00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikimansuro mu isura nshya i Kigali!

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 January 2024 saa 03:09
Yasuwe :

Ibyo twabonaga byinshi bibera mu bindi bihugu bizwiho kugira abakobwa birekura, uyu munsi i Kigali biraganje! Ni hamwe ushobora kwinjira ahantu ugira ngo ni ibisanzwe ugasohoka wiruka mu gihe waba udafite umutima ukomeye cyangwa se udasanzwe ubimenyereye. Ntizimbye mu magambo ndavuga isura nshya y’ibimansuro bisigaye biri muri uyu mujyi.

Abakurikira imbuga nkoranyambaga hari amashusho babonye mu minsi yashize y’umukobwa wabyinaga ari mu kabari yahanishije imbere y’abantu, imyanya ye [iyo twita iy’ibanga yayitegeje rubanda]. Bamwe bagize ngo wenda ni amashusho yo mu mahanga ya kure ariko yari ay’umukobwa wisobanukiwe nk’uko basigaye babyita hano i Nyarugenge!

Nkibona ayo mashusho nanjye naratunguwe ndetse bintera amatsiko yo kubaza niba koko ibyo bintu bibaho, gusa nasanze biganje kandi benshi baramaze kuyoboka. Mbese ni ukongera tukambaza ya Mana idahwema gutaha i Rwanda naho ubundi ni agahomamunwa.

Ntabwo byoroha kumenya ahabera ibimansuro nk’ibi cyane ko n’inshuti yawe ushobora kuyibaza niba ihazi[kandi ijya ijyayo koko] igahakana igatsemba. Gusa, kera kabaye namaze icyumweru kirenga nshakisha mu mwaka washize nibwo nabashije kumenya byimbitse iby’ibi bimansuro.

Ibipangu bimwe ubona i Kigali umenye ibiberamo imbere mu masaha y’ijoro...

Ushobora kuba ujya ubasha kugenda mu masaha y’igicuku, n’ubwo muri iki gihe amasaha yo gufunga utubari yigijwe imbere, cyangwa se bikajya wenda bikubaho uvuye nko ku kazi cyangwa se ukazinduka mu cya kare ugiye gukora ka siporo, ukanyura ku bipangu ubona rwose hatuje hatekanye; nyamara ibyinshi muri Kigali siko biba bimeze habe na gato.

Hari bimwe biba birimo abantu baborewe! Hari ababa bagiye kwihera ijisho abakobwa batigisa umubyimba , byanarimba bakagerana mu gitanda cyane ko ibyo babereka nawe uri umugabo ufite akanyabugabo koko ndetse no ku ikofi umeze neza nta kabuza; wakwijajara inkumi.

Muri ibi bipangu ntabwo upfa kwinjiramo uko wiboneye kuko utajyayo utari ‘umuntu wacu’ nk’uko babivuga cyangwa se bwaba ari ubwa mbere, ukaba ufite umuntu watanze nimero zawe wagera ku gipangu ugahamagara bakabanza kukurebera kure bashaka kumenya niba nta ngenza uri kumwe nazo.

Ku manywa y’ihangu muri ibi bipangu haba hakinguye hakorwamo amasuku, abakobwa bari kuruhuka.

Abakiliya baho batangira kuhatera amatako nibura Saa Sita z’ijoro abandi bakaza mu rukerera ahagana Saa Cyenda inyoni zitangiye kuvuga.

Muri ibi bimansuro ntabwo wakwinjira ngo uhirahire ufotora kuko hamwe ugiyemo asabwa gusiga telefone ngo utaba wagambana bakabagwa gitumo, ahandi hakaba harimo umuntu uhoza ijisho kuri buri wese ku buryo wibeshye ugafotora ushobora gusohokamo bamwe bakikanga bagira ngo waguye mu muzinga w’inzuki.

Ubundi mu busanzwe twari tuzi ko ababyinnyi nk’aba bazwi nk’abamansuzi bajya imbere bakazunguza ikibuno bagakora iyo bwabaga, abantu bakizihirwa ku buryo abafite agatubutse babafata neza bakabagurira ‘kamwe’ cyangwa se bakabaha ku gafaranga.

Ni ibisanzwe mu tubari no mu tubyiniro aho usanga bifashisha abakobwa babyina bambaye utuntu duto cyane hagamijwe gukurura abakiliya.

Byarenze izi mbibi ahubwo basigaye bakora ibirenze ibi. Ibaze ubonye umukobwa ari imbere y’abantu agakuramo imyambaro yose kugeza ku mwambaro uhishe rya banga ry’igitsinagore.

Ugeze muri ibi bipangu byinshi bifite ibimansuro biri muri uwo mujyo ni uko biba bimeze, barabyina kakahava kugeza aho bakuyemo kuva ku myambaro ihishe amabere kugeza ku myanya y’ibanga. Hari bamwe banaza imbere n’ubundi ubona basa n’abaje bibagiwe kwambara ku buryo gukora ibi bitabatwara umunota.

Ntabwo ari ibi gusa, bamwe batangira kwikinisha kugeza aho bazanye ‘amavangingo’. Abagabo bafite agatwe gato ho iyo bigeze aha batangira kwigiza intebe inyuma cyangwa bakitahira kuko ikiba gikurikiyeho ari uko ashobora kuza akakwinishiriza imbere bayanarimba akakwicaraho yambaye uko yavutse.

Umugabo wifite ashobora guhundahazaho umukobwa inoti agakora aho ashaka kuko buri wese uba wiyemeje kujya imbere, aba agomba kuhava ashimishije buri mukiliya wese mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Abagabo barabizi bo intege nke hano benshi zirabaganza bakisanga baguye mu mutego, cyane ko iyo ushimye hari ‘lodge’. Igikurikiraho ni ukwihangana umukobwa yasoza kubyina ukaza kumwegera ubundi akakumara ipfa.

Hari uherutse kunsetsa we ngo hari aho yasimbukiye bamubwiye iby’ibimansuro nk’ibi agenda atarwiyambitse agezeyo asanga umukobwa yacometse icupa rya byeri mu gitsina cye. Yambwiye ko yasohotse atareba inyuma, amara iminsi afata iyo shusho agatekereza bibaye kuri mushiki we.

Ubundi ibimansuro nk’ibi bizwi mu bindi bihugu aho umukire umwe cyangwa igikundi cyabo, bashobora gutumira inkumi zikaza kubabyinira zambaye uko zavutse!

Kugira ngo wumve ko atari iby’i Rwanda, ibimansuro nk’ibi ubusanzwe byitwa “Private Kimansulo’’ mu bindi bihugu bibarirwa mu gatebo kamwe na za filime z’urukozasoni.

Ibi bimansuro bitandukanye n’ibyo dusanzwe tuzi mu tubari dutandukanye i Kigali cyane ko byo ababikora batageza kuri iki kigero, kandi utubari bakoreramo tubaka dukora mu masaha yagennwe.

Ibi bintu aba bakobwa kuki bemera kubikora?

Biragoye kuvuga ngo aba bakobwa gukora ibi bintu kubera impamvu iyi cyangwa iyi. Kuko hari uwo muganira akakubwira ariko kazi nyine nk’uko umuntu yisanga akora muri banki, umunyamakuru nkanjye cyangwa ari umuririmbyi wa Karaoke cyangwa usanzwe ufite ibihangano.

Hari n’uwo muganira akakubwira ko ari amaburakindi. Hari umwe twaganiriye ubwo najyaga kwihera ijisho, ngo ntazabara inkuru ntahagazeho wa hamwe mu hari ikimansuro nk’iki mu gace kamwe muri Kigali, mubajije impamvu abikora ambwira ko ari amaburakindi.

Ati “Mfite abana rero aka niko kazi nabashije kubona kuko ntabashije kwiga neza nk’abandi, rero ntabwo nakitesha cyane ko hano ibyaho birangirira ku muryango uhasohoka.’’

Hari undi wambwiye ko ubuzima bwa Kigali bugoye ku buryo bisaba ko wirwanaho ukajya ahantu hari abagabo nka hano cyane ko ‘iyo nahiriwe narenga ibihumbi 150 Frw nayabona mu ijoro rimwe’.

Iyi nkuru ntabwo igamije gukangurira abantu kugana ibi bimansuro ahubwo ikigamijwe no ukubwira abantu aho isi igeze no guhwitura abatwawe umutima n’ibi bintu bintu kuko si iby’i Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .