00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni abayobozi badashoboye, si amafaranga atumye umupira w’u Rwanda udatera imbere

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 16 February 2024 saa 08:46
Yasuwe :

Barabeshya, ko ikizahaje ruhago y’u Rwanda ari ubushobozi budahagije, barabeshya ko umupira wacu ufite ikibazo cy’ubukene mu makipe, barabeshya kuko ikibazo ari bo, ni abo ngabo! Abayobozi badashoboye, abayobozi batagira intego, bataganira umupira iminota itanu, abayobozi niba nta gikozwe bazakomeza gutuma umupira dukunda urindimuka!

Ni kenshi Perezida Kagame akunda kugaruka ku mupira w’amaguru avuga ko kimwe mu bituma atakiwugaragaramo ari ukubera imyumvire iciriritse iwubamo yo gukoresha amarozi na za ruswa.

Benshi iyo bavuga kuri iri jambo ry’Umukuru w’Igihugu, bagaruka ku marozi na ruswa gusa nyamara ntibite ku kintu gikomeye kirimo: “Imyumvire iciriritse”.

Kuki abayobozi bacu bafite imyumvire iciriritse? Kuko badahinduka? Ni ukubera ko baciriritse? Biroroshye kubyumva. Ese uramutse uhindukiye ugashyira itoroshi mu makipe yacu, ukazamuka ukagera mu bafata ibyemezo muri Federasiyo, ni abayobozi bangahe wasanga bashobora kuganira ku mupira w’amaguru? Ni bangahe bashobora kukubwira gahunda bafitiye ruhago mu myaka ibiri iri imbere? Ni bangahe bazi umubare w’amakipe akina Igikombe cya Afurika? Igisubizo ni uko batarenga 15%.

Urwo ni rwo rwego rwa ruhago yacu dukunda, ni bo twahaye kutureberera, ni bo batumye umupira w’amaguru uri aho uri, ni bo baca inyuma bakabeshya ko umupira w’u Rwanda ufite ikibazo cy’ubushobozi buke; Munyumve neza, sindwanya ko amakipe yongererewa ubushobozi, ndetse ndi mu bishimiye gahunda yo guha amakipe ane arenga miliyari 1 Frw mu mwaka utaha wa shampiyona, gusa si cyo kibazo gikomeye uyu mupira ufite, ndetse amafaranga aje bigakomeza gutyo twakomeza guseta ibirenge.

Imishahara ya Shampiyona y’u Rwanda ikubye inshuro hafi 15 iya Shampiyona ya Ghana

Kimwe mu byerekana ko Shampiyona y’u Rwanda irimo amafaranga menshi, ni ibigenda ku bakinnyi no kugeza ku ikipe yo hasi. U Rwanda ruri mu bihugu 12 byo muri Afurika bigitanga amafaranga ahabwa abakinnyi (recruitment), ikintu na cyo bigoranye kumenya impamvu yacyo.

Aya amafaranga yagiye azamuka umwaka ku wundi, ava kuri miliyoni 6 Frw yahabwaga umukinnyi ukomeye mu 2014, agera kuri hafi miliyoni 60 Frw uyu mwaka. Ni ukuvuga ko yikubye inshuro 10 mu myaka 10 ku mpamvu zitazwi.

Aya si yo yonyine yazamutse kuko imishahara yaratumbagiye ku rwego rw’uko umukinnyi uhembwa amafaranga menshi mu Rwanda ( Salomon Bindjeme uheruka gutandukana na APR FC yahabwaga amadorali 6000 ku kwezi), akubye inshuro nyinshi abo mu bindi bihugu birurusha ubushobozi.

Abednego Tetteh wa Hearts of Oak uhembwa menshi muri Ghana, ahembwa amadorali 400, akubwe inshuro 15; Umunyezamu wa Rivers United, Theophilus Afelokhai, uhembwa menshi muri Nigeria afata amadorali 750 ku kwezi, bivuze ko akubwe inshuro umunani.

Moulaye El Khalil wa Nouadhibou iri mu matsinda ya Champions League ni we uyoboye abandi muri Mauritanie aho ahembwa 2000 by’amadorali, bivuze ko akubwe inshuro eshatu.

Iyo ukomeje iyi mibare usanga Shampiyona y’u Rwanda iza muri shampiyona 12 zihemba neza muri Afurika mu gihe ubusanzwe iza ku mwanya wa 28 mu gukomera.

Ibi bijyana n’ingengo y’imari amakipe yiha, aho usanga amakipe nka Sunrise FC, Bugesera FC cyangwa Musanze FC arusha ingengo y’imari ikipe ya mbere muri Uganda kandi ikina amarushanwa Nyafurika ikanagera mu matsinda nibura rimwe mu myaka ibiri.

Aya mafaranga aya makipe ahabwa ahanini n’uturere avamo imikoreshereze yayo ishidikanywaho, nta gikurikirana nk’uko bigenda mu zindi nzego za leta, ntawe ubazwa iyo habayeho igihombo cyangwa iyo hari abuze. Byose birangira byiswe ko ari imikino.

Imikino! Ishobora gutwara akarere miliyoni 400 Frw ku mwaka nta gikurikirana mu gihe umukozi wabuze ibihumbi 250 Frw ashobora kubifungirwa imyaka itatu!

Ruhago yo mu Rwanda usanga iri hejuru y’ubuzima igihugu kibayemo, aho mu gihe nko muri Kigali impuzandengo y’umushahara uhabwa umukozi usanzwe iba hagati y’ibihumbi 100 Frw n’ibihumbi 200 Frw, mu mupira w’amaguru ho usanga umukinnyi ukina i Kigali ahembwa hagati y’ibihumbi 300 Frw n’ibihumbi 500 Frw.

Mu ntara ho imibare y’amafaranga ahabwa abakinnyi irikuba cyane ugereranyije n’abakozi basanzwe. Aha kandi hiyongeraho amafaranga buri mukinnyi ahabwa rimwe mu myaka ibiri yitwa ko ari ayo kumugura “Recruitment”.

Aha kandi nta wakwirengagiza ko mu makipe byitwa ko akomeye mu Rwanda, nubwo adakora ikinyuranyo ugereranyije n’ayo ahangana na yo muri Shampiyona cyangwa iyo yasohotse, usanga abakinnyi benshi bari hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 1,5 Frw ku kwezi kandi ari abenegihugu. Ubwo rero, ibaze ku banyamahanga!

Injyawuro ku isonga ry’ibituma amafaranga akomeza kuzamuka mu gihe umusaruro ntawo

Iyo usubije amaso inyuma ugatekereza, wibaza impamvu amafaranga atangwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda akomeza gutumbagira umunsi ku munsi kandi nta cyiyongera ku musaruro haba mu kibuga cyangwa se mu mikinire y’amakipe yacu.

Aha ntabwo ikipe zitinya gutanga umurengera zigura abakinnyi badashoboye, zitakurikiranye, bakaza bikanga, umwaka utaha bakongera. Ikipe ikoresha ingengo y’imari ya miliyani 400 Frw ku mwaka ntitinya gukuramo 150 ikazigura abakinnyi ititaye aho ayo kubahemba azava.

Aha ni ho haza icyo bita injyawuro. Aya ni amafaranga bivugwa ko afatwa na bamwe mu bayobozi cyangwa abatoza, ku bakinnyi baguze.

Iyi ni imwe mu ndwara umupira w’amaguru mu Rwanda warwaye aho benshi bamaze kubikiriramo bihambaye. Ni amafaranga yizana, atagira gikurikirana kandi ahoraho buri mwaka ari yo mpamvu benshi kubabwira kugabanya amafaranga batanga mutabyumva kimwe.

Muri uyu mwaka wa shampiyona turimo, imwe mu makipe ifatwa nk’ikomeye yaguze umukinnyi wa miliyoni 17 Frw ariko ayamugezeho ntiyarenga miliyoni eshatu. We yishimiye ko ateye intambwe ajya mu ikipe ikomeye kandi ihemba neza. Ayo mafaranga bivugwa ko yafashwe n’umwe mu bayobozi bayo mu gihe umutoza na we yafashe andi nk’ayo ku bandi bakinnyi baguzwe. Turacyabategurira byinshi kuri iyi nkuru.

Si aho gusa, mu makipe cyane cyane noneho yo mu turere ngo amafaranga akarere gatanze nta handi yaribwa ntihagire gikurikirana atari mu gukora “Recruitment”. Usanga menshi ahurira ku kutagira gahunda irambye , kugira ibibazo by’imishahara muri shampiyona hagati, guhora muri vuruguvurugu hagati y’abo batoza n’abayobozi, ariko nta na rimwe uzumva ataguze abakinnyi bari hagati ya bane n’umunani buri mwaka wa shampiyona.

Injyawuro!

Umupira w’amaguru w’u Rwanda ni igihe cyo guhumuka ugakoresha abayobozi ba nyabo, na ho za miliyari na zo niziza ntituzatungurwe no kuguma kwizengurutsa aho duhagaze.

Ngiye ntyo!

Amafaranga ajya mu mupira w'amaguru mu Rwanda akomeza kuzamuka, ariko urwego rwawo rugakura nk'isabune

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .