00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC: Abakinnyi 11 muri 23 ni bo bakenewe, ni ba nde bakwiriye gusigara?

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 22 March 2024 saa 12:32
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi.

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere irimo kugenda igana ku musozo, Ikipe ya APR FC isa nk’aho yarangije kwegukana Igikombe cya 22 cya shampiyona kuko nubwo haza ikindi cyorezo nk’icya COVID, imikino imaze gukinwa yaba ihagije ngo izamurwe hejuru nk’iyahize izindi mu mwaka w’imikino wa 2023/24.

Iki ni igikombe cya gatanu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu igiye gutwara yikurikiranya, kikaba icya mbere nyuma y’imyaka 12 igiye gutwara ikinisha abanyamahanga. Kugaruka kwabo, kwakiranywe impundu n’abakunzi b’igikona nk’uko bayita, aho bari bamaze imyaka babyifuza ariko bikarangirira mu nzozi.

Aha ariko, aba ntibashoboye gutanga ibisubizo byinshi byibazwaga ku mpamvu zirenze zimwe. Iya mbere kuba wari umwaka wa mbere wa politiki nshya n’abakinnyi bashya, iya kabiri ni ukuba harabayeho igihe gito cyo kubakurikirana nyuma yo kumenya ko kera kabaye bagiye kugaruka, ndetse n’iya gatatu ikaba kuba byashoboka ko ubushobozi bwabo butari ku rwego rw’urwo abafana bifuzaga ko baza.

IGIHE yatunze itoroshi muri iyi kipe irusha izindi mu Rwanda, ni ko kureba abakinnyi bakwiye kugenda n’abakwiye gusigara ngo ireke kuba ubukombe mu gihugu honyine, ahubwo yongere yigarurire ikuzo yahoranye ryo kuba ikipe yubashywe inatinywa muri aka karere k’ibiyaga bigari na Afurika y’Iburasirazuba.

Pavelh Ndzila: Uyu munyezamu w’Umunya-Congo Brazzaville ni umwe mu bitwaye neza muri APR FC nyuma yo kuyizamo uyu mwaka. Nubwo mu marushanwa mpuzamahanga atashoboye gufasha iyi kipe, nta gushidikanya ko ari we nimero ya mbere mu banyezamu bakina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere. Nta gihindutse, umupira yakuyemo kuri Rayon Sports ushobora guhigika iyindi muri “save” z’umwaka.

Umwanzuro: Ahagume

Ishimwe Pierre: Umwe mu banyezamu bitwaraga neza mu mwaka wa shampiyona ushize gusa akaba umwe mu batarakiriye neza kuza kw’abanyamahanga ahari. Iminsi ya mbere ya shampiyona yaramugoye kugeza ku rwego rw’uko byavuzwe ko atari agikora imyitozo nk’uko bikwiye, aho byarangiye abaye umunyezamu wa gatatu. Nta gushidikanya ko agifite impano aho anakeneye aho akina abanzamo. Gusa, APR FC ikeneye umunyezamu ubiza icyuya Pavel Ndzila.

Umwanzuro: Atizwe

Mutabaruka Alexandre: Umunyezamu wa gatatu ukiri muto utari wagera igihe cyo kumenya urwego rwe uko ruhagaze. Aracyafite igihe kinini imbere ye, umwaka utaha wakabaye uwo kwigaragaza.

Umwanzuro: Ahabwe amahirwe

Ndayishimiye Dieudonné: Nzotanga Fils nk’uko bamwita, ntiyashoboye kwemeza cyane abakunzi ba APR FC. Kuva yava muri Muhanga ni byo ko atahawe amahirwe akwiye kubera uwo bari bahanganiye umwanya. Gusa ntabwo yabyaje amahirwe yabonye.

Umwanzuro: Agende

Fitina Omborenga: Umwe mu bakinnyi beza igihugu cyagize mu myaka 10 ishize. Ni gake yatengushye APR FC, gusa akeneye uwo bahanganira umwanya wa nyawe.

Umwanzuro: Ahagume

Nshimiyimana Yunussu: Umukinnyi ukiro muto utarakunzwe na benshi ahanini bamushinjaga ko ari we watumye Solomon Bindjeme yicara kandi akunzwe. Gusa ni ahazaza h’iyi kipe akeneye kuzamukira mu maboko meza byonyine.

Umwanzuro: Ahagume

Niyigena Clément: Myugariro wa mbere mu Rwanda nta gushidikanya. Umukino wa Derby uheruka wongeye gushimangira ibi. Akeneye myugariro ukomeye kurushaho wo gukinana na we umwaka utaha wa shampiyona.

Umwanzuro: Ahagume

Buregeya Prince: Umwe mu bana b’ikipe ariko ukomeje kubura umwanya wo gukina umwaka ku wundi. Ese igihe si iki cyo gushakira amahirwe ahandi?

Umwanzuro: Agende

Rwabuhihi Placide: Undi mukinnyi wari mwiza ugaragaza n’akazoza mbere y’uko aza muri APR FC. Uyu ariko guhindurirwa umwanya no kudahabwa amahirwe yo gukina ntabwo byamufashije.

Umwanzuro: Agende

Ishimwe Christian : Umwe mu bakinnyi bazamuye urwego uyu mwaka. Yashatse umwanya arawuharanira, arawubona. Umwaka we wa mbere yicaye ku gatebe ntiyacika intege. Gusa uyu bivugwa ko yarangije kumvikana na AZAM yo muri Tanzania.

Umwanzuro: Yaragiye!

Niyomugabo Claude: Imvune kapiteni wa APR FC yagize umwaka wa shampiyona ushize yamugize ingaruka na magingo aya,gusa Claude mu bihe bye ni umukinnyi mwiza nubwo gukinishwa hagati mu kibuga bishobora kumwangiriza career ye. Igenda rya Christian bivuze ko iyi kipe izazana umusimbura wagakwiye uri ku rwego rwisumbuye.

Umwanzuro: Ahagume.

Nshimirimana Ismael: Na n’ubu abantu baracyibaza aho Pitchou wa Kiyovu Sports yaburiye. Ni byo ko kuvunika mu ntangiriro za shampiyona byatumye atinda kwinjira mu mikinire y’ikipe ye nshya. Biragoye kumenya neza uko umwaka we wa shampiyona wagenze.

Umwanzuro: Ahabwe amahirwe ya nyuma

Sharif Eldin Shoiboub Ali: Umuyobozi mu kibuga, umukinnyi mwiza mu kwezi guheruka, gusa mu kibuga hagati rimwe na rimwe byarangaga nko ku mukino wa Derby iheruka. APR FC ikeneye umukinnyi ukora ikinyuranyo ku mwanya akinaho.

Umwanzuro: Agende

Ruboneka Jean Bosco: Igitangaza kitari kimwe Juno na Bruce Melody baririmbye ni ukumva ko Ruboneka yasizwe mu bakinnyi b’Amavubi. Kuva uyu mwaka watangira we na Muhire Kevin wa Rayon Sports ni bo Banyarwanda wavuga ko bahize abandi. Yazamuye urwego bigaragara.

Umwanzuro: Ahagume

Kwitonda Alain: Bacca, ku munsi we nko ku mukino ubanza wa Champions League aba ari nka Messi gusa nan one wakwibaza impamvu atarageza ibitego bitanu muri shampiyona kandi akina mu ikipe nziza. Gusa ni umwe mu bakinnyi bitanga mu kibuga.

Umwanzuro: Agende

Niyibizi Ramadhan: Ashobora gukina imyanya itandukanye mu kibuga kandi uyu mwaka ni umwe mu bakinnyi bake bazamuriwe urwego na Thierry Froger.

Umwanzuro: Ahagume

Mugisha Gilbert: Undi mukinnyi na we ukina bitewe ni uko yaramutse. Gusa bitandukanye na Bacca, we amaze kugira ubunararibonye bw’igihe kirerekire muri APR. Yaba umusimbura mwiza.

Umwanzuro: Ahagume

Tadeo Lwanga : Umukinnyi mwiza uhorana ishyaka n’ikinyabupfura. Imyaka ntabwo igituma tubona ubushobozi bwe nk’uko bikwiye.

Umwanzuro: Agende

Kategaya Elie: Umukinnyi mwiza w’ejo hazaza. Igitego yatsindiye iyi kipe cyerekanye ko azavamo umukinnyi ukomeye muri APR FC. Gusa biracyagaragara ko yaje hakiri kare.

Umwanzuro: Atizwe

Ndikumana Dany: Uyu musore ntiyahawe amahirwe ariko n’inshuro yakinnye ntabwo yigaragaje. Hibazwa impamvu yaguzwe.

Umwanzuro: Agende

Apam Bemol: Yagize intangiriro nziza ubwo yazaga muri APR gusa ibyo yari yitezweho ntiyabigaragaje. Imvune ndetse n’umutoza ntibyamworoheye gusa nk’umwe mu bakinnyi baguzwe menshi banahembwa menshi, yagakoze ibirenze.

Umwanzuro: Agurishwe

Mbonyumwami Thaiba: Umukinnyi w’ejo hazaza utarahiriwe na APR FC kugeza magingo aya. Umutoza Froger yakomeje gutangaza ko ataragera ku rwego rwo gukinira iyi kipe. Ubanza byenda gusa n’ukuri, gusa ni umukinnyi mwiza.

Umwanzuro: Agurishwe

Victor Mbaoma: Umukinnyi wemeje benshi mbere yo kugirira imvune muri Mapinduzi Cup aho hari amakipe yari yatangiye kumurambagiza. Abonye abakinnyi beza bamukina inyuma bamugezaho imipira yatsinda byinshi.

Umwanzuro: Ahagume

Victor Mbaoma yerekanye ko iyo abonye amahirwe yo gutsinda inshundura ahita azinyeganyeza
Kwitonda Alain Bacca na we ari mu bagasohotse muri APR FC
Igihe ni iki ngo Buregeya Prince ajye gushakira amahirwe ahandi
Niyigena Clément amaze igihe yitwara neza mu bwugarizi
Nshimiyimana Yunussu yazamuye urwego uyu mwaka
Ndayishimiye Dieudonné ntiyashoboye kwinjira neza mu ikipe nk'uko Niyigena Clément yabikoze
Shiboub Ali ukunzwe n'abafana haba hageze ko ashakira ahandi amahirwe
Niyibizi Ramadhan ni umwe mu bigaragaje haba mu kibuga hagati no ku mpande

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .