00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibaruwa igenewe urubyiruko: Gushyira hamwe byihutisha iterambere

Yanditswe na Emma Claudine
Kuya 26 March 2024 saa 11:27
Yasuwe :

Rubyiruko,

Umuhanga witwa Pericles yagize ati: “Kuba udashishikazwa na politiki ntibisobanura ko politiki yo itazashishikazwa nawe". Iki gitekerezo gikuraho urwitwazo urwo ari rwo rwose rwatuma umuntu uwo ari we wese yirengagiza kugira uruhare mu bikorwa bihindura imibereho yacu n’ejo hazaza h’igihugu cyacu, ari byo bikunze kwitwa ’politiki’.

Mu myaka isaga 20 ishize, nibanze ku kuvuga ku bijyanye n’imibireho y’umuryango ndetse n’ubuzima bw’imyororokere, ibya politiki mbiharira abahanga babyo. Gusa ibiri kuba muri iyi minsi mu Gihugu cyacu ndetse no mu karere u Rwanda ruherereyemo, byatumye numva natanga umusanzu wanjye, nk’umuturage usanzwe, kandi ndizera ko ibyo ngiye kugarukaho bishobora gukangura intekerezo za bamwe mu basomyi, cyane cyane urubyiruko rw’u Rwanda.

Ese namwe mujya muhangayikishwa n’imvugo zitaboneye za bamwe mu bayobozi bo mu karere duherereyemo, zumvikanamo kugirira impuhwe za nyirarureshwa urubyiruko rw’u Rwanda? Uburyo bagerageza kubagaragaza nk’abakandamijwe kandi bakeneye kubohorwa n’amahanga? Ibi ntabwo bifuditse gusa, ahubwo birimo urwiyenzo. Rero, nakomeje kwibaza ku ngaruka imvugo nk’izo zigira ku mitekerereze y’abadakurikira amakuru bihagije, bimpa igitekerezo cyo gukoresha impanuro za ‘Baza Shangazi’ muri politiki, kuko hari igihe ibintu biba bikabije.

Hari abibeshya ko imyitwarire ituje no gushishoza mbere yo gufata ibyemezo biranga u Rwanda n’abayobozi barwo, ari igisobanuro cy’ubunebwe cyangwa ubugoryi, ariko baba bibeshye bikomeye. Muri Nyakanga 1994, urubyiruko rw’u Rwanda ni rwo ubwarwo rwahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Urubyiruko rw’u Rwanda kandi ni rwo rwakomeje kuyobora urugamba rwakurikiye ihagarikwa rya Jenoside, ari rwo rwo kubohora no kubaka Igihugu. Uyu munsi, abatarengeje imyaka 30 ni bo benshi, kandi ntibashobora kwirara kuko nk’uko Bruce Melodie yabitwibukije muri Rwanda Day iheruka, “Ni mwe Rwanda”. Kimwe n’urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi rwo mu myaka 30 ishize, ni mwebwe nkingi ya mwamba y’iterambere ry’Igihugu cyacu. Mugomba guhitamo urugamba murwana mwitonze, kandi ntimugomba gutezuka na gato.

N’ubwo hari za raporo, ahanini zinakorwa n’abatarasura Igihugu cyacu, zerekana ko tudakurikiza amabwiriza ya demokarasi yashyizweho n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, ntabwo twirukira mu mihanda ngo twigaragambye, dutwike, cyangwa ngo dusenye kugira ngo ijwi ryacu ryumvikane.

Ntabwo kubikora uko tubikora bisobanura ugutinya, ukutamenya cyangwa ukutishima. Yego turi agahugu gato, ariko ntidufite ubwenge buke. Dufite ubudasa mu muco wacu twishimira kandi dukunda, tuzi uko twumvikanisha ijwi ryacu, kandi twese hamwe dufatanyije, dufite ubushobozi bwo guhindura ejo hazaza h’Igihugu cyacu uko tuhifuza.

Ngira ngo ahari amahitamo yacu yo gukorana bya hafi n’ubuyobozi bwacu ku bw’inyungu rusange, bishobora kuba byarumvikanye nabi, ariko amateka yihariye y’u Rwanda yatwubatsemo imbaraga zo kugira uruhare rugaragara mu kubaka Igihugu. Ntabwo Abanyarwanda dukeneye kwisobanura ku wo ari we wese kuko tuzi uko twavuye kure, tuzi aho tugeze ubu, kandi tuzi n’urugendo rw’impinduka tugifite imbere yacu nk’Igihugu, turangajwe imbere n’urubyiruko, kugira ngo tugere ku Rwanda twifuza.

Reka mbabwire. Mu myaka 27 ishize, nagize amahirwe yo kuganirizwa n’umusaza uzi neza amateka y’u Rwanda. Ubwo twari tuvuye mu nkambi z’impunzi twitegura gusubira ku ishuri, twagiye mu ngando, kugira ngo twongere twibuke neza indangagaciro Nyarwanda zigize abo turi bo nk’Abanyarwanda. Aho ni ho nahuriye n’umusaza Rucagu Boniface, ubu ni umwe mu bagize Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda. Icyo gihe yatubwiye amagambo yuje ubwenge ntashobora kwibagirwa.

Twicaye ku kazuba keza k’i Nyakinama, mu Majyaruguru, mu ijwi rituje, Rucagu yatugiriye inama ati: “Nk’Umunyarwanda, iterambere ry’Igihugu cyawe riba rigomba guhera ku ruhare rwawe, kandi kugira urwo ruhare ni inyungu zawe.”

Izi mpanuro, uyu munsi ni bwo zirushaho kumvikana neza. Kugira ngo buri muyobozi agere ku ntego ze, bimusaba ibintu bibiri: kugira imitekerereze ireba kure ndetse no gukomeza kugirirwa icyizere n’abo ayobora. Uruhurirane rwa byombi ni rwo rujyana ku ntsinzi. U Rwanda ni urugero rwiza rwa ya mvugo igira iti: “Abishyize hamwe nta kibananira”. Ariko se ibi byaba bisobanuye ko tutanenga abakoresha nabi ububasha bafite, abadatanga umusaruro, cyangwa abahonyora uburenganzira bw’abandi? Hari ubwo se tubujijwe kuganira ibyubaka, rimwe na rimwe harimo no kutemeranya n’abayobozi kuri gahunda zimwe na zimwe? Oya rwose!

Kunenga mu buryo bwubaka ni kimwe mu by’ingenzi bigize umuco wacu kandi bigaragarira muri bimwe mu bisubizo twishatsemo, birimo Inama y’igihugu y’Umushyikirano, Rwanda Day, Meet the President (guhura na Perezida), inama abayobozi bagirana n’abaturage, Inteko z’Abaturage n’ibindi. Ibi byose biha icyizere abakuru ko ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko meza, kandi ko ibi byiza tumaze kugeraho bizasigasirwa.

Uhereye ku mateka yacu, no mu mpanuro za Perezida Kagame, buri Munyarwanda wese agomba kuba umuntu ureba kure. Si ukwirarira; twatojwe kwanga ikibi, tukakimenya, twaba tukibonye iwacu cyangwa se no hakurya y’imbibi, tuzirikana ingaruka z’imiyoborere mibi. Kubazwa inshingano no gutekereza kure byabaye iby’ingenzi mu kugena amahitamo dukora n’ibyemezo dufata. Bityo rero, rubyiruko, mufite inshingano zo gushira amanga mugatanga ibitekerezo byubaka aho bikenewe hose, mukanenga aho biri ngombwa, mukanarwanya ruswa. Iyo urwanira ukuri, nk’uko Perezida wacu akunda kubitubwira, ntabwo ugomba kubisabira imbabazi.

Ntabwo dusaba imbabazi z’uko dushyize hamwe nk’Abanyarwanda, abayobozi n’abayoborwa, kuko u Rwanda ari umuhamya w’uko iyo ubumwe bubuze biganisha ku irimbuka, na cyane ko bifungurira imiryango abanyamahanga bifuza kutugirira nabi. Uyu munsi, iby’uyu mugani w’Ikinyarwanda ngo: “Urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya” birumvikanira neza muri za mvugo mbi za ba bayobozi b’ibihugu duturanye natangiye mvuga.

Rubyiruko rw’u Rwanda, ndizera ntashidikanya ko mufite ubwenge buhagije bubabashisha kwima amatwi ayo magambo mabi y’abashaka guhungabanya ubumwe bwacu, ariko reka mbahe umukoro wo gukomera ku ntego yo gukora cyane, mukagira uruhare rufatika mu guteza imbere Igihugu cyacu kugeza ubwo muzumva ko mwakoze ibihagije byatuma mutuza, mukishimira ibyiza byagezweho.

Perezida Kagame yarabivuze neza mu Umushyikirano wa 2024. Ngo: “Mugomba guhaguruka. Mugomba gushirika ubwoba. Mugomba guharanira kuba icyo mushaka kuba cyo, n’icyo mushaka kugira. Ntimuzibwire ko hari abantu bazaza kubibaha nk’impano. Kubera ko nta muntu n’umwe uzabikora. Nta n’umwe muzabona kabone n’iyo muzaba mubakeneye byo gupfa.”

Ku rubyiruko rw’u Rwanda, ni Shangazi wanyu ubakunda, Emma Claudine.

Ku rubyiruko rw’u Rwanda, ni Shangazi wanyu ubakunda, Emma Claudine

Urubyiruko rufite inshingano zo kugira uruhare mu buzima bwose bw'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .