00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nitubaho ubuzima buzira ubuhezanguni tuzaramba!

Yanditswe na Karangwa Sewase
Kuya 4 December 2023 saa 08:17
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’Umwanditsi Karangwa Sewase

Ubwo nateguraga ikiganiro kuri “Ndi Umunyarwanda”, mu mitekerereze yanjye hajemo ingingo nyinshi, nagarutse ku kuri kuriho, nibaza ikibazo, mbura igisubizo, abazasoma iyi nyandiko bazansubize.

Njye ubwanjye navukiye kwa Karangwa, mu mazina yanyise harimo n’iri ry’umuryango, navukiye ku Bitaro bya Byumba. Maze kuvuka abaganga bazaniye ababyeyi banjye umwana w’umuhungu, data ntiyari muri icyo cyumba, bankuyemo babanzanira; icyababwiye ko ari umwana bo babyaranye babazaniye n’iki ko uwo munsi mu Rwanda, havutse abahungu benshi? Mu babyeyi banjye nta n’umwe wambwiye ko bagiye gupimisha DNA ngo bamenye ko ndi uwabo?

Aho nahavuye ntabonye igisubizo, ariko se ni bangahe bamenye neza ko abana bazaniwe n’abaganga nk’uko banzaniye ababyeyi banjye, ari ababo koko? Impinja zose zirasa. Nibajije ikindi kibazo, nakuze bambwira iby’ubwoko gakondo, nkomokamo (ibi twita Abazigaba, Abega, Abagesera n’ibindi).

Niga mu mwaka wa mbere w’Amashuri Abanza, Mwarimu yadusabye guhaguruka buri muntu ajya mu bwoko bwe (za ngirwamoko tuziranyeho: Abatwa, Abatutsi n’Abahutu), njye nagiye mu ruhande rwahagurutsemo abana twakundaga gukina karere, bari inshuti zanjye; Kubera ko Mwarimu yarasanzwe azi data, yansobanuriye neza ubwoko bwanjye uwo munsi, cyakora kubera ko byari biremereye mbisigaho; nabyibutse muri mitingi zo mu 1992-1993.

Mu minsi ya vuba aha byari bigoye kubona umugabo ufite urugo rutabamo abana, nubwo uwo mugabo yabaga afite ikibazo cyo kutabyara, ababireberaga hafi, baramwunganiraga, atabizi, bizwi n’uwo bashakanye gusa, akunganirwa n’umwe mu bagaragu be cyangwa mu nshuti ze, bakabyara, agafatanya n’uwo bashakanye kurera abo baziranenge bagakura bamuhamagara, Dawe!

Ntacyo byishe, abo bana b’umugaragu cyangwa ab’inshuti ya hafi, bafataga ubwoko bw’uwo mugabo w’urugo bavutsemo. Ndababwiza ukuri hari benshi mu Banyarwanda bavutse uko, urugero babyawe n’ubarizwa mu Bazigaba ariko bagakurira mu rugo rw’ubarizwa mu Basinga, akaba ari na we bitirirwa.

N’ubu tuvugishije ukuri, ntibyacitse ko hari ingo, ushobora gusanga hari abana bane, umwe ari we ba nyirarwo bahuriyeho; ngira ngo abakurikira amakuru, mu minsi ishize ndetse n’ubu DNA irumvikana cyane mu matwi ya benshi.

Reka tugaruke no kuri za ngirwamoko, hari ababyawe n’ababarizwa mu Batwa, bagafata ubwoko bw’Abahutu, mu muryango bavukiyemo. Turenge imbibi z’u Rwanda, hari ababyawe n’Abagande kubera ko bavukiye mu rugo rw’Abanyarwanda, bagafata ubwenegihugu bw’ubunyarwanda kubera ko bavukiye, mu rugo rw’Umunyarwanda.

Nagarutse kuri izi ngingo kugira ngo nsubize abahezanguni, bibona mu bwoko kuruta uko bakwiye kwibona nk’abantu, bavukiye muri iyi Si, ngo bayibanemo n’abandi ntawe bigijeyo.

Niga mu mwaka wa kane w’ishuri ryisumbuye, nagiye gutanga amaraso bambwira icyiciro cy’amaraso mbarizwamo kuri bwa buryo abahanga babigaragazamo, bakoresheje inyuguti: A, A+, A- AB, AB+, AB-, B, B+, B-, O, 0+, 0-.

Ngarutse mu biruhuko nabajije data, aho abarizwa nsanga ndwaye nkeneye amaraso, ntacyo yamarira ngo anzazamure. Mbajije na Mama biba uko, mbajije abo tuva inda imwe, nsanga na bo ntacyo bamarira, cyakora njye bose nabagoboka. Nagiye ku rugo duturanye bari bafite abana turi mu kigero kimwe nsanga batatu muri bo, nkeneye amaraso bangoboka.

Nari maze gusobanukirwa n’ibyo mbona muri uru Rwanda, abo bashoboraga kungoboka nanjye nkaba nabagoboka, nasanze Se ubabyara nta sano afitanye na data tugiye muri za ngirwabwoko na ya moko gakondo. Gusa data n’uwo mugabo, bari abagabo bashyize hamwe kandi ari inshuti magara. Uwo murage barawudusigiye, ababakomokaho natwe turi inshuti magara.

Ibibazo nibajije ku ngingo nagarutseho haruguru, byamfashije kuganira n’abo twasangiye ikiganiro kuri “Ndi Umunyarwanda”, dore ibibazo nababajije mbere y’uko ntangira ikiganiro.

Ikibazo cya mbere cyagiraga kiti “Uko twicaye hano ni nde nyina yabwiye uwo bamubyaranye? Abari aho bose basanze ba nyina batarababwira abagabo bababyaranye na bo.

Ikibazo cya kabiri nabajije nti “Uko twicaye hano ni nde muri mwe wagiye kwa muganga, akeneye amaraso amuzanzamura cyangwa azanzamura uwe, bakamubwira ko kubera ko ari Umuhutu ko natabona amaraso y’amahutu, atazazanzamuka. Iyo ufite A, abaganga bazi amaraso bashobora kuguha akagufasha kuzanzamuka, ntabwo aba ava ku wo muva inda imwe cyangwa ubwoko. Oya, bareba uwo muhuje amaraso.

Nagira ngo nsabe abakibaswe n’amacakubiri yubakira ku moko cyangwa ikindi gikoreshwa mu gutandukanya abantu, gusubiza ibibazo nagarutseho muri iyi nyandiko. Birashoboka ko ibyo nibaza biciriritse, ariko se bwo abantu bakwibona mu moko n’ibindi bibwira ko bibatandukanya, bisobanuye ko muri iyi Si, hagomba kubamo ubwoko bumwe gusa.

Twibukiranye ko abahuje igisekuru, cya hafi, batabyarana, n’iyo bakoze ayo mahano, murabizi ikivamo. Babyarana abana b’ibihunyege. Ushatse kurimbura abantu, washyingira abakobwa kuri basaza babo, cyangwa kuri bene wabo ba hafi. Kugira ngo abantu bororoke, babyare abana bazima, badafite ibibazo by’ubuzima, abahanga bemeza ko abatandukanye ibisekuru, babyara abana bazira umuze, bafite ubuzima bwiza.

Ni yo mpamvu hari imico, amadini n’ibihugu, abagiye kurushinga, basabwa kuvuga ibisekuru kugira ngo barebe ko abo bagiye gushyingira badahuje igisekuru cya hafi. Amategeko y’u Rwanda ateganya ko abashakana bagomba kuba badahuje igisanira kugeza nibura ku gisekura cya karindwi.

Dore uko ingingo ya 169 mu itegeko rigenga abantu n’umuryango ibivuga: abafitanye isano y’ubuvandimwe itaziguye ntibashobora gushyingiranwa. Naho abafitanye isano y’ubuvandimwe iziguye ntibashobora gushyingiranwa kugeza ku gisanira cya karindwi. Birabujijwe ko umuntu ashyingiranwa na sebukwe cyangwa nyirabukwe.

Birababaje iyo abantu, bica abo baduhuje ibisanira, ngo ni abo mu bundi bwoko kandi ari bo bakwiye gufatanya kurema imiryango, idahangarwa n’imize, ibyara abana bazavamo abantu bafite ubuzima bwiza mu mitekerereze no ku mubiri.

Abantu bitwaza ko bapfa ubwoko kandi bapfa inda nini. Tuyime amayira. Ubumwe bwacu, ni zo mbaraga zacu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .