00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tito Rutaremara: Imvano ya Gacaca yashyizweho nyuma y’igitutu cy’amahanga

Yanditswe na Tito Rutaremara
Kuya 8 August 2022 saa 07:37
Yasuwe :

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwasigaye mu ihurizo ry’uburyo abayigizemo uruhare bagomba guhanwa ndetse n’abo yakozeho bagahabwa ubutabera.

Jenoside irangiye hari abantu barenze miliyoni imwe bishwe, hari abakomeretse benshi nubwo batigeze babarwa nabo bari benshi ndetse hari n’abandi batakomeretse ariko bahigwaga nabo bari benshi cyane, cyari ikibazo kinini.

Ibyo birerekana ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari barenze kure abarenga miliyoni imwe bayiguyemo, ibaze gucira imanza abantu barenze miliyoni ebyiri, urumva cyari ikindi kibazo.

Vice Chairman wa RPF icyo gihe kandi ni we wari umukuru w’ingabo, yarampamagaye arambwira ati “Nimushyireho komisiyo y’uburenganzira bwa muntu noneho mwige iki kibazo cya jenoside tuyumve, ese ni bangahe? Ese bicwaga bate? Ni iki kizabaho nyuma? Tuyumve neza twumve icyabiteye, icyatumye yihuta, icyatumye hapfa benshi, icyatumye abantu benshi babijyamo n’ingaruka zayo tuzumve.”

Twarabyize, twiga uko bishe n’uburyo byakozwe noneho tureba n’ingaruka n’ibindi byose turabyandika raporo turayitanga ariko tuza gusanga hari ikibazo kimwe kinini cy’ubutabera.

Kimwe ni uko abantu bagize uruhare muri Jenoside bari benshi cyane kubacira imanza bidashoboka.

Mu ntambara y’isi kera baravuze bati ’Abadage barishe, reka dufatemo bake babiyoboye abandi tubababarire’. Mu Rwanda twaje gusanga bidashoboka kuko byatangiye mu 1959. Hari ubwo wagendaga ugasanga umuntu ufite imyaka 60 yishe nk’inshuro enye, mu 1959 yarishe, mu 1962 yarishe, mu 1964 mu 1970 no mu 1990 ugasanga baragiye bica hirya no hino no muri 1994 bakica.

Twasanze kuvuga ngo tubikore nk’uko Abadage babikoze nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi, bafata abakuru bagahanwa abandi bakabagirira imbabazi ari ugukururira abantu guhora bica, bakumva ko bakwica bigaherera aho.

Icyo rero cyari ikibazo kimwe, twaravugaga tuti nidukuramo bake abandi tukabagirira Ntibizababuza ko habaye ikindi kintu bakwica. Ibyo rero ni byo twavuze ko na byo biteye urujijo.

Ikindi rero wasangaga Jenoside yacu yarakoze kuri buri Munyarwanda wese. Ari uwicwaga, ari uwo mu ruhande rw’abicwaga, tuvuge nk’Abatutsi n’iyo yasigaraga wenda yaravuye nko hanze, yabaga afite benewabo mu Rwanda.

Wasangaga rero muri buri rugo rw’Umunyarwanda rwarakozweho na Jenoside ukabona kutagira icyo ubikoraho ari ukwica sosiyete.

Icyo rero ni ikintu cyagombaga guhagarara, tukerekana ko udakwiye kwica, ko iyo wishe ugomba kubihanirwa,bigomba kugira icyo bigukoraho, ariko ibyo byose ukareba uti “ese guhana abantu barenze miliyoni zingahe bizakorwa bite?” Nitubikora muri ibi bisanzwe abacamanza n’abandi n’ibihumbi 120 byari muri gereza bavugaga ko bishobora kubatwara nk’imyaka 20 na 30.

Buriya igitekerezo cya Gacaca twakibonye mu 1965 tuvuga tuti ’ariko buriya mu ihame ry’ubucamanza n’ubutabera, abacamanza babikora mu izina ry’abaturage. Turavuga tuti “ese ko n’ubundi abacamanza babikora mu izina ry’abaturage, uwareka abaturage akaba ari bo babyikorera?" Tukareba tuti ’ariko muri Gacaca kera byagendaga bite?’

Ikibazo rero cyabaye cyari icyo kumvisha abantu kumva ko Gacaca yabikora. Abantu b’abanyamategeko bati “reka reka, icyaha gisumba ibindi byose cyacibwa n’umuturage utarize? Agize kuba atarize amategeko no kuba atarize bisanzwe agacira urubanza icyaha nk’icyo?”

Twaje gusanga nta kundi izo manza zari gucibwa, nibwo inama zindi zabaye mu Urugwiro noneho abantu bemeza ko na Gacaca ikwiye gukorwa, mu 2000 Gacaca iratangira, ikora umurimo munini cyane kuko baciye imanza zigeze kuri miliyoni ebyiri.

Hari abanyamahanga n’Abanyarwanda batemeraga Gacaca

Hari abanyamahanga bamwe batekerezaga bati ’reka biriya ntibishoboka.’ Ndibuka ko twagiye muri Amerika gusobanura, hari abandi bagiye i Burayi tugenda dusobanura barangiza ukumva abivuze neza badafite ingingo zo kugusubiza ngo si byo yarangiza ati ’Amahirwe Masa, rwose turabasabiye wenda muzabigeraho.’

Hari kandi ababihakanaga bati ’ibyo ntabwo bibaho. Muri Afurika musanzwe mutagira n’ubutabera n’ababyize ntibabikora neza none mugiye gushyiraho abatarabyize ngo babikore, murumva bizagira icyo bitanga?”

Gacaca iza, Abanyarwanda bamwe batekerezaga nk’abazungu, bumvaga ko ari ngombwa gushingira ku bitekerezo by’abo bazungu.

Hari abandi Banyarwanda bumvaga ko Abanyafurika badashobora kwitekerereza ubwabo ahubwo bagomba gufashwa n’abazungu cyane cyane ku kintu kinini nka Jenoside.

Izi ngeri zombi z’Abanyarwanda ni zo zasangaga ko Gacaca ari ibishaje bitakigendana n’igihe.

Abize amategeko bumvaga ko Jenoside ari icyaha cyo hejuru cyane kitaburanishwa n’abantu batize amategeko, byagera ko imanza Gacaca zicibwa n’Abanyarwanda hariho wenda abatazi gusoma no kwandika abanyamateko bakirahira bati « Ibi ntibishoboka ».

Hari abumvaga ko Gacaca ari ugupfobya Jenoside. Hari abumvaga ko Gacaca ari inzira yihishe yo kubabarira abakoze Jenoside.

Hari abakoze Jenoside cyangwa bene wabo bumvaga ko Gacaca ari uburyo bwihishe bwo kugira ngo abacitse ku icumu bashobore kwihorera.

Izo ngingo zose n’izindi nyinshi ni zo zatumye kwemera Gacaca bitwara igihe kirekire (1995-1999) kugira ngo Abanyarwanda bayemere bayigire iyabo.

Nyuma y’impaka z’urudaca, Abanyarwanda basanze ko Gacaca ari ubutabera bwunga kandi bari bakenye muri icyo gihe.

Basanze ari ubutabera bushingiye ku ntekerezo (philosophy) y’Abanyarwanda, aho ubutabera Gacaca atari uguhana gusa ahubwo ari ukugarura uwakoze icyaha muri sosiyete. Basanze kandi ubutabera Gacaca bwikorerwa n’abaturage bushingiye ku muco wabo.

Gacaca yaciye imanza zigeze kuri miliyoni ebyiri. Yabaye imwe mu ngamba zo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Gacaca yadusigiye igisobanuro nyacyo cya Jenoside kuko yatanze amakuru y’uko yakozwe uhereye hasi ku Mududugu kugera hejuru, harimo abishwe, abishe, abasahuye n’abatarijanditse muri Jenoside.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .