00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intekerezo bwite za Perezida Paul Kagame zikwiriye kuba amahame n’umurage ku Banyarwanda

Yanditswe na Mutaganzwa Charles
Kuya 8 March 2024 saa 05:24
Yasuwe :

Ikiremwamuntu muri rusange tubayeho mu ntekerezo z’abandi bantu ku byo bavumbuye ubu bikaba bikoreshwa cyangwa amahame bahimbye bakayashyira hanze ubu akaba akurikizwa.

Abo bantu dushobora kuba tubazi cyangwa tutabazi, aba vuba cyangwa se aba kera, akenshi ibyo ntitubyitaho icyo twitaho ni akamaro icyo cyavumbuwe cyangwa iryo hame bidufitiye.

Icyo kintu cyangwa ihame bishobora guhindagurika bitewe n’ibihe aho bigeze ndetse hakagira n’abandi bantu babigiramo uruhare, ariko ntibikuraho ko icyo kintu cyangwa ihame bifite umuntu bikomokaho.

Imodoka bavuga ko yavumbuwe na Carl Benz w’Umudage mu mwaka mu w’1886, telefoni igendanwa bavuga ko yavumbuwe na Martin Cooper w’Umunyamerika mu 1972-73.

Mu mahame rusange tugikoresha kugeza ubu, amategeko y’umuhanda bivugwa yahimbwe na William Phelps w’Umunyamerika mu 1903. Amahame ya gisirikare yo bavuga ko yahimbwe na Sun Tzu, umujenerali w’Umushinwa mu myaka ya kera.

Mu gitabo ‘Isooko Tuvomaho Impanuro’ cyanditswe na Mutaganzwa Charles, agaragaza ko zasakaye ku isi ariko zikomoka ku muntu umwe umwe bitewe n’icyavumbuwe cyangwa icyahimbwe.

Impamvu rusange tumaze kubona zitwereka ko na twe nk’Abanyarwanda dushobora kwibanda ku ntekerezo bwite z’umuntu runaka dufata nk’icyitegererezo, tukagera kuri byinshi bihindura ubuzima.

Urugero ni intekerezo bwite za Perezida Paul Kagame ku bw’uruhare zagize mu kongera kubaka u Rwanda mu ngeri z’ubuzima bwose bw’Igihugu, bityo zigahinduka amahame azavamo umurage w’u Rwanda.

Uretse gushingira ku mpamvu rusange nkuko twazibonye haruguru, biranumvikana gushingira ku mpamvu bwite iyo bigeze ku muntu nka Perezida Kagame.

Nubwo guhuza umuntu n’Igihugu cyangwa kumugereranya na cyo bitapfa koroha kuko igihe cyose Igihugu kiruta umuntu, ariko Perezida Kagame kumuhuza n’u Rwanda rushya abona ari ibintu byumvikana cyane, dushingiye ku bintu bitatu by’ingenzi.

Kubohora u Rwanda

Iyo tuvuze uburyo bwo kubohora u Rwanda, tuba tuvuze ibirenze icyifuzo, igitekerezo cyangwa se uburyo butuzuye bwo kurubohora kuko ibi byose byasoje bitageze ku ntego nyamukuru yo kurubohora kuko icyatanze igisubizo ni uburyo bwakoreshejwe bwazanywe na Perezida Paul Kagame, nyuma y’aho abereye umuyobozi w’ingabo.

Ibi bivugwa hashingiwe ko u Rwanda rugihura n’ingorane z’ivangura no kumeneshwa kw’Abenegihugu kuva mu mwaka w’1959, umuntu wese yabonye ko u Rwanda ruboshye kandi agira icyifuzo cy’uko rwabohorwa. Ni cyifuzo cyagizwe n’Umunyarwanda wese ari ushoboye n’udashoboye nko mu myaka ya za 1960 habayeho igitekerezo cyiza cyo kuruhohora ndetse habaho no kubigerageza bikozwe n’abitwaga Inyenzi, ariko ntibagera ku ntego nk’uko amateka abitubwira.

No mu 1990 ubwo Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora u Rwanda ziyobowe na nyakwigendera Maj. General Fred Gisa Rwigema , nabwo amateka atubwira ko iryo kubitiro rya mbere urugamba rwananiranye ndetse habaho n’impfu z’abayobozi bari baruyoboye barimo na Fred Gisa Rwigema.

Aha umuntu ashobora kwibaza ati “ Kuki igihe cyose aho Paul Kagame atari ari, abagerageje kubohora Igihugu byananiranye, ari igihe cy’Inyenzi myaka ya 1960 cyangwa mu 1990 ku ikubitiro rya mbere?”.

Wakongera ukibaza uti “Kuki aho yabonekeye byashobotse ?” Nta kindi bivuze ni uko intekerezo ze bwite zijyanye n’uburyo (Tactics) bwo kwibohora cyangwa kubohora Igihugu aho hombi mvuze haruguru (igihe cy’Inyenzi n’ikubitiro rya mbere ry’Inkotanyi muri 1990), intekerezo ze bwite zari zikenewe kuko impamvu batageraga ku ntego no gutsindwa n’uko zitakoreshejwe kuko abonetse zigakoreshwa Igihugu cyarabohowe.

Guhagarika Jenoside

Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye indengakamere ku kiremwamuntu mu kinyejana cya 20 ubwo Abatutsi barenga miliyoni bicwaga mu minsi ijana gusa, kuyihagarika byajyanye no guhagarika urupfu rwari rwarabaye akamenyero mu gihugu cyacu aho kuva mu w’1959 nk’uko amateka abitugaragariza, wasangaga Umututsi kwicwa cyangwa guhohoterwa byaragaraga ko ari ibintu byoroheje kandi bisanzwe nyamara ari ugukinisha ubuzima bw’abantu kandi bukwiye kuba ntavogerwa.

Guharika Jenoside byabaye no guhagarika akamenyero k’urupfu mu Batutsi kuva muri iyo myaka ya za1959. Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa, abari bamaze kuyikora ( Interahamwe) ndetse n’imiryango bakomokamo, bumvaga ko urupfu rwari rwarabaye akamenyero mu Gihugu kuva 1959 kugeza 1994 batashywe n’ubwoba, bumva ko ibyo bakoreraga abandi aribyo bigiye kubakorerwa.

Mu mategeko y’u Rwanda icyo gihe igihano cyo kwicwa ku wahamijwe ubwicanyi cyari kigihari ariko nticyakoreshejwe mu rwego rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Byose kutabikora hifashishijwe intekerezo bwite za Perezida Paul Kagame zarebaga ku hazaza h’igihugu hatitawe ku marangamutima.

Mutaganzwa Charles akomeza avuga ko kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside ndetse no guca intege imyumvire yo kwihorera, niwo wabaye umuti wonyine wakuyeho akamenyero k’urupfu kari karahawe rugari na Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside.

Ubwo buhanga bwa Perezida Kagame kandi tubusanga mu mbwiraruhamwe zitandukanye yagiye atanga mu bihe bitandukanye. Urugero nko kuwa 13 Ukuboza 2012 ubwo yari yitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, yagize ati “Iyi si nubwo irimo abarenganya n’abarenganywa, ariko nibura ukwiye kwanga kurenganywa kuko kubyemera nibyo bigoye kuruta kubyanga cyangwa guhangana nabyo.”( Uyu ni umurage wo kwibohora no guhangana n’ikibi kigukorerwa.)

Tariki 26 Ukwakira 2019 ubwo yari yitabiriye Ihuriro rya Unity Club, yongeye kugaragaza akamaro ko guhitamo neza nubwo byaba bigoye.

Yagize ati “Ni byiza guhitamo ibyiza niyo byaba bigoye cyane ariko nibura bizatuma mu gihe kizaza uticuza amahitamo yawe”.(Uyu ni umurage wo guhangana n’amarangamutima mabi no kureba inyungu y’ahazaza).

Imiyoborere ya Perezida Kagame ni urugero rw'amahame akwiriye kuzirikanwa buri gihe
Mutaganzwa agaragaza ko Perezida Kagame akwiriye gufatwa nk'icyitegererezo bitewe n'ibyo yakoze bidasanzwe

Biracyaza….


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .