00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guterera akabariro mu modoka, mu muhanda no mu bwiherero: Kigali irahambaye!

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 December 2023 saa 04:33
Yasuwe :

Umujyi wa Rubingisa nk’uko benshi bita Kigali muri iki gihe, usigaye uberamo udushya dutangaje ku buryo inkuru twumvaga zabereye i kantarange ubu nta gishya kizikirimo; mbese ni umujyi usigaye ugendana n’ibigezweho!

Aka ya mvugo y’ab’ubu nta birenze! Uhereye ku basore n’inkumi ukageza ku bageze mu za bukuru [nabo ababyemera ni bake] usanga umujyi warashyushye.

Ukurikije ibigaragarira amaso wahita wemera ko wa mukecuru wigeze kwamamara ku mbuga avuga ko ‘abakobwa n’abasore b’ubu bafite ubushyuhe’ yavugaga ukuri.

Kubera bimwe na bimwe bisigaye biba byatumye amagambo ya bamwe batamenyerewe kugendana n’ibiguruka ashira ivuga.

Amabanga ya byinshi byaberaga ahiherereye cyane ajyanye no gutera akabariro, asigaye asakazwa ku mbuga nkoranyambaga kandi ukabona abagaragara muri ibyo bikorwa ntacyo bibabwiye, nyine nta cyabaye!

Hari umuntu uherutse kunsetsa, twari turi kuganira aterura avuga ko abakurambere bacu hari ibyo babona by’ubu bakifata ku munwa, niba aho bari byabashobokera. Mbese ni akari imurori.

Ni nde watekerezaga ko Abanyarwanda bari bazwiho kwiyubaha n’abari bagira isoni, uyu munsi bari kuba batinyuka kwihera akabyizi mu modoka, mu muhanda, mu bwiherero, mu tubari n’ahandi hatandukanye mu ruhame; abantu basigaye birekura nk’uko abato babyita.

Ibi bijyanye n’uko kwiha aka kabyizi bitagisaba ko umuntu muba muziranye bya cyane, kuko hari n’ababazanya amazina bamaze kumarana umusonga.

Ntagiye kure abakoresha imbuga nkoranyambaga baribuka mu Ukuboza 2021, inkuru y’umusore n’inkumi bafashwe amashusho basambanira muri piscine. Muri Mata uyu mwaka nabwo, hasakajwe amashusho y’uwari umukozi w’Akarere ka Nyamagabe akekwaho ari gukora ibiteye isoni mu ruhame.

Abaheruka ni umusore w’imyaka 33 n’umukobwa w’imyaka 23 batawe muri yombi ku wa Mbere tariki 3 Ukuboza, bakurikiranyweho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame.

Aba bombi bafashwe amashusho tariki 2 Ukuboza 2023, bo bari bashyiriweho intego ngo basambanire mu ruhame, aho bakoreye imibonano mpuzabitsima ku muhanda rubanda rushungereye.

Umwe mu bantu baganiriye na IGIHE washatse ko amazina ye atajya hanze, we yavuze ko ibintu bisigaye bibaho biteye inkeke, avuga ko atazibagirwa umunsi umwe yasanze umusore n’inkumi mu bwiherero rwahanye inkoyoyo.

Ati “Ntabwo hashize igihe kinini bimbayeyo. Nagiye mu bwiherero bw’abakobwa ku kazi ari mu kagoroba, ngeze ku muryango numva umuntu aniha, negeye imbere gato nasanze umusore n’inkumi rwahanye inkoyoyo bibagiwe no gukinga umuryango, nkizwa n’amaguru ibyo nari ngiyemo mbikorera ahandi. Iyo shusho ntabwo ijya imvamo.’’

“Bituma ntekereza aho tugana hakancanga mu gihe twaba dukomeje gutya ndetse nkibaza, umurage twazaha abana bacu niba ari uwo kwiyandarika.’’

Fils Iraguha we yavuze ko yagiye mu kabari amasaha y’igicuku atangiye kugera, agatungurwa no kubona umusore n’inkumi bari bicaye inyuma ye bari muri iki gikorwa umwe bicaye hejuru y’undi nta kwihishira.

Ati “Menya ubu abantu aho bibafatiye ariho babikorera. Barenda gusatira amatungo pe!’’

Hari izindi ngero nyinshi umuntu atarondora mbese nawe uri gusoma ndabizi neza niba utarabyibonera, ntabwo wasibye kubyumva mu biganiro hagati na bagenzi bawe.

Umuhanzikazi Tonzi we iyo umubajije kuri iyi ngingo; akubwira ko byinshi na kera byahozeho ahubwo icyahindutse ari uko abantu basigaye babibona byoroshye bityo no kubyigana bikaba byakwihuta.

Ati “Izi mbuga nkoranyambaga zatumye abantu bamenya ibyo batakagombye kumenya[...] Ko habayeho intambara z’isi ariko hari ibyo tutamenyaga. Uyu munsi buri kintu kiraza ukakimenya. Nta tandukaniro ririmo ahubwo dusigaye tumenya ibintu byinshi. Birasaba kwimenya.’’

Abihurizaho na bamwe mu bandi twaganiriye, bavuga ko ibyo tubona uyu munsi ari ingaruka z’imbuga nkoranyambaga.

Umusizi akaba n’umushakashatsi ku muco, amateka n’ubuvanganzo, Nsanzabera Jean de Dieu, we ariko siko abibona, avuga ko n’ubwo abantu bakwibwira ko ab’ubu aribo bakora imibonano mpuzabitsina cyane bibeshya, ahubwo ikibazo akaba ari uko batajya bagira ibanga ngo banubahe iki gikorwa.

Ati “Ikiriho cyo ntabwo abana b’ubu barusha aba kera gukora imibonano mpuzabitsina, cyane ko babaga bafite umwanya, banarya ibiryo bifite ireme. Babaga bazi ibyo barimo! Icyo aba kera barusha ab’ubu ni uko bagiraga ibanga bakagira n’umuco.’’

“Ab’ubu nta banga, ibyo bakoze byose bashyira ku karubanda. Ntibagira umuco babikorera aho babonye hose. Ibi byo ku karubanda ntabwo kera byabagaho.’’

N’ubwo ubusambanyi bwakajije ku karubanda ariko, Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo yaryo ya 143 ifite umutwe ugira uti “Gukora ibiterasoni mu ruhame”, ivuga ko “Umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.”

Ikindi urubyiruko rukwiriye kumenya ko ejo hazaza ari aharwo kandi kwiyandarika bitari mu ndangagaciro nyarwanda, bityo rukaba rusabwa kwitwararika cyane arirwo ruvugwa mu bikorwa nk’ibi byo gusambanira no gukorera ibiteye isoni mu ruhame.

Nta wanze urubyiruko rusirimutse ariko na none biba byiza kwitwariraka, kuko bikomeje kumera gutya bamwe bazisanga barabaye nka wa mwana bashimye ko azi kwiruka akarenga iwabo.

Muri Kigali ntibikiri agashya kubona abantu biha akabyizi muri piscine rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .