00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Noneho Tshisekedi yarenze umurongo!

Yanditswe na Adeline Umutoni, Marc Hoogsteyns
Kuya 30 October 2023 saa 11:19
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo by’abanyamakuru Adeline Umutoni na Marc Hoogsteyns ba Kivu Press Agency ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo.

Amazi yarenze inkombe mu Burasirazuba bwa Congo ndetse uyu mwuzure ushobora gukwira akarere kose mu gihe nta gikozwe.

Nta n’umwe watekerezaga ko imyitwarire y’Ingabo za Congo (FARDC) ku rugamba na M23, yabamo ubuswa bukomeye n’intege nke nyuma y’uko izo ngabo zitangaje ko zabonye intwaro nshya zirimo n’indege z’intambara, abacanshuro benshi b’abanyamahanga n’uruhuri rw’imitwe yitwaje intwaro yahawe ibikoresho, abayiyoboye bagahabwa akayabo k’amafaranga ngo bajye imbere mu rugamba bavugaga ko ari urwo kurangiza M23.

Ibyo benshi bari biteze si byo byabaye. Ubu tuvugana FARDC n’abambari bayo bayamanitse mu nkengero z’Umujyi wa Goma mu duce nka Nyanzale, Rwindi n’ahandi.

Abaminisitiri ba Tshisekedi ibiro bya ambasade z’amahanga i Kinshasa babimajije amaguru, binginga kugeza ubwo nabo (ba Ambasaderi) batangiye kwishinja amakosa, kuko bashyigikiye Congo bakemera kunyuranya n’ibyari byemeranyijwe mu masezerano ya Nairobi na Luanda.

Benshi mu ndorerezi mpuzamahanga bumvaga ko ikibazo gihari ari ‘u Rwanda rufasha M23 na Tshisekedi ukorana n’imitwe yayogoje akarere nka Mai Mai na FDLR’, ariko ubu batangiye kubona ko iki kibazo bagifashe uko kitari, ko byahimbwe gutyo mu mugambi wo guhishira ubutegetsi buriho muri Congo ngo bubone uko bugumaho. Aba nibo bemeye mbere na mbere ko Congo iyoborwa n’abantu batatowe n’abaturage hakurikijwe ibyari byavuye mu matora aherutse.

Uku kwemera imvugo ya Guverinoma ya Congo ko u Rwanda na M23 ariyo mashitani muri iki kibazo ari kurohamisha ubwato butwaye Congo, byarushijeho guhumira ku mirari ubwo bemeraga guha rugari Leta ya Congo umwanya wo guhumeka mu bya dipolomasi.

Aho ibintu bigeze ubuhumekero bwabuze: Imvugo za Tshisekedi z’uko atazemera kujya mu biganiro nyamara amayeri akaba akomeje kumushirana, ibinyoma no kuba ingabo ze zikomeje gutsindwa uruhenu na M23 ndetse no kuba nta soni afite zo gutangiza intambara ishobora kuyogoza akarere kose, byahumuye benshi bagiriraga impuhwe Leta ye.

FARDC yitabaje imitwe yitwaje intwaro n'urubyiruko rwahurijwe mu cyiswe 'Wazalendo'

Hari umwe mu badipolomate b’i Burayi watubwiye ko bahumutse ubwo Tshisekedi yahamagazaga ubuyobozi bukuru bw’ingabo, akabubwira ko bazungukira cyane mu ntambara agiye gushoza.

Ati “Ibyo byatweretse ko intego ye ari ukurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano. FARDC yagize uruhare rukomeye mu kurema no gushyiraho Wazalendo [urubyiruko n’imitwe yitwaje intwaro] no kubaha ibikoresho. Buri wese azi neza uburyo abo ba Wazalendo bagizwe n’imitwe n’imitwe yitwaje intwaro igizwe n’abafatwa nk’ibyihebe ku ruhando mpuzamahanga.”

Mu guhinira hafi: Tshisekedi n’abambari be bamaze kuba ibikoresho by’ibihugu bikomeye bigikeneye amabuye ya Congo ku bwinshi. Bafite ubwoba kandi ko Tshisekedi ashobora kubavaho amaso akayerekeza i Beijing cyangwa Moscow gusaba ubufasha.

Imyitwarire ya Tshisekedi kandi ni urugero rw’uburyo icyitwa ‘umutaka wa demokarasi’ ukunze kwifashishwa n’ibihugu by’i Burayi na Amerika, kuri Congo bisa nk’ibyatangiye kunanirana kubisobanura muri Congo. Imiterere ya Guverinoma ya Congo ndetse n’itorwa rya Tshisekedi ubwaryo, byibajijweho kuva kera. Aho gushimira ubwo bucuruzi yahawe no kubaha ibihugu byamuhaye ubutegetsi, arimo kwikiza abatavuga rumwe na we, gukorana n’amabandi n’abakoze Jenoside ngo bamufashe kurwana, akijijisha akavuga ko ingabo ze zitari mu mirwano. Ibi byasha bikomeje kuba byinshi ku buryo n’abanyamahanga bashinzwe kumuvuga neza, batangiye kubura aho bahera.

Uko byifashe

Ibintu mu mujyi wa Goma no mu nkengero zayo biracyarimo urujijo. Tumaze igihe tubikurikiranira hafi, tugatanga amakuru y’ibigezweho tubinyujije kuri Twitter kandi abantu benshi barabibonye, icyakora aho bigeze byakomeye.

Impamvu ni uko umujyi wa Goma ugoswe n’abarwanyi ba M23, bafite ubushobozi bwo guhagarika urujya n’uruza mu muhanda uhuza uwo mujyi na Bukavu. Muri iyi minsi ingendo z’indege (i Goma) zagiye zihagarikwa cyangwa zigatindaho, kubera ubwoba bw’uko ikibuga cy’indege cyaraswaho. Ingabo nke za FARDC nizo zisigaye mu duce twa Masisi na Rutshuru, no mu cyerecyezo cyo kuva Kitshanga kugeza Nyanzale ukomeze Mabenga na Rwindi.

Abarwanyi ba FDLR bamaze kuva muri ‘Domaine’, agace kafatwaga nk’ibirindiro byabo no muri Kishishe. Ahantu bakigaragara ni mu gace ka Ishasha hafi y’umupaka wa Uganda.

Hari benshi mu bantu bacu bari i Goma twavugishije, batubwira ko nubwo mu nkengero umwuka umeze nabi, abaturage bo imirimo ikomeje nk’ibisanzwe. Abaturage bizeye ibyo babwirwa na Guverinoma yabo ko ingabo za Leta, abacanshuro n’imitwe yitwaje intwaro bafatanya biteguye kubarinda neza. Bivugwa ko itangazamakuru ry’imbere mu gihugu na mpuzamahanga nabo babigiramo uruhare.

Hari uwagize ati “ Umunsi bazatangira kubona ko byadogereye amasaha yabashiranye, FARDC niyo izabanza kubasahura mbere y’uko ihunga.”

Uko bwije n'uko bukeye ubuzima bw'abatuye muri Kivu y'Amajyaruguru bugenda buba bubi kubera imirwano

Imibereho y’abaturage nayo iri kugenda irushaho kuba mibi. Imiryango nterankunga yaba iy’imbere mu gihugu na mpuzamahanga nta buryo bafite bwo kugera ku bantu bose bakeneye ubutabazi, ibyorezo nka Cholera bishobora kwaduka. Inzego z’umutekano ziri no kubuza abashaka gusubira mu byabo.

Kubera ko iyi ntambara ibinyamakuru mpuzamahanga n’ibyigenga bitabasha kuyikurikirana, uburyo bwonyine bwo kumenya ibiri kuba ni ukwifashisha itangazamakuru ry’imbere muri Congo cyangwa se Twitter, ku buryo nta makuru ahagije benshi babona. Ubutegetsi bwamaze kugura ibinyamakuru by’imbere mu gihugu, abandi bagatinya ko bashobora kuvuga ibyo Leta idashaka bakicwa cyangwa bagafungwa.

Andi makuru dufite ni uko abacanshuro Congo yazanye i Goma, ibintu basa nk’ababyitaje kubera gutakariza icyizere FARDC. Umwe mu basesenguzi ba gisirikare uri i Kinshasa yavuze ko uko kwitaza kw’abacanshuro biri mu byarakaje Leta, igashotora M23 i Kibumba kugira ngo barwane kuko ariho abo bacanshuro baherereye, maze binjire mu ntambara ku ngufu kuko aribyo basinyiye.

Benshi mu bambari ba FARDC bakubitiwe i Tongo, Kitshanga na Bwiza. Hari abagarutse muri Nyiragongo, batangira gusubiranamo hagati yabo. Ntabwo bari bagishaka kurwana kandi ariyo mahirwe FARDC yari isigaranye.

Kuba kandi FARDC yararashe ku birindiro by’ingabo za EAC igahitana umusirikare wa Kenya, yaba yarabikoze ibishaka cyangwa itabishaka, byabaye kongera ibisebe mu bibembe kuko byarushijeho guhindanya isura yayo isanzwe idasa neza. Umwe mu basirikare ba Kenya yemeje ko igisasu cyahitanye mugenzi we, cyarashwe na FARDC.

Amahirwe yo kuba M23 yafata Goma ni make kuko barabizi ko ryaba ari ikosa rya Politiki nubwo ingufu za gisirikare zo bazifite dore ko gufata Goma ukurikije aho ibintu bigeze, ni nko guhanura itunda rihiye. Gufata Goma byasaba ko M23 izana n’ingabo zo kuyirinda, kandi izo ingabo zari kuyifasha kurwana mu tundi duce.

Mu kazu ko kwa Tshisekedi naho bahiye ubwoba, ibiganiro n’abanyamakuru ndetse n’inama za buri kanya n’abadipolomate biri gusimburana , aho Leta ya Kinshasa iri kubungana amafoto yafashwe na satellite cyangwa drone, ngo agaragaza ingabo z’u Rwanda zinjira muri Congo. Abaminisitiri batatu baherutse kugaragara mu biro bya ambasaderi wa Amerika, bamwumvisha ko u Rwanda arirwo nyirabayazana w’ibi byose, maze Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga asohoka mu nama yikomanga mu gatuza ko ‘hagowe uzibeshya akarasa kuri Goma’.

Ntabwo tureba ahazaza ngo twemeze ibizaba ariko abasesenguzi n’indorerezi zose zigaragaza ko Tshisekedi ashobora gushotora u Rwanda bikinjira ku ntambara yeruye, bigakorwa Congo irasa ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda (RDF) cyangwa se bakarasa ku baturage hafi y’umupaka. Ibi byose byakorwa kuko nta yandi mahitamo Tshisekedi asigaranye kuko abari bamuriho barambiwe ubwigomeke bwe, bwo kwanga kwinjira mu biganiro.

Umwe mu basesenguzi mpuzamahanga yagize ati “ Buri wese arabibona uburyo ari gutegura amatora, yigizayo abatavuga rumwe na we bamubangamiye. Byaba ari ubusazi aramutse yibwiye ko atangije intambara ku Rwanda amahanga yamujya inyuma, ngo abone urwitwazo rwo gusubika amatora.”

Hari abandi bavuga ko Tshisekedi ashobora guteza akavuyo mu mujyi wa Goma, akahakorera ubugizi bwa nabi bwatuma M23 yinjirayo igiye kubihagarika noneho akabona urwitwazo aha amahanga, ko uwo mutwe wafashe Goma.

Ikindi kibazo gishobora kuvuka, ni igihe imitwe yitwaje intwaro yavumbura amayeri ya Leta yo kuyikoresha nk’udukingirizo ku nyungu za Tshisekedi. Iyo mitwe ihabwa intwaro zikomeye, ikaba ishobora kubikoresha yihimura hakavuka akandi kavuyo.

U Rwanda na M23

Mu Rwanda ho imyumvire ihari ni uko Tshisekedi yamaze kurenga umurongo utukura. Hari umwe mu bayobozi wavuze ko Congo yarenze umurongo ishinja u Rwanda gushaka kuyicamo ibice no kwiba amabuye yayo, ikabirengaho igakorana na FDLR yasize ikoze Jenoside no kuyifasha gukwirakwiza imvugo rutwitsi zibasira Abatutsi b’Abanye-Congo.

Yavuze ko bigoye ngo u Rwanda rwicare rutuze mu gihe iyi mitwe y’abagizi ba nabi yaba ishaka kurutera ngo iruhungabanyirize umutekano.

Mu mezi nka 18 ashize, Imiryango Mpuzamahanga irimo Human Rights Watch yashinje u Rwanda gufasha M23 nyamara kugeza n’ubu nta kimenyetso gifatika barerekana. Bahimbye ibinyoma nk’ubwicanyi bwa Kishishe, ibinyamakuru mpuzamahanga birabitangaza ariko byaje kugaragara ko atari byo. Nta n’umwe wasubiye inyuma ngo anyomoze ibyo binyoma yari yatangaje. Niyo mpamvu usanga mu Rwanda hari benshi bumva neza M23. Hari benshi bafite abavandimwe n’inshuti muri Congo.

M23 ikomeje kugota umujyi wa Goma, itsinda ingabo za Leta n'abambari bazo

Benshi mu Banyarwanda bumva ko M23 idakwiriye gushyira intwaro hasi, ari nako bumva ko FDLR ikwiriye guhashywa.

Hari uwagize ati “Iterambere ry’igihugu cyacu rishingira ku mahoro n’abaturanyi kuko nibyo bituma dukorana ubucuruzi mu buryo bwiza. Nibibeshya bakadushotora, tuzirwanaho ariko ntituzafunga inzira zo gukemura ikibazo mu mahoro. Twe tubategerereje ku mupaka. U Rwanda nta ruhare rufite muri aya makimbirane, Guverinoma ya Tshisekedi ikwiriye kuvugana na M23.”

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yavuze ko bemeye kuva mu bice bari barafashe kugira ngo berekane ko biteguye kuganira no gukemura ikibazo mu mahoro. Ubwo FARDC n’abambari bayo bagaragaza ko batabirimo, nta mahitamo yandi yari asigaye atari ukurwana. Yavuze ko aho bigeze umuryango mpuzamahanga wamaze kubona ukuri.

Abantu benshi baburiye ubuzima muri iyi ntambara y’ubusazi, abenshi ni urubyiruko rw’abanye-Congo bamize bunguri ibinyoma bagiye babwirwa na Patrick Muyaya n’abambari be. Ibinyoma biracyahari ariko ntabacyifuza gupfira ubusa. Imvugo z’urwango zibasiye Abatutsi, ubwicanyi bwabikurikiye, gutwikirwa no gusahurwa byose ni ibyaha bizabazwa Leta ya Kinshasa.

Icengezamatwara rya Leta ya Congo ryamaze gutsindwa ku ruhando mpuzamahanga ariko mu gukomeza kwihagararaho no kwanga guta ibaba mu maso y’abanye-Congo, Tshisekedi ashobora kurundumurira igihugu mu manga kizatazivanamo. Joe Biden, abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Perezida w’u Bufaransa n’abandi bamufiteho ijambo bakwiriye kumuhagarika cyangwa se akajya mu biganiro by’amahoro. Aho bigeze birarambiranye!


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .