00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi bwaba bwaragambaniye EAC mu bibazo byo gushakira amahoro RDC?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 December 2023 saa 07:14
Yasuwe :

Bisa nk’ibyarengejwe amaso n’itangazamakuru ariko uruhare rw’u Burundi mu bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ruteye inkeke kandi si ku karere gusa ahubwo bishobora kubangamiura n’u Burundi ubwabwo.

Mu gihe ingabo Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba washyiraga hamwe ngo ushakire igisubizo ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, Guverinoma y’u Burundi yo yahisemo kohereza ingabo zayo rwihishwa muri Congo, ngo zigire uruhare mu kurenga ku masezerano y’amahoro yemejwe, mu nzira zo gusubiza ku murongo ako gace kayogojwe n’imitwe yitwaje intwaro isaga 200.

Ingabo z’u Burundi zahisemo kwihuza n’uruhande rukorana n’imitwe nka Wazalendo, FDLR irimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abacanshuro b’abanyaburayi n’abandi. Ushatse wavuga ko u Burundi bwagambaniye inzira yari yafashwe na EAC yo gushakira umuti ibibazo bya Congo, binyuze mu biganiro bya politiki.

Igisirikare cya Congo n’imitwe bafatanyije, bamaze kwinjira ku rutonde rw’abahungabanya uburenganzira bwa muntu kubera uruhare rwabo mu guhohotera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi. U Burundi bwafashe inzira yo gushyigikira Leta ya Kinshasa yiyemeje kurimbura abaturage bayo ari nako abandi bakurwa mu byabo.

Hari amakuru yizewe aturuka i Kinshasa, yemeza ko Guverinoma ya Congo yishyura buri musirikare w’u Burundi uri kubafasha kurwanya M23, aho ahabwa $5,000 ku kwezi, ni ukuvuga asaga miliyoni 6.2 Frw.

Ni mu gihe M23 ivuga ko irwanira kurinda bene wabo bahohoterwa na Guverinoma ya Congo, imyaka ikaba ibaye mirongo nta burenganzira bagira mu gihugu cyabo.

Guhera tariki 29 Ugushyingo, Igisirikare cy’u Burundi cyatangiye gucyura abasirikare bacyo biciwe cyangwa bakomerekeye ku rugamba rwa FARDC na M23 muri Kivu y’Amajyaruguru. Leta y’u Burundi yemeye ko hari abasirikare bagera kuri 60 bishwe, mu gihe abandi bafatiwe mu Burasirazuba bwa Congo uhereye mu Ukwakira ubwo imirwano yuburaga.

Hari andi makuru y’uko umubare w’abasirikare b’u Burundi batikiriye muri iyo ntambara ushobora kuba ari mwinshi kurusha abo Leta yemera.

Imiryango y’abasirikare bamwe b’u Burundi ndetse n’abasirikare bakuru bamwe na bamwe, bamaganye umwanzuro wo kubohereza muri Congo kurwanya M23. Ibyo byatumye hari abasirikare bakuru bafungwa bazira kwigomeka. Leta y’u Burundi kandi yahise yizeza abasirikare kongera umubare w’amafaranga bazahabwa, mu rwego rwo kugabanya umwuka mubi.

Tariki 13 Ugushyingo Perezida Evariste Ndayishimiye yatumije inama mu biro bye bizwi nka Ntare Rushatsi, yitabirwa n’abayobozi bakuru mu gisirikare ndetse n’abanyapolitiki bakomeye. Bemeje ko ingabo z’icyo gihugu ziguma muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse zikongererwa imbaraga. Bivugwa ko izo ngabo ziri kurwana ku ruhande rwa Congo ari izavuye mu zo u Burundi bwari bwohereje mu butumwa bwa EAC bwo kumvikanisha Guverinoma ya Congo na M23.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo kandi, bamwe mu basirikare b’u Burundi bwarana ku ruhande rwa Congo bafashwe na M23. Baberetse itangazamakuru batanga ubuhamya, mu gihe Leta y’u Burundi yari igihakana ko nta ngabo zabo ziri muri Congo rwihishwa.

Mbere y’inama yahuje abasirikare bakuru n’abanyapolitiki bakomeye mu biro bya Perezida Ndayishimiye, u Burundi bwari bwongereye ingabo zabwo muri Congo aho bwoherejeyo izigera ku gihumbi. Zagiye zisanga izindi 2000 zari zisanzweyo ku masezerano y’ubufatanye ibihugu byombi bifitanye.

Ubu ingabo z’u Burundi ziyemeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro nka Wazalendo na FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, byose bikaba bikorwa mu kwibasira Abatutsi b’abanye-Congo. FDLR yavukiye mu Burasirazuba bwa Congo, ishingwa n’abari bamaze kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Umubano w’Ingabo za Congo na FDLR umaze igihe ushwanisha u Rwanda na Congo. Birerekana ko kwihuza kw’ingabo z’u Burundi na FDLR nabyo bitaza kwihanganirwa i Kigali.

Mu gihe ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri Congo zatangiye gutaha, ingabo z’u Burundi zo zizahasigara zikomezanye n’iza Congo kubera amasezerano y’ubufatanye bagiranye.

Bamwe mu basesenguzi bagaragaza ko kwivanga kw’ingabo z’u Burundi muri ibi bibazo, biza kurushaho kuzambya ibintu aho gukemura ikibazo.

Ingabo z'u Burundi zimaze iminsi zishinjwa gufatanya n'iza Congo na FDLR mu mirwano na M23

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .