00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agira aho avoma: Imvano y’iyesamihigo ry’umusubizo rya Perezida Kagame wujuje imyaka 66

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 27 October 2023 saa 02:05
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko, ni ibitekerezi bwite bya Nsanzabera Jean de Dieu, umushakashatsi akaba n’inzobere ku muco n’amateka by’u Rwanda.

Mu gihe tugikomeje icyumweru cyo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 66, Nyakubahwa Kagame Paul, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda amaze abonye izuba, hari byinshi buri wese ufite amaso abona, yari akwiye kuba yibaza bishingiye ku mateka u Rwanda rwanyuzemo n’aho rugeze aha, ubu rukaba rufite ibyiza byishimirwa dukesha Kagame Paul, warukebanuye rukongera kubaho.

Umusizi w’umuhanga Musare wa Karimunda wabayeho ku ngoma y’umwami Mibambwe Sentabyo, yateruye igisigo cy’Ibinyeto cy’imikarago 38, agitura umwami Sentabyo, aho yagiteruye agira ati “Ikimbwiye Imana yamwimitse uko yasaga uwo mwana”.

Iyi nkuru tuyiteruye muri uwo mujyo w’Umusizi Musare wa Karimunda dutarama amateka y’ibigwi bya Perezida Kagame Paul, abibaza aho akura ibigwi n’imihigo yo kubyesa bagashira amatsiko.

Nta byishimo bibaho kuba waravutse wibonamo ishyaka ryo gukunda igihugu, ukakirasanira, ukacyubaka, ukagihamiriza ibirindiro, ku buryo buri gikorwa cyose kiri mu gihugu, usanga hariho ukuboko kwawe.

Yego hari benshi bagiye bashyira itafari ryabo mu mushinga wo kubaka u Rwanda, bakarurwanira ishyaka, bakarwunamuraho ibihu by’umwuka wa nyamunsi wabaga urwunamye hejuru, ubundi ariko hari n’ababaye agahebuzo mu kubera abandi indongozi z’aberekeza mu mushinga wo kubaka u Rwanda. Uvugwa muri ayo mashiraniro atagira uko yabarwa, harimo Kagame Paul, Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, wahirimbaniye icyubahiro n’ikuzo by’u Rwanda, asubiranya icyizere cyo kubaho cy’Umunyarwanda.

Uruhererekane rw’amateka y’u Rwanda, rugaragaza ko nta Munyarwanda wivukira, uwo ari we wese agira aho avuka akagira n’ibyo avomayo bizamufasha kuba intwari y’uruhererekane cyangwa se ikigwari. N’ubona umugabo yaragwabiye mu ngeri zose, ni uko n’ubundi aba abivoma mu miryango yarandaranze mu bugwari! N’ubona n’undi warambanye ubutwari, uzazirikane ko na bwo abuvoma aho avuka.

Ibikorwa byose biri mu Rwanda, bihamya neza ko u Rwanda ari umushinga rukaba n’umurage. Umunyamurage ntagenda uko yishakiye agenda uko umurage wabigennye, uwahawe kurinda umushinga ntajenjeka ahubwo ahora awuhanganiye akawunguruza ujya mbere ngo ugere ku ntego zawo.

Ibyo ni byo byaranze Kagame Paul, Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda. Yavukanye umwuka wo gukunda igihugu, akurana urujye rwo kugihanganira ku batagikunda akabagusha ruhabo.

Gushimikira umurage w’u Rwanda n’intekerezo za rwo, ni byo byamuhaye imbaraga zubaka u Rwanda rwunze ubumwe. Amaraso y’ibihame yavutsemo, abakurambere b’ibihangange bikoreye umushinga wo kubaka u Rwanda kuva mu ntango kugeza magingo aya nibo bamuhururije kutagira ikibi yazanira u Rwanda n’abarukunda.

Iyo urondoye amateka y’u Rwanda kuva rwabaho, abayobozi barwo bagera kuri bane, ni bo bagaragaje ubuhangange buhanitse mu mushinga wo kubaka u Rwanda. Muri abo Paul Kagame abarimo.

Murti Gihanga I Ngomijana wahanze igihugu cy’u Rwanda, agakura umuryango we mu busembere bw’ingoma y’u Rweya rw’u Mubali, akarema gakondo y’ibihe byose y’abamukomokaho, ni we ubabimburira, agakurikirwa na Ruganzu Ndoli wabunduye u Rwanda rumaze imyaka 11 rutagira umwami nyuma y’aho bene Gahima barwaniye ingoma. Yihimura ku batarukunda, ararwagura rugera kure.

Umwami Kigeli Rwabugili na we yarwanye inkundura agarura ubutaka bw’u Rwanda bwari butangiye kurwomorwaho, ahamya igitinyiro cy’u Rwanda mu mahanga aruzengurutse, ashimangira ubutarushwa n’ubutaneshwa mu baturage barwo.

Hakurikiraho Perezida Kagame Paul wayoboye umushinga wo kubohora u Rwanda rwari rumaze imyaka ijana rusenyuka umusubizo (1894-1994), yamururura igihu cy’amacakubiri cyari kibuditse mu kirere cy’u Rwanda, ahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi bikorwa byakozwe n’aba batabazi b’Abacunguzi, ni bimwe bigaragaza ubudaheranwa bw’Abanyarwanda uko byagenda kose. Ubusesenguzi mu mateka, buhamya ko umuntu nk’uyu ari imbonekarimwe ashobora kuboneka nibura mu gihe cy’imyaka ijana.

Perezida Kagame Paul yihatiye gucukumbura mu muco n’amateka y’u Rwanda, azimbura byinshi mu byayaranze, maze abyifashisha mu kubaka u Rwanda rushya.
Yifashishije byinshi mu byagezweho n’bakurambere mpangarwanda, abyifashisha mu kubaka u Rwanda rushya. Twavuga nko kugarura Itorero ry’u Rwanda ryashinzwe na Gihanga Ngomijana, Kubaka ubutabera bwunga, burimo guhanga inkiko z’Umuryango, Inkiko z’Abunzi n’Inkiko Gacaca n’abandi.

Yifashishije Politiki zirimo iy’umwami Mibambwe Gisanura wazanye gahunda ya Giramata, ishinzwe kwita ku mibereho myiza no kurwanya imirire mibi. Yagaruye urugerero rwa Cyilima Rujugira: Yahanze Urugerero, agarura gahunda ya Girinka yatangijwe na Yuhi Gahindiro no kugarura igitinyiro cy’u Rwanda nka Kigeli Rwabugili.

Isabukuru nziza Perezida wacu Kagame Paul, wadukuye ahakomeye, Imana izakudukomereze no mu yindi myaka iri imbere.

Hari gahunda zitandukanye Perezida Kagame yagiye atangiza zifite umuzi mu mateka y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .