00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyitwarire y’ingenzi ikwiriye kuri internet

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 March 2024 saa 04:13
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo bwite by’Umuyobozi Mukuru w’urubuga rutanga amakuru yerekeranye n’umutekano wo kuri internet, Tony Neate n’iby’Amabasaderi wa Get Safe Online Rwanda, Sadrah Irasubiza.

Muri iki gihe, ntushobora kwibwira uko ubuzima bwamera tubaye tudafite internet. Tuyikoresha mu kazi, kwiga, gusabana n’abandi ndetse no kurambagiza. Gusa ibyiza internet itanga, biduha inshingano zo kugira imyitwarire ikwiriye ndetse no kubahana.

Kuri ubu aho abantu bamara umwanya munini kuri internet, ni ingenzi cyane kuzirikana ingaruka imyitwarire tugira kuri internet igira kuri twe ubwacu ndetse n’abandi.

Kubahana kuri internet ni uburyo twitwara ku bandi igihe tuganira na bo. Si imyitwarire umuntu yakwita ko ari myiza gusa, ahubwo ni ingenzi cyane mu kurema umuryango wo kuri internet, aho umuntu aba, akumva atekanye rwose. Aha harimo kwitondera amagambo tuvuga, imvugo dukoresha ndetse n’ingaruka imyitwarire yacu ishobora kugira ku bandi. Gusa ikibabaje, si buri muntu wese witondera imyitwarire ye kuri internet, kandi ibi bigira ingaruka zitari nziza.

Ingaruka zo kutubaha abandi kuri internet zishobora kubamo ibitekerezo bikomeretsa, kwibasira abandi n’ibindi. Kwibasira abandi bimaze kuba ikintu cyasakaye cyane bitewe n’abantu bihisha inyuma y’amazina atazwi, bakibasira ndetse bakagirira abandi nabi.

Reka tugaruke gato; tekereza igihe uherukira gusoma ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ku nkuru runaka kuri internet, Ni inshuro zingahe wabonye ibitekerezo bisebanya cyangwa bikomeretsa? Ni inshuro zingahe wabonye umuntu yibasirwa cyangwa agasererezwa? Ni ibitekerezo nk’ibyo rero, bishobora gutuma internet ihinduka ahantu habishye kandi hatorohera benshi.

Ingaruka zo kwibasirwa zishobora gukomera zikaba zanakururira uwabikorewe kurwara agahinda gakabije, igihunga, cyangwa bikanamubyarira kwiyambura ubuzima. Ni ingenzi cyane kubahana kuri internet ndetse no kwibuka ko burya, inyuma ya buri konti tubona haba hari umuntu muzima, ufite inyama n’amaraso.

Muri Get Safe Online Rwanda, twakomeje gutegura ubukangurambaga ku guteza imbere ubwubahane kuri internet. Mu gukorana n’abafatanyabikorwa nka Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, ubukangurambaga bwacu bwibanda ku biganiro bijyanye no kwereka abandi ineza n’urukundo, hagamijwe kurema internet ngo ibe ahantu hatekanye kandi hari ubufatanye mu bantu.

Hari uburyo bwinshi bwo gushyira mu bikorwa ubwubahane kuri internet. Urugero, Gukoresha imvugo zidaheza no kwirinda amagambo yo gusebanya, bishobora gufasha mu kurema ahantu heza, aho buri wese abasha kwisanga. Ikindi, gutekereza mbere yo kwandika cyangwa gutanga igitekerezo ndetse no kuzirikana ingaruka z’amagambo yacu.

Bishobora kudufasha kwirinda ubwumvikane buke, gukwirakwiza ibihuha ndetse no kugira uruhare mu biganiro bigamije gukomeretsanya. Tanga ikirego ku myitwarire idakwiriye cyangwa irimo ihohotera.

Ntukemere ko hari ibikorwa byangiza abandi bibaho ngo birangirire aho. Bera abandi urugero, fata iya mbere ugaragaze impinduka kandi ushishikarize abandi kubigenza batyo.

Ibigo byinshi bikora imbuga nkoranyambaga zitanga uburyo abantu baganiramo, na byo biri gushyira imbaraga mu kumvisha abantu akamaro ko kubahana kuri internet. Nk’urugero, Instagram iherutse gushyiraho uburyo bwibutsa abantu kongera gufata akanya ko gutekereza ku gitekerezo gishobora gukomeretsa abandi, mbere yo kugishyira kuri internet. Urubuga rwa X, rwari rusanzwe ruzwi nka Twitter, rwatangije ubukangurambaga bugamije gushishikariza abarukoresha gutekereza mbere yo kugira ibyo bashyira ku rubuga, hagamijwe kwerekana ingaruka amagambo yacu agira ku bandi.

Mu gushyira mu bikorwa ihame ryo kubahana kuri internet, dushobora kurema ahantu hatekanye kurushaho kandi haha ikaze buri wese. Gusa ibi ntibigamije guhindura internet ngo ibe ahantu heza ku bandi gusa, binagamije kurema amateka cyangwa ibisigara dusiga inyuma yacu kuri internet.

Ibuka igihe uheruka gusaba akazi cyangwa ishuri. Hari amahirwe menshi ko bashobora kuba baragushakishije ku mbuga nkoranyambaga. Ese babonyeho iki? Babonye imyitwarire myiza yuje kubahana n’abandi cyangwa baguye ku bintu bishobora kukwangiriza amahirwe? Binyuze mu kwitondera imyitwarire yacu kuri internet, dushobora kurema amateka cyangwa ibimenyetso dusiga inyuma byiza kandi byerekana abo turi bo ndetse n’ibyo twemera.

Muri iyi si aho ibyo dukorera kuri internet bigenda bihinduka ingenzi cyane, iyi ngingo tuvuzeho ni iyo kwitonderwa cyane. Bityo, reka imyitwarire yo kubahana kuri internet ihinduke ikintu cy’ingenzi kuri twe.

Uzi agashya se? Ibi biroroshye cyane kurusha uko ubitekereza.

Reka tube abantu b’umutima mwiza kandi bashyigikirana mu biganiro byose n’ubusabane dukorera kuri internet. Nitubigenza dutyo, tuzarema amateka meza ku bandi, ariko kandi bizanatuma ubuzima bwacu burushaho kuba bwiza.

Umuyobozi Mukuru w’urubuga rutanga amakuru yerekeranye n’umutekano wo kuri internet, Tony Neate, ashimangira ko abantu bakwiriye kwitondera ibyo bandika ku mbuga nkoranyambaga
Amabasaderi wa Get Safe Online Rwanda, Sadrah Irasubiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .