhendabana two kwigaragaza nk’iyagowe kandi abaturage barayishyizeho ngo ibarengere.

Bamwe babifashe nk’umubyeyi ubona abana barira kuko babonye igisimba, aho gushaka intwaro zo guhangana n’icyo gisimba akifatanya nabo mu kuboroga.

Iki kimenyetso giherutse gukura ku mugati umukinnyi Heritier Luvumbu Nzinga wakiniraga Rayon Sports, nyuma yo kugikoresha ubwo ikipe ye yatsindaga Police FC. Luvumbu yahagaritswe amezi atandatu azira kuvanga politiki na siporo, ibintu ubusanzwe bitajyana.

Bidateye kabiri kuri uyu wa Kane tariki 15 Gashyantare, umukinnyi wa AS Roma Romelu Lukaku ufite inkomoko muri Congo, na we yiganye iki kimenyetso ubwo yatsindaga igitego mu mukino wabahuje na Feyenoord, ahabwa inama zo kubanza kumenya neza ukuri kw’ibibera mu gihugu cy’ababyeyi, be mbere yo gutwara buhumyi atabariza Leta y’ingome iganje i Kinshasa.

RDC iri kwitanguranwa kuri Jenoside yateguye

Mu masomo ahanitse y’ibijyanye na Jenoside n’uburyo ishyirwa mu bikorwa, habamo tekinike ikoreshwa na Guverinoma hafi ya zose izwi nka ‘Accusation in a mirror”. Iyi tekiniki ikoreshwa na Leta iyo zizi ko ziri gutegura cyangwa gukora ibikorwa byo gutsemba abaturage, ariko zikabigereka ku bari gutsembwa kugira ngo barangaze amahanga.

Mu buryo bworoshye kumva, uwahohotewe ni we uhindurwa umunyabyaha hagamijwe kuyobya uburari ngo abagatabaye bayoberwe uwo batabara cyangwa se nibanatabara, bifashishwe n’uri gukora Jenoside.

Abamaze iminsi bakurikirana ibibera mu Burasirazuba bwa Congo, biboneye n’amaso yabo amafoto n’amashusho yagiye ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga y’abatutsi bo muri icyo gihugu bagirirwa nabi, kugeza aho bamwe batwikwa ari bazima.

Mu mpera za 2023, Isi yose yatunguwe no kubona umwe mu basirikare ba Congo, Capt Gisore Rukatura yicwa n’abaturage agatwikwa ari muzima, ashinjwa kuba ari Umututsi gusa, Leta ya Congo ikaruca ikarumira.

Ubu ikigezweho ni amafoto y’umutwe w’umwe mu baturage b’abatutsi iri kuzenguruka kuri internet, uwo mutwe uteruwe n’umwe mu rubyiruko rufasha Leta ya Congo guhiga Abatutsi no kurwanya M23 ruzwi nka Wazalendo, yigamba ko bazaruhuka ari uko Abatutsi bashize.

Justin Bitakwira, Umujyanama wa Perezida Tshisekedi amaze igihe yigamba kuri radiyo zo muri Congo, ashishikariza abaturage guhiga Abatutsi aho bababonye hose, ngo kuko ‘bavuka ari abantu babi’.

Mu gihe hari ibihumbi by’abatutsi bishwe cyangwa bahohotewe na Guverinoma ya RDC , nta na hamwe icyo gihugu kirerekana urutonde rw’abaturage M23 yaba yarakoreye Jenoside.

Umunyamategeko Gatete Nyiringabo Ruhumuliza abinyujije kuri Twitter, yavuze ko ibimenyetso Guverinoma ya RDC n’abayishyigikiye biharaje, ari ubundi buryo bwo guhakana Jenoside no guhishira iri gukorwa na Leta.

Ati “Ni nko kuvuga ngo abandi barashaka kuturimbura, reka tubatange tubarimbure. Ni kimwe mu bikorwa byo guhakana, kikaba kimwe mu byiciro bya Jenoside.”

Gatete asaba abayobozi ba siporo hirya no hino ku Isi, gufatira ingamba icyo kimenyetso cyacuriwe i Kinshasa gitangiye kwinjiza mu mikino mpuzamahanga, hagamijwe kuburizamo amarira y’abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo, bamaze imyaka 28 barajujubijwe na Leta.

Ibibazo bya Congo byagiye bihabwa umurongo n’abanyapolitiki bakomeye Afurika yagize, nyuma yo kumenya umuzi nyawo w’ikibazo uhereye kuri Nelson Mandela na Thabo Mbeki bayoboye Afurika y’Epfo, Julius Nyerere wayoboye Tanzania.

Nka Thabo Mbeki yagiriye inama Guverinoma ya Congo, ayimenyesha ko mu gihe cyose idafata abavuga Ikinyarwanda bari mu Burasirazuba nk’abaturage bayo, amahoro muri ako gace azakomeza kuba ingume kuko kubirukana kuri gakondo yabo bitazakunda.

Yagiriye inama Congo kubafata nk’abandi banye-Congo, yirinda ibikorwa bibagirira urugomo no guhana ababyishoramo, igacyura abagizwe impunzi banyanyagiye hirya no hino ku Isi.

Leta iyobowe na Tshisekedi isa n’iyavuniye ibiti mu matwi kuri izo nama z’abakurambere. Aho kubinyuza mu biganiro nk’imwe mu nzira zoroshye. Yakusanyije ingabo zivuye imihanda yose ngo ziyifashe gutsinsura M23 ibone uko yirara mu bavuga Ikinyarwanda, nubwo nabyo bisa n’ibyananiranye kuko M23 iri mu nkengero za Goma.

Ubugizi bwa nabi bwibasiye Abavuga Ikinyarwanda muri Congo bukorwa ku manywa y'ihango n'inzego zakabaye zibarinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .