00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bigiye kwikuba kabiri: Menya impinduka nshya mu biciro byo gusura Pariki y’Igihugu y’Akagera

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 29 November 2020 saa 11:52
Yasuwe :

Uko iminsi igenda ishira niko Abanyarwanda basobanukirwa ubwiza bw’igihugu cyabo, bakarushaho kugisura ari nako urwego rw’ubukerarugendo rwinjiza amafaranga menshi, bigatuma n’intego igihugu cyiha zirushaho kuba ndende.

Mu ihame ry’ubucuruzi busanzwe, uko ugira abakiliya benshi niko utera imbere kurushaho, ariko iryo kurengera ibidukikije ribivuga ukundi, kuko iyo abantu babaye benshi cyane, ibihombo biba byinshi.

Imibare igaragaza ko nko mu mwaka wa 2010, Pariki y’Igihugu y’Akagera yasurwaga n’abantu bagera mu 15,000 ku mwaka, kugeza mu 2019 barazamuka cyane kuko bageze hafi ku 50.000.

Ubuyobozi bw’iyi pariki buheruka kumenyesha abafatanyabikorwa bayo ko bijyanye no kuba ba mukerarugendo benshi bayisura mu mezi ane y’umwaka, hari igihe yarenzaga ubushobozi ifite bwo kubakira, kandi bifite ingaruka mbi kuri pariki n’abayisura.

Yakomeje iti “Bumwe mu buryo bwo kugabanya iri zamuka n’ingaruka rigira kuri pariki, kandi hagakomeza kuboneka ubushobozi bukenewe mu gucunga pariki, ni mu kugena ibiciro.”

“Uburyo bushya bwo kugena ibiciro bigamije gushishikariza abantu kuhamara igihe kirekire, ikintu dukeneye kongeramo imbaraga kandi twanabonye cyane muri iki gihe cyo kuzahura ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu.”

Ibiciro byakubwe akarenga kabiri

Mu mpinduka zikomeye zakozwe, harimo kongera igiciro cyo kwinjira muri pariki, ariko bikagenda bigabanywa igihe umuntu ahamaze ijoro rya kabiri n’irya gatatu. Bibarwa ko nta kiguzi cy’inyongera umuntu azajya asabwa kuva ku ijoro rya 4-7, bizaba nk’inyongezo ya pariki.

Mu byiciro bishya kandi hashyizwemo igiciro cyo kuba indege yagwa hagati muri Pariki, aho umuntu yishyuzwa $50.

Mu biciro bizatangira kubahirizwa guhera ku wa 15 Mutarama 2021, bigaragara ko Umunyarwanda cyangwa umuturage wo muri kimwe mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wishyuraga $7.50 cyangwa 6,500 Frw nk’ikiguzi cyo kwinjira muri Pariki, azaba yishyura 16$ cyangwa 15,000 Frw ku munsi cyangwa ijoro rimwe.

Mu gihe mbere habarwaga gusa igiciro cy’umunsi ukwawo, ubu umuntu namara amajoro abiri muri iyi pariki azishyura 24$ cyangwa 22,500 Frw, amajoro naba atatu yishyure 30,000 Frw yo kwinjira gusa.

Naho umunyamahanga ubusanzwe winjiraga yishyuye 50$, guhera muri Mutarama 2021 azaba yishyura 100 $, ku majoro abiri yishyure $150, mu gihe kuri atatu azishyura $200.

Mu biciro byashyiriweho abana, abafite munsi y’imyaka itanu ntabwo bazajya bishyuzwa.

Ku bayirengeje ariko nabo ibiciro bizazamuka. Abana bafite imyaka 6 – 12 bo mu Rwanda na EAC bishyuraga $4 (3,500 Frw), bazajya bishyura $11 (10,000 Frw). Ku majoro abiri igiciro kizaba $16 (15,000 Frw) naho ku majoro atatu kibe $21 (20,000 Frw).

Uretse igiciro gitangwa ku muntu, no ku gitangwa ku winjije imodoka nacyo hazabamo impinduka.

Imodoka nto y’inyarwanda cyangwa yanditswe muri EAC yishyuzwaga $12 (10,000 Frw) azaba $10, naho zimwe nini zitwara ba mukerarugendo zishyuzwaga $24 (20.000 Frw), yagabanyijwe aba $20. Ku modoka nto n’inini zo hanze ya EAC zo ntibyahindutse, ni $40 na $100 nk’uko bikurikirana.

Impinduka ku matsinda n’abishyura umwaka wose

Mu buryo busanzwe, byateganywaga ko iyo abantu bishyize hamwe ari Abanyarwanda barenga 20, bahitaga bagaranyirizwa 1500 Frw kuri buri muntu, maze bakishyura 5000 Frw kuri buri umwe winjiye muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Mu buryo bushya guhera muri Mutarama 2021, “amatsinda y’Abanyarwanda bishyize hamwe basaga 20 bagabanyirizwaho 20% ku giciro gisanzwe cyo kwinjira muri pariki; 12.000 Frw ku muntu mukuru na 8000 Frw ku bana.”

Mu mpinduka kandi harimo izamuka mu biciro by’umuntu wishyura gusura pariki mu mwaka wose.

Ku munyarwanda cyangwa umuturage wa EAC, umuntu ku giti cye yishyura 95,000 Frw (nta cyahindutse), ariko ku bantu babiri yavuye 115,000 Frw agera ku 150,000 Frw; naho ku muryango ava ku 150,000 Frw agera ku 205,000 Frw.

Ni mu gihe ku banyamahanga batuye mu Rwanda cyangwa muri EAC bo bishyuraga $250 ku muntu umwe, yabaye $300. Ku bantu babiri yari $400 yabaye $500, mu gihe ku muryango wose yari $600 yabaye $700.

Ku bantu bari baramaze kwishyura gusura Pariki mu mwaka utaha ntabwo bazishyuzwa andi mafaranga. Ntabwo izi mpinduka ariko zageze ku biciro byo kurara ahantu nka Ruzizi Tented Lodge cyangwa Karenge Bush Camp.

Ni nk’uko ibiciro byishyurwa abayobora ba mukerarugendo muri pariki bitahindutse , ni $ 25 ku gice cy’umunsi na $40 ku munsi wose.

Pariki y’Igihugu y’Akagera ni intaho y’inyamaswa eshanu zikomeye kuri uyu mugabane, zirimo Intare, Inkura, Inzovu, Imbogo n’Ingwe.

Ni n’iwabo w’inyoni z’amoko asaga 482, ikanagira umwihariko ko uretse ibinyabuzima byo mu gasozi, iyi pariki inabamo ibinyabuzima byinshi byo mu mazi.

Ingwe ni inyamaswa ziba muri Pariki y'Igihugu y'Akagera ariko zidakunze kuboneka, kereka mu masaha y'ijoro
Imbogo zikunze kurisha mu kivunge, cyane cyane mu kibaya
Muri Pariki y'Igihugu y'Akagera hanaboneka amoko anyuranye y'inyoni n'ibisiga, ibi bizwi nka Marabou stork
Izi nyamaswa zikunze kwibasirwa na ngenzi zazo zitunzwe n'inyama
Imbogo bamwe bazi nka 'Rwarikamavubi' zikunze kugira amahane
Muri Pariki y'Akagera haboneka Ibitera, cyane cyane mu gice umuntu yinjiriramo muri pariki
Imparage yari ihaze ubwatsi irimo kota akazuba
Isatura ni inyamaswa ifatwa nk’idatekereza cyane
Gasumbashyamba ntibasha kurisha hasi ku butaka
Imvubu yari yavuye mu mazi ijya kurisha ku gasozi
Imvubu igira amenyo manini kandi akomeye
Inkura igira ingufu nyinshi, n'ihembe ku zuru ikoresha mu kurwana
Intare ifatwa nk'umwami w'ishyamba
Ingona ziboneka cyane mu mazi adatemba
Inkorongo ni inyamaswa idakunda kuboneka, aho bibarwa ko muri pariki hasigayemo izitarenga ijana
Impyisi zikunze kugenda hafi y'inyamaswa z'inkazi, zica ibisimba byinshi byo kurya

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .