00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yaba ishaka kumvikanisha ko u Rwanda rwari gutegereza ibikorwa bya Rusesabagina bikoreka Kigali?

Yanditswe na Joseph Kamanzi
Kuya 26 July 2022 saa 01:30
Yasuwe :

Ku wa Kane tariki 27 Nyakanga, Abagize Komite ishinzwe Iperereza mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, bazahura, aho ku ngingo y’ibyigwa, ubutasi bw’u Rwanda buri mu bizaganirwaho.

Nk’ibisanzwe, ntibazasoza batanenze Politiki y’u Rwanda. Ibihamya bivuga imiterere y’u Rwanda bazabyirengagiza, ahubwo umwe ku wundi mu bazafata ijambo azitsa ku nkuru z’impimbano mu kumvikanisha umurongo we wa politiki, udafite ikintu na kimwe ukemura.

Abazafata ijambo, bazabwira u Rwanda ko ibikorwa by’iterabwoba bya Paul Rusesabagina ari iby’impirimbanyi muri politiki. Ntabwo hazigera havugwa ababizize.

Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Kamena, ahagana 14:00, amabandi yitwaje intwaro, bikekwa ko ari abantu bakorana n’umutwe wa FLN, barashe ku modoka y’abagenzi yari mu muhanda wa Nyungwe - Rusizi mu ishyamba rya Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe.

FLN ni umutwe ushamikiye ku ishyaka ritemewe mu Rwanda rya MRCD riyoborwa na Paul Rusesabagina. Ni umutwe wagize uruhare mu bitero bitandukanye byagabwe muri Nyungwe bigahitana abasivile b’inzirakarengane.

Kuri iyi nshuro, na none, inzego z’umutekano zaburijemo undi mugambi washoboraga guhitana ubuzima bw’abantu nk’ibyabaye mu 2018. Abantu bagera ku 102 bagezweho n’ingaruka, bamwe baricwa, abandi basigarana ibikomere by’iteka, mu gihe abandi batakaje umutungo wabo bakoreye mu myaka myinshi.

Ibindi bitero nk’ibyo byagiye biburizwamo, ibintu bitari gushoboka iyo inzego z’umutekano z’u Rwanda ziba zitari maso.

Mu gitero giherutse kuburizwamo, abagizi ba nabi bishe umushoferi wari utwaye imodoka rusange hanyuma bakomeretsa abagenzi batandatu, bahise batarwa bwangu bajyanwa ku bitaro bya Butare, CHUB.

Impamvu abarwanyi ba FLN batahise boroherwa no kwinjira mu Rwanda bavuye aho bari bihishe mu bihugu by’ibituranyi, ni uko imigambi yabo yamenyekanye, ku buryo batangatangwa.

Ubutasi ni umugenzo watangiye kera cyane. Ibisigaratongo byakuwe mu Mujyi wa Mari [Syria ya none] bigaragaza ko kera mu myaka y’ahagana mu 1800 mbere y’ivuko rya Yezu, ubutasi bwakorwaga. Intasi mu bijyanye na politiki no mu gisirikare zari zimaze kumenyerwa ndetse hari n’ibimenyetso bigaragaza uburyo byakorwaga.

Ibihugu byose byagiraga inama ziga ku butasi. Hanyuma rero, ni ukubera iki mu Nteko ya Amerika harimo komite ishinzwe ubutasi?

Amakuru y’ubutasi yegeranywa n’u Rwanda, yafashije Guverinoma gutuma abaturage bayo babaho batekanye cyo kimwe n’abashyitsi.

Muri Mutarama, Usebounce, ikigo gikusanya imizigo yatakaye, cyashyize u Rwanda ku mwanya wa Gatandatu ku Isi n’uwa Mbere muri Afurika mu bifasha abagenzi.

Iki kigo cyakoze urwo rutonde kimaze kwegeranya amakuru ajyanye n’ikigero cy’ibyaha ndetse n’ajyanye n’umutekano ku bagenzi agaragaza aho baba bumva ko batekanye.

U Rwanda ruza buri mwaka mu bihugu bya mbere bitekanye mu cyegeranyo gikorwa na Gallup.

Ikigereranyo gishyira u Rwanda mu bihugu 15 bya mbere ku Isi na bitanu bya mbere muri Afurika, aho hejuru ya 80% by’abaturage bavuga ko baba bumva batekanye kandi bizeye inzego z’umutekano.

Izo ngero zombi, ni igihamya cy’uburyo inzego z’umutekano zikora ibishoboka kugira ngo igihugu gitekana, mu gihe kiri mu gace kiganjemo ibindi bitagendera ku mategeko.

Mu bilometero 200 uvuye ku mupaka w’u Rwanda, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hari imitwe yitwaje intwaro myinshi, irimo n’ifite inkomoko mu Rwanda.

Nta kindi gihugu gikora ubutasi ndetse gikusanya amakuru y’ubutasi kurusha Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inyandiko za WikiLeaks zatwinjije mu mikorere y’abakozi ba Ambasade za Amerika, bakora nk’abadipolomate bitwikira ubudahangarwa bahabwa n’amategeko, barangiza bagakusanya amakuru y’ibiba byose.

Ubu Isi izi neza imikorere y’Urwego rw’Ubutasi rwa Amerika, NSA, kubera amabanga yashyizwe hanze na Edward Snowden.

Nubwo hari hashize igihe bikekwa, byaje kujya ku mugaragaro ko ishami rya NSA rishinzwe umutekano, rigira uruhare mu bikorwa by’ubutasi bihabanye n’Itegeko Nshinga rya Amerika aho ryumviriza ubutumwa bw’Abanyamerika kuri telephone ndetse rikinjira no muri email zabo.

Inyandiko zagiye zishyirwa hanze zigaragaza ko Amerika yinjira mu makuru bwite y’abantu mu gihe ubusanzwe yari ikwiriye guharanira kuyarengera.

Tuzi ko telefoni y’uwahoze ari Chancelière w’u Budage, Angela Merkel, yumvirijwe. Uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Jacques Chirac , nawe ni uko. Macron nawe byabaye ngombwa ko ahindura telefoni nyuma yo kumenya ko yinjiriwe.

Guverinoma ya Amerika ifite uburenganzira bwo gukusanya amakuru y’ubutasi kimwe n’uko u Rwanda rwabikora.

Perezida Paul Kagame afite ububasha bwo gukora ibyo yemererwa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda kugira ngo Abanyarwanda batekane. Nk’umuyobozi wabo, abamutoye ntabwo bategereje ibisobanuro bikurikira ibyago byaba ku bo bakunda.

Ubu rero uko ibintu bihagaze, ni uko Perezida Kagame yadomye mu mfuruka zose zigamije kugera ku mutekano n’amahoro.

Hagati aho kandi, u Rwanda rukwiriye ahubwo gukuba kabiri ibikorwa byarwo by’ubutasi niba aribyo byafasha mu guhagarika ibikorwa by’umutwe wa Rusesabagina kugira ngo udahungabanya igihugu.

Paul Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha bifitanye isano n'iterabwoba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .