00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu intekerezo bwite za Perezida Paul Kagame zikwiriye kuba amahame n’umurage ku Banyarwanda

Yanditswe na Mutaganzwa Charles
Kuya 20 March 2024 saa 04:08
Yasuwe :

Nubwo guhuza umuntu n’Igihugu cyangwa kumugereranya na cyo bitapfa koroha kuko igihe cyose Igihugu kiruta umuntu, ariko Perezida Kagame kumuhuza n’u Rwanda rushya ubona ari ibintu byumvikana cyane, dushingiye ku bintu bitandukanye yagiye agiramo uruhare.

Ubumwe

Nyuma yo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside, u Rwanda rwahisemo kwiyubaka ariko rubikora rwisunze intekerezo bwite za Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu buzima bwinshi bw’Igihugu.

Kimwe mu byifashishijwemo intekerezo bwite za Perezida Kagame harimo kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Muri Mutarama 2003 ubwo yaganiraga n’abanyarwanda baba mu Busuwisi, Perezida Kagame yagize ati “Umuntu wiyumva ko ari Umuhutu, Umututsi cyangwa Umutwa ukumva biragushimishije, ibyo bizaba bikureba uzabigumishe mu mutima wawe kuko nubisohora hanze uzaba ushoza intambara uzarwanywa, kuko uko ushaka uburenganzira n’amahoro, niko na mugenzi wawe abishaka, kubimwemerera ni inshingano ufite kandi ni ngombwa”.

Umutekano

Tariki 12 Mutarama 2014 ubwo yari mu masengesho yo gusabira igihugu, Perezida Kagame yagize ati “Niba hariho umuntu utinyuka gusenya Igihugu kuko abifitemo inyungu, si wowe rero ukwiye gutinya kukirinda kuko nawe ubifitemo inyungu”.

Imiyoborere myiza

Ubwo yari mu Nama Nkuru ya RPF yabereye i Rusororo, kuwa 8 Nyakanga 2018 yagize ati “Inshingano ku muntu,ni nako gaciro ke,wazubahiriza neza,bikaguhesha agaciro mu bandi akaba ari nazo nyungu”.

Kwigira no kwihesha agaciro

Muri Rwanda Day yabereye i Londres tariki 18 Gicurasi 2013, Perezida Kagame yagize ati “Ikibazo ufite iyo ukigize icyawe,ukemera guhangana nacyo uragikemura”.

Kuzamura umugore

Perezida Kagame Paul ubwo yaganirizaga abagore kuri Petit Stade tariki 5 Nyakanga 2013, yavuze ko “Iterambere ry’umugore rishingira ku nzego eshatu zikurikira: Umugore:umugore ubwe nk’umuntu akwiye kwiyumvamo ubushobozi n’uburenganzira bwe. Umugabo akwiye kwiyumvisha cyangwa agasobanurirwa ko ikigirira umugore ineza kigera no ku mugabo, kandi ko ikibuza umugore amahoro kigera no ku mugabokuko nta neza y’umugabo wabona itarimo ineza y’umugore, kandi nta neza y’umugore wabona itarimo ineza y’umugabo. Igihugu gikwiye kumva ko abo bantu bakwiye uburenganzira bikajya mu mico no mu mikorere (System)”.

Ububanyi n’amahanga

Tariki 7 Mata 2019 mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25, Perezida Kagame yagize ati “U Rwanda ni inshuti nziza ku nshuti zarwo kuko rushaka amahoro, kandi rwagira ubushake bwo gushyira ku ruhande ibyo abantu basanzwe bapfa mu rwego rwo kwifuza kubana neza, ariko ntirukunda urusuzugura nubwo yaba yibwira ko akomeye”.

Guha igihugu icyerekezo

Intekerezo bwite za Perezida Kagame zakoreshejwe mu kurubohora no guhagarika Jenoside ndetse n’izatumye rwiyubaka, ari byo byashingiweho u Rwanda rugira icyerekezo n’ubu rugifite.

Inyungu z’izi ntekerezo ku bakiri bato

Kwakira intekerezo bwite za Perezida Kagame bifite inyungu nyinshi ariko iz’ingenzi tugarukaho ni eshatu.

Urubyiruko rufite urugero rwigiraho mu mikorere yarwo kuko babonye neza icyavuye muri izo ntekerezo bwite za Perezida Kagame. Ibyo kandi bituma Urubyiruko rugira imyumvire imwe. Iyi myumvire ni iy’ukuri, yafasha Abanyarwanda gusobanukirwa no guhangana n’inkubi y’ikinyoma kiyoboye isi kandi bigaragara ko kiyongera.

Ikinyoma cyugarije Isi gihinyurwa n’intekerezo za Perezida Kagame

Mu gihe Isi itubeshya ko Demokarasi twayikoresha twica tunasenya ibyacu, ariko muri Rwanda Day yabaye tariki 11 Kamena 2011 i Chicago, Perezida Kagame yagize ati “Demokarasi ikubereye ni iguha ibikenewe ari byo kwihaza, umutekano, kwirinda indwara, kwivuza igihe warwaye, kujyana umwana ku ishuri, ibikorwa remezo, naho ibindi ni urugambo gusa no gushukana”.

Ubwo Isi itwumvisha ko kubaho kwacu dukwiye kubikesha abadufasha, ariko Perezida Kagame atangiza ikigega agaciro ku wa 23 Kanama,2012 yagize ati “Nta bantu na bamwe ku isi bahabwa agaciro n’abandi cyangwa batezwa imbere n’abandi bantu, iyo ubyumva utyo ujye ubigereranya n’ikinya cyoroshya ububabare ariko kitabukuraho.

Ubwo Isi idusaba kujya mu batavuga rumwe na Leta ko ari bwo tuzaba dufite demokarasi kandi tukaba abasitari muri politike ariko Perezida Kagame muri Unity Club, Kigali Convention Centre ku wa 25 Ukwakira, 2019 yagize ati “Ntugapfe kuba muri Opposition (mu batumva ibintu kimwe na Leta) gusa kubera ko ibaho cyangwa ivugwa, ahubwo ujye ujyamo kubera ko hari ikibi ushaka guhindura”.

Mu gihe Isi idusaba guhora turwana mu nyungu zayo twirengagije icyo dupfana, Perezida Kagame mu kwizihiza Yubile y’imyaka 20 Unity Club imaze ishinzwe ku wa 4 Ugushyingo, 2016, yagize ati “Tujye twirinda kumera nk’isenene ziryanira aho uwazifashe yazishyize kandi mu kanya zitegereje gukarangirwa hamwe zose.”

Mu gihe Isi idusaba kuba ntibindeba nubwo byaba byangiza Igihugu n’abantu bipfa kuba wowe bitagufasheho, Perezida Kagame mu nama Nkuru ya RPF yabereye i Rusororo kuwa 8 Nyakanga 2018 yagize ati “Kudakora igikorwa kibi bikugira umwere uruhande rumwe, ariko kukirebera gikorwa ukakihorera bikakwanduza urundi ruhande, ubwo ukaba ubaye umuntu wanduye.”

Iyi si nubwo idusaba byinshi bitwica cyangwa bidusubiza hasi dukwiye kwifashisha intekerezo bwite za Perezida Kagame kugira ngo zidufashe guhangana nayo.

Abafite urubyiruko mu nshingano cyane ururi mu mashuri barasabwa gukingura imiryango kugira ngo izi ntekerezo zirwinjiremo zihinduke amahame bityo zibe umurage w’u Rwanda uko ibihe bizagenda bisimburana.

Icyizere cy’uko urubyiruko ruzishimira kwakira izi ntekerezo kirahari bitewe n’urukundo rukunda Perezida Kagame n’icyo avuze kuri rwo, kuruta kubwirwa ibivuye ahandi n’ubwo byaba binganya ireme.

Imiyoborere ya Perezida Kagame ni urugero rw'amahame akwiriye kuzirikanwa buri gihe
Mutaganzwa agaragaza ko Perezida Kagame akwiriye gufatwa nk'icyitegererezo bitewe n'ibyo yakoze bidasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .