00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu muzi zigaragaza ko gusimbura Perezida Kagame bitoroshye

Yanditswe na Prof. Pierre Damien Habumuremyi
Kuya 28 March 2024 saa 07:35
Yasuwe :

Hakunze kumvikana imvugo ko u Rwanda ari igihugu gito, gituwe n’abaturage bahuje umuco cyane cyane ururimi rumwe rw’Ikinyarwanda kandi bumvira ubuyobozi, bityo ko ari igihugu cyoroshye kuyobora.

Nyamara si byo kuko amateka y’imiyoborere y’u Rwanda n’ingaruka zayo cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bigaragara ko kuyobora u Rwanda bitoroshye.

Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye bagizweho n’ingaruka z’ayo mateka ku buryo byahinduye imitekerereze n’imyumvire yabo, ku bandi usanga mu buryo bugaragara n’ubutagaragara hakiri ibisigisigi by’ayo mateka.

Kuba Perezida w’u Rwanda rero Abanyarwanda bakunze, bisaba umuntu (umugabo cyangwa umugore) ufite umwihariko mwiza muri ayo mateka, wagize akamaro kagaragara mu mitekerereze ya politiki, mu mibanire y’abantu n’ibihugu cyane cyane bya mpatsibihugu.

Ni wa muntu ufite umwihariko mu mikorere yo kwitanga n’urugero ntagereranywa rwo gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda, kugeza aho ashobora kwemera gutanga ubuzima bwe kandi ushobora guha icyizere Abanyarwanda ko nta wahungabanya ubuzima bwabo aho yaturuka hose mu gihugu no hanze yacyo.

Mu buryo bufatika, bibaye ngombwa gusimbura Perezida gusa nk’uko bikorwa no mu bindi bihugu cyane cyane ibyo muri Afurika, ntihagire igihinduka kigaragara ku mibereho y’abaturage, bakaguma mu bukene mu makimbirane n’umutekano muke, bakaba insina ngufi ya ba mpatse ibihugu, gusahura no kwigwizaho umutungo bikagwira, gutonesha n’icyenewabo, abashobora gusimbura Perezida Kagame bakayobora u Rwanda bakora batyo baboneka ku bwinshi.

Nyamara bibaye gusimbura Perezida Paul Kagame hashimangirwa ibyagezweho hakiyongeraho ibindi, hakitabwa ku gukomeza kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda no gushimangira umutekano, kutavugirwamo n’uwo ariwe wese haba mu gihugu no hanze yacyo kandi inama nziza atanze zikubahirizwa n’inzego bireba kandi na buri wese, amategeko akubahirizwa nk’uko bigomba kuri bose, ugomba guhanwa agahanwa nta gukingira ikibaba kandi bikemerwa gutyo n’ugomba gushimirwa na we bikaba bityo, ibyemezo byafashwe n’inzego bikubahirizwa na buri wese na politiki na gahunda byemejwe bigashyirwa mu ngiro ku nyungu z’Abanyarwanda bose; umukandida nk’uwo ufite akamaro kandi wizeye kurengera ubuzima bwa bose washobora gusimbura Perezida Paul Kagame; kumubona ntibyoroshye.

Uko FPR Inkotanyi na Perezida Kagame basanze u Rwanda bakarurema

Mu mateka y’ u Rwanda, mbere ya Perezida Paul Kagame wasimbuye Perezida Bizimungu Pasteur, bombi batanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi.

Abaperezida u Rwanda rwagize ni bane bahabanye cyane n’impinduramatwara ya politiki y’imiyoborere myiza aribo: Perezida Mbonyumutwa Dominique, Perezida Kayibanda Gregoire, Perezida Habyarimana Juvenal na Perezida Sindikubwabo Theodore.

Icyo aba bane bahuriyeho bose ni uko igihe bayoboraga, u Rwanda rwabaye insina ngufi ku rwego rw’Akarere rurimo, muri Afurika no ku isi yose.

Icyo gihe ubumwe bw’abenegihugu bwabaye ingume, ubukene n’imibereho mibi byafashwe nk’ubuzima busanzwe buremerwa, ubujiji no kutareba kure byabaye rusange bugera no mu bize n’abayobozi bose bahurira kuri politiki y’ivangura n’itonesha n’ubwicanyi, byavuyemo ubuhunzi bw’igice kinini cy’Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi maze indunduro iba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu rwayobowe na FPR Inkotanyi ku isonga hari Gen Maj Paul Kagame, Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizweho na FPR Inkotanyi kuwa 19 Nyakanga 1994 yahuye n’akazi gakomeye ko kuyobora igihugu cyasenyutse muri byose .

Ni igihugu cyari cyapfushije abaturage barenga miliyoni imwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, impunzi zirenga miliyoni ebyiri zajyanywe bugwate na Guverinoma y’abatabazi n’ingabo zatsinzwe n’Interahamwe.

Icyo gihe umutekano wari muke kubera abacengezi, isanduku ya leta yarimo ubusa, impunzi zari zimaze imyaka irenga 30 zikeneye gutaha, abarokotse Jenoside bari mu gahinda gakomeye bafite n’ihahamuka, imfubyi n’abapfakazi barenga miliyoni bayoboye imiryango, imirambo inyanyagiye yagombaga gushyingurwa.

Abagize uruhare muri Jenoside barenga 180,000 bari bafunze kandi bagomba gucibwa imanza abandi bihishahisha, ibikorwa remezo by’ibanze byose bitariho, muri make Igihugu cyari cyarasenyutse nta cyizere cy’ejo heza hazaza.

Umurage Perezida Paul Kagame azasigira u Rwanda

Nyuma y’imyaka 30 u Rwanda rubohowe na FPR Inkotanyi n’imyaka hafi 30 Perezida Paul Kagame yemeye kuyobora u Rwanda, u Rwanda ruri mu bihugu bike bya Afurika bifite imiyoborere ishingiye ku muturage, amahoro n’umutekano usesuye.

Abaturage bunze ubumwe, iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage yihuta, ibikorwa remezo hose mu gihugu kandi bigezweho, ikoranabuhanga rikataje, abaturage bishimiye ubuyobozi bwabo n’inzego z’umutekano, isuku muri byose no kurengera ibidukikije n’umubano mpuzamahanga ushingiye ku bwubahane no kugira ijambo.

By’umwihariko bimwe biranga ishusho y’u Rwanda rushya rwaremwe na FPR Inkotanyi n’umurage wa Perezida Paul Kagame harimo icyizere cyo kubaho ku Banyarwanda aho igeze ku myaka 70 igipimo cyiza cy’ubumwe bw’Abanyarwanda kigeze kuri 97%, izamuka ryiza ry’ubukungu ku mwaka riri ku 10,9%.

U Rwanda ni igihugu kiri mu bihugu icumi bya mbere bitekanye ku isi, rukaba igihugu cya mbere ku isi gifite umubare munini w’abagore mu Nteko ishinga amategeko aho bangana na 61.3%.

Ni igihugu kimwe gusa muri Afurika kitabamo nyakatsi kandi gifite ingo zirenga 70% zituye heza kandi neza, aho ingo zifite amazi meza ari 82% naho ingo zifite amashanyarazi ni 75%.

Mu Rwanda ingo zifite ubwisungane mu kwivuza ni 96%, ibyo kurwanya ubujiji no kumenya kwandika no gusoma biri kuri 77%, Igihugu gifite uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 kuri bose ubu bwakira abarenga 75% , ni igihugu cya kabiri muri Afurika cyorohereza ishomari, imihanda ya kaburimbo myiza kandi icaniwe ni 88%, ingo zitunze telefoni ni 78% mu gihe kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga biri 99%.

U Rwanda ni igihugu ntangarugero mu kurengera ibidukikije, ni igihugu cyubakira ku buntu inzu mu midugudu y’icyitegererezo, ni Igihugu cyoroza ku buntu abaturage ink binyuze muri gahunda nka Girinka aho bimaze gukorwa ku miryango irenga 480,000, kugaburira abana kw’ishuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye no gushyiraho ⁠amarerero y’inshuke amaze kuba 31,444.

Ni igihugu gitanga inkunga y’ingoboka ku basaza n’abatishoboye ku miryango irenga 2000, igihugu cyikamakaza demokarasi n’uruhare rw’abaturage mu miyoborere na politiki y’ubwunvikane, imitwe ya politiki yose 13 iri muri Guverinoma no mu Nteko Ishinga Amategeko, inama zihuza abaturage n’abayobozi nk’Umushyikirano na Rwanda Day.

U Rwanda ni igihugu gifite agaciro ku rwego mpuzamahanga nko kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kuyobora itsinda ry’amavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kuba mu ubuyobozi bwa Komisiyo y’umuyoboro wa Broad Band ku Isi, kubona ibihembo byinshi mpuzamahanga.

Muri ibi byose uruhare rwa Perezida Paul Kagame ni ntagereranywa kandi byagezweho kubera kubaka inzego, gushyira hamwe, gushyiraho amategeko meza no kuyubahiriza no gushyiraho abayobozi bakora kandi babazwa ibyo bakora.

Imiterere ya Perezida Paul Kagame yatumye ashobora kuyobora neza u Rwanda

Iyo usesenguye neza mu bumenyi n’ubuhanga mu bya politiki, hari ibintu by’ingenzi byatumye Perezida Kagame ashobora kuyobora neza u Rwanda. Icy ambere ni ukuba yarayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi, kuba Abanyarwanda bamwibonamo kubera gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge yaranzwe no kutihorera, kuvanga ingabo, gusangira ubuyobozi, uburezi kuri bose, kurengera no guha ijambo abagore n’urubyiruko, Politiki idaheza yo kwisungana mu kwivuza, kuba afite igitinyiro, kuvugisha ukuri,kwanga akarengane, kuba ashobora kugira inama no guhana uwo ari we wese.

Ibindi birimo kurwanira ishyaka ry’Igihugu n’Abanyarwanda no kudaterwa ubwoba n’uwo ari we wese, Kureba kure ibyo abandi batabona no kubikora ku buryo budasanzwe kandi bigakunda, kudahinduka ku ijambo ariko akajyana n’igihe no gukunda ikoranabuhanga, Kwiyoroshya mu buzima busanzwe cyane cyane mu mirire no kutanywa ibisindisha, gusabana n’umuryango,gukunda siporo, gukunda umurimo no kuruhuka.

Ibyo uzasimbura Perezida Paul Kagame agomba kuba yujuje

Isesengura ryimbitse kandi ry’igihe kirekire ritugaragariza ibintu by’ingenzi birindwi uzasimbura Perezida Paul Kagame, igihe kigeze kandi ku buryo buhesha ishema u Rwanda n’Abanyarwanda, agomba kuba yujuje.

Ku bisabwa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko hakwiyongeraho kuba yaragize uruhare rwiza mu mateka y’imiyoborere y’u Rwanda kuva mu 1990, kuba mu mikorere, imigirire, imitekerereze hagaragaramo gushyira imbere no gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda no gukunda igihugu, kuba afite ubumenyi, ubushobozi n’uburambe byamufasha guhagararira no kuvuga rikumvikana ku rwego rw’Akarere, Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

Agomba kandi kuba agaragaraza ubutwari bwo kudatinya no gukoresha ukuri no gufata ibyemezo bikomeye ku nyungu z’abaturage bose, kwita ku nzego zose no ku igihugu muri rusange, kuba yemera kugirwa inama n’umuryango FPR Inkotanyi na Perezida Paul Kagame nk’inararibonye kandi wayoboye neza, Kuba afite ubuzima bwiza n’imbaraga byo gukora haba mu myaka n’ubuzima buzira umuze. .

Muri make, mu miyoborere isanzwe biroroha gusimbura umuntu ukora ibintu bitanoze cyangwa ufite umusaruro udashimishije. No mu buyobozi bw’ibihugu gusimbura Perezida abaturage batishimiye biroroha, ni yo umusimbuye yaba adafite ubushobozi n’amateka bihambaye.

Mu Rwanda, Perezida Paul Kagame afite amateka akomeye kandi meza yaba ay’urugamba rwo kubohora igihugu n’ibikorwa by’indashyikirwa byatumye u Rwanda ruba ubukombe mu ruhando mpuzamahanga abenshi badatinya kwita umukiza w’u Rwanda.

Gusimbura Perezida Paul Kagame birashoboka ariko kugeza ku rwego rwo kwemeza Abanyarwanda n’amahanga ku yindi ntera y’impinduramatwara idasanzwe y’iterambere ry’u Rwanda, umuyobozi w’igitinyiro, wubahwa kandi ukundwa n’ibyiciro bitandukanye bishyira mu gaciro, ibyo ntibyashoborwa n’umuntu usanzwe kandi ubonetse wese.

Uzasimbura Perezida Paul Kagame agomba kuba yujuje nibura ibipimo bitandatu twagaragaje kugira ngo azagerageze kugera ikirenge mu cye no ku musimbura atari uku musimbura gusa ahubwo ashobora gusigasira ibyagezweho no kugeza ku Rwanda ku yindi ntera y’imiyoborere n’iterambere bizaba bijyanye n’icyo gihe.

Niba u Rwanda rushaka gukomeza kuba ku isonga y’impinduka nziza ikomeza guhuza Abanyarwanda bose, kudaheza no kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga, uzasimbura Perezida Paul Kagame akwiye kurambagizwa kare n’Umuryango FPR Inkotanyi ikamwegereza hafi Perezida Paul Kagame bagakoranira hafi kandi amutoza.

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko, ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi, Prof Dr Pierre Damien Habumuremyi, impuguke muri Politiki

Perezida Kagame aherutse gusaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gutekereza ku muntu ugomba kuzamusimbura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .