00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iterabwoba: Uko amahanga yirengagiza ukuri ku byerekeye u Rwanda

Yanditswe na Yolande Makolo
Kuya 9 August 2022 saa 11:25
Yasuwe :

Umunsi umwe ari ku wa Gatandatu mu gitondo mu 2018, Isaac wari ufite imyaka 17 y’amavuko yateze bisi mu gace k’iwabo afite gahunda yo kujya gusura se utaraherukanaga n’umuryango bitewe n’akazi yakoraga. Isaac ntiyageze iyo yajyaga. Se ntiyongeye kumubona ukundi.

Mu rugendo rwa Isaac, bisi yatezwe igico. Iyo modoka yarimo n’abandi bagenzi yatwitswe n’agatsiko kitwaje intwaro. Isaac yahiye yumva, yicanwa n’abandi bagenzi batanu barimo umwana w’umukobwa w’imyaka 13.

Mu minsi yakurikiyeho, umutwe witwaje intwaro wigambye ku mugaragaro icyo gitero cyatwaye ubuzima bwa Isaac.

Muri uko kwezi kandi, uwashinze uwo mutwe yatangarije kuri YouTube ko yiteguye “gufasha atizigamye” uwo mutwe, anashima ko watangije “urugamba rwawo rwo kwibohora”.

Ubwicanyi bwahitanye Isaac n’abandi bantu umunani b’inzirakarengane z’abasivili mu 2018, bwari igikorwa cy’iterabwoba. Iyo ibi biza kubera i Burayi cyangwa muri Amerika, isi yose yari kumenya abakoze ubu bwicanyi nk’ibyihebe.

Nyamara ubwo abagize umu mutwe wa FLN (National Liberation Front) bagize uruhare muri ibyo bitero bagezwaga imbere y’ubutabera, amahanga yarasakuje. Impamvu ni iyihe? Uwashinze FLN, umugabo washimagije ibikorwa by’uyu mutwe mu ruhame, yari Paul Rusesabagina, icyamamare mu Burengerazuba bw’isi.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Rusesabagina yashimwe nk’ “intwari” n’ “impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu”, ku buryo “icyaha rukumbi yakoze ari uko anenga ubutegetsi.”

Umutwe witwaje intwaro yashinze, wiyemereye ku mugaragaro ko wishe inzirakarengane z’abagabo, abagore n’abana, wafashwe nk’ihuriro rya politiki. Abagizweho ingaruka n’ibikorwa byabo barapfukiranwe, ntibavugwa.

Ku byerekeye iterabwoba, kuba mu Burengereazuba bw’isi byakwakirwa gutya ntibyumvikana. Ariko ibi byose byabereye mu Rwanda - muri Afurika, aho ibigenderwaho mu kwemeza iterabwoba bitandukanye.

Aho kugira ngo Paul Rusesabagina abazwe uruhare yagize mu kwica Isaac Niwenshuti w’imyaka 17, Ornella Sine Atete w’imyaka 13, n’abandi Banyarwanda umunani b’inzirakarengane, icengezamatwara ryo kumwita umwere ryaratangiye ndetse rikwira hose.

Inkuru mpimbano zarutishijwe ukuri : Inyandiko ya filime Hotel Rwanda yo mu 2004 i Hollywood yari ihagije ngo ahindurwe umwere mu ntekerezo z’abantu. Ku rundi ruhande ariko, uruhare rwa Rusesabagina mu bikorwa by’iterabwoba ntirwashidikanywagaho.

Rwamenyekanye uhereye mu 2008 ubwo urubanza rwabereye i Stuttgart rwagaragazaga imikoranire ye na FDLR, umutwe washyiriweho ibihano n’Umuryango w’Abibumbye kubera “guhonyora bikabije amategeko mpuzamahanga”.

Uburyo yoherereje amafaranga abantu bo muri FDLR akoresheje Western Union, byabonywe n’inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko muri Amerika n’u Bubiligi, bigaragarizwa urukiko.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri internet, yaje gusobanura iby’ishingwa rya FLN nk’umutwe ugizwe n’abahoze ari abasirikare mu mitwe izwi y’iterabwoba, anirata ko bari mu mashyamba yo mu Burundi, aciye kuri radiyo za Leta zirimo Ijwi rya Amerika.

Isi yose yabaye nk’aho yitiranya Rusesabagina na Don Cheadle wakinnye yitwa Rusesabagina muri filime mpimbano mu 2004. Bityo, ishusho yakomeje guhabwa mu itangazamakuru mpuzamahanga iba iy’ubutwari, aho kuba iy’iterabwoba.

Si abanyamakuru gusa baguye muri uyu mutego. Abasenateri ba Amerika, Abadepite b’Abongereza, Abadepite ba EU n’imiryango myinshi itari iya leta, bijujutiye ifungwa n’ikatirwa rya Rusesabagina.

Kuri bo, nta mpamvu ihari yo gutekereza ko intwari ishimwa cyane ya Hotel Rwanda, yayoba.

Ikibabaje, uku kudafata ibintu mu buryo bumwe ntabwo gutangaje cyane. Ni kimwe no kunanirwa guha abagizweho ingaruka n’iterabwoba, icyubahiro bakwiye.

Kuva mu binyejana byahise, amateka y’Abanyafurika yagiye apfobywa cyangwa agorekwa n’uruhande rumwe, rushaka ko uko rufata ibintu ari ko byumvikana, hatitawe ku isesengura cyangwa guhuza ibintu.

Kugira ngo ibi byumvikane, abantu 20 bareganwe na Rusesabagina, bemeye ko bari abarwanyi ba FLN, birengagijwe mu bitangazamakuru byo mu Burengerazuba, bakamuvuga wenyine. Agace gato cyane gasigaye kahariwe abagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN.

Uko ibihe bigenda bishira, amateka y’Abanyafurika agahuzwa n’uburyo busa n’ubwateguwe, maze imitwe y’abagizi ba nabi yitwaje intwaro nka FLN ikitwa “impirimbanyi”, abaharanira ubwigenge bari baratsikamiwe, bagafata intwaro ngo barwanye ubutegetsi bw’ “igitugu”.

Imyumvire ya Manichean yo kureba buri kintu mu buryo bubiri – icyiza gihanganye n’ikibi - igoreka ukuri. Guverinoma zigerageza kurinda amahoro n’ituze by’abaturage bazo zikitirirwa kuba ‘inyagitugu”.

Igihe kirageze ngo isi yongere gusesengura uburyo uko kubogama kugira ingaruka ku buryo Afurika ifatwa.

Guverinoma zirwana amanywa n’ijoro zirinda abaturage bacu ubu bugizi bwa nabi, ntabwo zirimo gusaba inkunga y’ibintu runaka. Icyo dusaba ni ubufatanye.

Iyo iterabwoba ryibasiye Uburengerazuba bw’isi, ubufatanye, ibitekerezo n’amasengesho bituruka impande zose.

Nyamara kenshi, uburyo ibintu nk’ibyo bifatwa iyo byabaye muri Afurika cyangwa ahandi, ni ukwirengagiza, urwikekwe no gukina ku mubyimba aho kwifatanya mu byago.

Ntidushobora, ntiye amagambo ya Teju Cole, kwemera urupfu rw’abasivili ba Afurika nka Ornella na Isaac “nk’ikintu gisanzwe, cyo kwihanganirwa.” Ubuzima bwose butakaye kubera ibikorwa by’iterabwoba, ni ukurengera, ni ukwibasira ikiremewamuntu.

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bya Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda. Yashyizwe mu Kinyarwanda ikuwe mu Cyongereza.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .