00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubumwe bw’Abanyarwanda karemano ni yo sanomuzi iruta ibindi biduhuza

Yanditswe na Gérard Nyirimanzi
Kuya 5 December 2023 saa 12:33
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo bwite bya Gerard Nyirimanzi (Lt Col Rtd), Umuhuzabikorwa w’Abacukumbuzi.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2020 ku bumwe n’ubwiyunge bwerekanye ko Abanyarwanda bageze ku gipimo cy’ubwiyunge cya 94.7%. Abanyarwanda bamwe baratangaye bibaza uko nyuma y’imyaka 26 gusa Jenoside ikorewe Abatutsi igahitana n’Abahutu batari bayishyigikiye bakongera kugira ubumwe bugeze aho. Baravuze bati “Ubwo si amacenga ya politiki ya FPR ishyize ubumwe imbere ikaba ishaka kwerekana ko yabugezeho?’’

Iyo ubisesenguye neza, usanga abatekereza gutyo ari uko batazi ubumwe karemano bw’Abanyarwanda bo hambere y’ubukoloni, ari bwo sanomuzi nshaka kwerekana nifashishije ibisigaratongo, ubwiru n’ubusizi. Ibi ni byo bigize gihamya n’ukuri kw’impamo kw’amateka y’u Rwanda kuko byo abakoloni batabashije kubicengera ngo babihindagure uko bishakira bagamije kutugabanya ngo badutegeke.

  Kanyarwanda Gahima ’Muhuzansibo’ uhuza insibo 18 z’Abanyarwanda

Kanyarwanda twese dukomoraho iryo zina ry’Ubunyarwanda mu Bwiru bw’u Rwanda bamwita Kanyarwanda-Gahima ‘Muhuzansibo’. Ibyo bivuga ko ari we uhuza ’insibo’ zose z’Abanyarwanda, ari yo moko ‘kamerano’ yabo uko ari 18.

Insibo icyenda za mbere za Sabizeze Umwami Gihanga akomokaho, zigizwe n’abiswe ‘Ibimanuka by’ibanze’. Ni byo Padiri Alexis Kagame yise amoko y’ ‘Abasangwabutaka’ kuko batuye u Rwanda mbere y’abo basekuru ba Gihanga.

Abo basekuru ba Gihanga amateka ava mu bwiru avuga ko ari we ‘wahanze inka n’ingoma’, ni Sabizeze, Mututsi na Nyampundu (ndetse na Kibogo utavugwa).

Alexis Kagame avuga ko baza batungukiye “mu Mubari wa Kabeja”. Kabeja uwo Padiri Kagame atasobanuye aho aturuka yari Umutware w’Abazigaba icyo gihe wayoboraga u Mubali, aza kwakira ibimanuka bya kabiri bihamusanze.

Kabeja uwo rero yari uwa Kazigaba, uwo Abazigaba bakomokaho. Kazigaba akaba umuvandimwe wa Rurenge (na we ukomokwaho n’Abasinga b’Abarenge). Uwo yavaga inda imwe na Kimenyi-Kagesera wayoboraga i Gisaka akaba ari we ukomokwaho n’Abagesera.

Abasinga bakomoka kwa Rurenge ariko bakitirirwa umugore we Nyirabasinga umukobwa wa Kazigaba. Kera abantu bashoboraga kwitirirwa nyina ubabyara nk’uko n’Abacyaba bitiriwe Nyirarucyaba umukobwa wa Gihanga nyuma.

Izindi nsibo z’Abasangwabutaka ni Ababanda bakomoka kwa Kibanda cya Cyenge cya Bwenge bwa Bamenya ba Menge wa Gahima ka Kazigaba; Abahinda bakomoka kwa Ruhinda rwa Muzirankende wa Kazigaba, Abahima bakomoka kwa Gahima ka Kazigaba ari we wanitiriwe ku Muhima wa Kigali; Abongera bakomoka kwa Mwongere wa Cyambwe cya Kagesera ka Kazigaba, Abasita bakomoka kwa Musita wa Bamenya ba Menge wa Gahima ka Kazigaba n’Abanyiginya bakomoka kwa Munyiginya wa Menge wa Gahima ka Kazigaba. Munyiginya uwo ni we ukomokwaho n’ibimanuka bya kabiri ari byo Sabizeze, Mututsi na mushiki wabo Nyampundu.

  Insibo zindi cyenda zikomoka ku bimanuka bya kabiri

Ibimanuka bya kabiri nibyo Padiri Kagame yabashije kumenya no kwandika abibwiwe n’abiru na bo babitegetswe n’Umwami Mutara III Rudahigwa. Abiru ariko banze kumubwira inkomoko y’ibimanuka by’ibanze kuko babonaga akorana n’abakoloni n’abamisiyoneri bari barigaruriye igihugu bamaze no kwirukana Umwami Yuhi Musinga. Umwami Rudahigwa ntacyo yabatwaye kuko na we yari azi iyo mikoranire ya Padiri Kagame n’abazungu!

Sabizeze akomokwaho na Gihanga (cya Kazi ka Kizira cya Gisa cya Randa rya Merano ya Kobo ka Kijuru cya Kimanuka cya Muntu wa Sabizeze), naho Mututsi agakomokwaho n’Abega, Abakono n’Abaha. Abega bakomoka kwa Serwega rwa Mututsi. Abakono bagakomoka kwa Mukono wa Mututsi. Naho Abaha bagakomoka kwa Muha wa Mututsi.

Insibo icyenda zigize ibimanuka bya kabiri ziganjemo izigizwe n’abana ba Gihanga ubwe. Barimo Abacyaba (bategekaga u Bugara) bakomoka kwa Nyirarucyaba wa Gihanga; Abasindi (bategekaga u Rwanda rwa Gasabo) bakomoka kwa Musindi wa Kanyarwanda ka Gihanga; Abahondogo (bategekaga u Bugesera) bakomoka kwa Muhondogo wa Mugondo (ari we wiswe Kanyabugesera) ni uwa Gihanga; Abashambo bakomoka kwa Mushambo wa Sabugabo (ari we Kanyandorwa) wa Gihanga; Abashingo bakomoka kwa Gashingo ka Gafomo ka Gihanga.

Hari Abashubi bakomoka kwa Gashubi uvugwa ko ‘yakanze Rutenderi’ (impfizi yari izanye n’izindi nka muri Gipfuna); Abatsobe bakomoka kwa Rutsobe umuhungu wa Gihanga na Nyirampingiye; Abanyabungo (b’Abatsibura) nabo bakomoka kwa Kanyabungo Ngabo wa Gihanga na Nyangobero n’Abenengwe bakomoka kwa Nyirampirangwe, umugore wa Gihanga.

Gihanga w’Umunyiginya wabaye umwami w’isangano burya yahanze u Rwanda arongora mu bimanuka by’ibanze ngo uwo azaraga ingoma ari we Kanyarwanda azagire amaraso y’ibyo bimanuka byombi. Kanyarwanda na we warazwe kuba umusigire wa Gihanga yiswe Kanyarwanda Gahima ngo byibutse ko afite ayo maraso y’ibimanuka byombi.

Ubumwe kamerano Abanyarwanda bose bakomora kuri Kanyarwanda-Gahima “Muhuzansibo” bwahozeho kandi buzahoraho, bwaba butazwi cyangwa bupfobywa n’abatabushaka; kuko buruta ibindi byose biduhuza nk’Abanyarwanda (ururimi, umuco, imyemerere, imiturire n’ibindi). N’ubwo bumwe rero bugenda bugaruka ku muvuduko ushimishijei kuko bwahozeho mu binyejana byinshi mbere y’amacakubiri yahimbwe n’abakoloni akaza kumara ikinyejana kimwe gusa (1884/1897-1994).

N’ubwo ayo macakubiri yatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba ari igikomere kinini mu Muryango Nyarwanda, icyo gikomere kizagenda cyomorwa n’ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge uko ibihe bizagenda biha ibindi n’Abanyarwanda bashya batazi iyo jenoside bagenda bavuka.

Biswe ‘ibimanuka’ n’abo basanze ku Isi kuko bababwiye ko baturutse mu ijuru. Abanyarwanda bo hambere rero babwiwe n’abakurambere babo ko ari abana b’Imana y’i Rwanda (Nkuba-shyerezo); bityo bakanitwa ‘Benimana’; ko boherejwe ku isi “gusakaza ingoma y’Imana”.

Aho bamanukiye bwa mbere mu Gisaka bahise ‘Sakara’. Ubu ni no mu Karere ka ‘Ngoma’; ayo mazina yombi twese ab’ubu twayasanzeho si twe twayahimbye! Ubushakashatsi Abacukumbuzi twakoze bwerekana n’indi misozi yitiriwe abo bakurambere bacu nka Rurenge, Gahima n’abandi. Bigaragaza ko bahatuye koko nta shiti.

Kanyarwanda Gahima yitwa ‘muhuzansibo’ mu bwiru kuko ahuza insibo (amoko) 18 z’Abanyarwanda bose: abakomoka ku nsibo icyenda z’ibimanuka bya mbere n’abakomoka ku zindi icyenda z’ibimanuka bya kabiri. Yiswe Kanyarwanda ‘Gahima’, izina ry’igisekuru cye cyo mu bimanuka by’ibanze (Gahima ka Kazigaba) ngo yibutse iyo sano muzi iduhuza twese!

Ruhinda yimye ingoma y’i Karagwe ikomokwaho n’abami barimo ab’i Bujinja. Hari abandi Basindi b’Abasigi bava inda imwe n’Ababanda. Bakomoka kwa Basindi wa Cyenge cya Bwenge bwa Bamenya ba Menge wa Gahima. Ibyo bigaragazwa n’imvugo yahozeho igira iti “Akomeye nk’inono ya Basindi na Kibanda”. Abo bakurambere bari abavandimwe.

Abagore ba Gihanga uko ari bane (Nyirampirangwe w’Umwenengwe, Nyamususa w’Umusingakazi, Nyirangabo w’Umunyabungo na Nyirampingiye ariwe Nyirarutsobe w’umuzirankende) baturukaga mu bimanuka bya mbere, kandi bava mu birere bine by’isi. Gihanga yabarongoye ngo yongere guhuza imiryango nk’uko igisigo cya mbere cya Nyirarumaga “Umunsi Ameza Imiryango yose” kibivuga. Abo bagore ba Gihanga bane bafite ibisigaratongo bihamya ibyabo i Ngabwe ya Bufundu.

Abanyarwanda bose ni abari mu gihugu no hanze yacyo bavuga Ikinyarwanda. Benshi imipaka yakaswe n’abakoloni yabashyize yanze y’u Rwanda rw’ubu, none bamwe byabateye ibibazo kandi ariko byagenze n’ahandi muri Afurika. Icyo kibazo kizashira umunsi Abavuga Ikinyarwanda bose bazemera ko bafitanye isano muzi ibahuza.

Ubumwe bw'Abanyarwanda ni umurunga ukomeye ubahuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .