00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ahakwiye umwotso mu mitangire ya serivisi mu mahoteli yo mu Rwanda (video)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 13 June 2022 saa 07:27
Yasuwe :

Mu ntangiriro za Mata nagiye muri imwe muri hoteli z’inyenyeri eshanu ziri mu Mujyi wa Kigali, ndi kumwe n’abandi bantu tugira ngo tuganire ariko twinywera ikawa y’u Rwanda itunganyije neza.

Twageze kuri hoteli duhitamo ahantu ho kwicara ariko twahamaze iminota irenga 20 tutarabona umuntu utwakira, byasabye ko umwe ajya kuburana uburenganzira bwacu baraza baratwakira.

Twumvaga ibyo ari ibintu bikomeye kuba batinze kutwakira ariko mu by’ukuri twavugaga tutarabona. Twakomeje gutegereza ibyo twasabye turaheba bitewe n’uko twarimo tuganira ntabwo twari kurambirwa cyane ariko biratangaje gutegereza amasaha abiri.

Uwo twabajije yatubwiye ko abakozi bakoraga ku manywa batashye, uwatwakiriye yagiye adatanze ibyo twasabye ngo tubihabwe kubera ko ashobora kuba yibagiwe cyangwa yihutaga.

Uwadusobanuriraga yatubwiye ko agiye kudushakira undi utwakira mu bari kuri gahunda yo gukora ijoro. Yaje hashize iminota icumi, nuko twongera kuvuga ibyo twashakaga bajya kubidukorera.

Byarabangutse cyane ariko igitangaje ni uko badukoreye ikawa y’ubwoko bumwe twese kandi twasabye izitandukanye, tubajije avuga ko ari yo yihuta kandi ihendutse.

Guverinoma y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose kugira ngo urwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu rutere imbere kuko yari imaze kubona ko rwitaweho rwazanira igihugu umusaruro.

Ibi bigaragarizwa muri zimwe muri gahunda guverinoma yashyizeho zo guteza imbere uru rwego nko kureshya abashoramari bakomeye bakaza gushora imari mu Rwanda.

Mu kurushaho guteza imbere igice cy’ubukerarugendo no kwakira abantu, guverinoma yashyizeho gahunda yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Izo mbaraga zose zagize umumaro kuko umusaruro w’ubukerarugendo wiyongereyeho 25% uva kuri miliyoni 131 z’amadolari mu 2020 ugera kuri miliyoni 164 z’amadolari mu 2021. Mu 2019, bwari bwinjirije u Rwanda miliyoni zirenga 500$.

Nubwo ibyiza byo guteza imbere ubukerarugendo byigaragaza, n’ubu abakiliya baracyinubira imitangire mibi ya serivisi ya hato na hato mu gihe ari bwo rutirigongo rw’uru rwego rufashe ubukungu bw’igihugu.

Tariki 30 Mata 2022, ubwo yayoboraga Inama Nkuru y’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame yagarutse kuri serivisi mbi zirangwa mu mahoteli yo mu Rwanda.

Yagize ati “Ni ikibazo gikomeye kandi mwanze guhindura. Tubivuze na byo imyaka myinshi. Serivisi zo mu mahoteli yanyu, ni mwe Abanyarwanda gusa mushobora kubyemera mukabana na byo bigasa n’aho nta kibazo gihari. Bagiye kubamenya rero, bazaza ari benshi bagiye kubamenya.”

Yatanze urugero ku Mukuru w’Igihugu umwe wigeze gusura u Rwanda akajya kumwakirira muri hoteli ariko agahabwa serivisi mbi, ibintu yasabye ko byakosoka.

Bamwe mu bakora mu bijyanye n’amahoteli mu Rwanda, bemeza ko hari ahakigaragara imitangire mibi ya serivisi, gusa bakemeza ko ari ku bantu bafite imyumvire iciriritse.

Umunya-HongKong, Cheung Yiu Tung Billy, washinze Century Park Hotel and Residence akaba no mu bashinze Kigali Marriott Hotel, aganira na IGIHE yagize ati “Icyuho cya mbere ni ubumenyi, hari ubwo ushobora gukura mu ishuri ariko nkanjye ntabwo nigeze njya mu ishuri ritanga ubu bumenyi, nabyigiye muri za ’restaurants’ nagiye nkoramo. Ikindi gikomeye nabonye ni imyumvire urubyiruko rushishikajwe no kubona amafaranga ariko ntibashishikazwe no gukora.”

“Njya mbibona hano iyo tugiye gutanga akazi umuntu araza akavuga ngo nzakora ibi, nzahindura biriya ariko yamara kukageramo biba indi nkuru.”

Cheung Yiu Tung Billy yakomeje avuga ko usanga umuntu muri hoteli ashinzwe kwakira abantu ariko akaba arakaye cyangwa afite indi myitwarire idakwiye ahantu hakirirwa abantu.

Frank Mustaff, Umuyobozi w’Ikigo cya Horwath HTL mu Rwanda, amaze imyaka irenga 30 akora mu by’amahoteli harimo imyaka isaga icumi amaze mu Rwanda.

Ati “Haracyari icyuho mu kwakira abantu n’imitangire ya serivisi, usanga abakora mu gice cyo kwakira abantu batabona ko harimo amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro, benshi baracyahabona nk’ahantu hanyuma bajya gushakira akazi.”

Frank Mustaff ni umuyobozi w’Ikigo cya Horwath HTL mu Rwanda, amaze imyaka irenga 30 akora mu by'amahoteli ndetse amaze indi 10 mu Rwanda. Yavuze ko usanga abakozi bakora muri iki gice batarahuguwe bihagije

Yakomeje ati “Ntabwo dukwiye gutera amabuye urubyiruko gusa hari icyuho no mu bayobozi na ba nyiri amahoteli batumva neza agaciro ko gukoresha umuntu ufite ubushobozi bwo hejuru.”

“Barashaka gukoresha ba bantu bari buhembe amafaranga make cyane, iyo uyu muntu afite ubumenyi ashobora kwaka menshi ni yo mpamvu batabumuha ngo agume aciriritse.”

Yakomeje avuga uburyo yatangajwe no kujya muri hoteli ikomeye mu Mujyi wa Kigali, bakamara isaha yose bicaye ahantu hasa nabi nta muntu uraza kuhasukura.

Ati “Mu minsi ishize nagiye muri hoteli nziza ngiye kuganira na bagenzi banjye ku bucuruzi. Hari hari umwanda hasi, tuhamara hafi isaha nta muntu urahasukura. Byansabye kuvugisha umuyobozi kugira ngo bahasukurwe.”

Umuyobozi mukuru wa Kigali Marriott Hotel, Matthias Widor, umaze imyaka irenga 20 mu bijyanye no gukora muri hoteli no kuziyobora, yavuze ko ibijyanye na serivisi mu Rwanda ari igice kikiri kwiyubaka ari yo mpamvu usanga hakirimo ibibazo.

Ati “Igice cyo kwakira abantu kiracyari gito hano mu Rwanda ariko harimo imbaraga nyinshi, ku buryo habonetse amahugurwa dushobora kugira imbaraga zirenze izo dufite.”

Nubwo hakiri icyuho ariko nabo bemeza ko hakibura ibintu bike nko guhugura abantu, kugira ngo bumve ko gutanga serivisi nziza ari inshingano zabo.

Billy yavuze ko igikwiye cya mbere ari uko abatanga serivisi bakwishyira mu nkweto z’abakiliya babo, bakareba niba ibyo batanga bo babihawe bakishima ndetse hagatangwa amahugurwa ahagije kubakora muri iki gice.

Ati “Icya mbere kuba wishimiye usekera abantu ni ikintu cya ngombwa mu kwakira abantu. Sindi kubabwira ngo mujye mugenda museka gusa ahubwo bijye biba bibavuye ku mutima, musabane n’abantu.”

“Hari uburyo wakira abantu utiga mu ishuri cyangwa ngo usome mu bitabo ariko ugomba gutekereza cyane, ukamenya ngo iyo umuntu aje agusanga ni iki aba agukeneyeho.”

Frank Mustaff we avuga ko impinduka zikwiye guhera ku bayobozi b’amahoteli ubwabo, bakumva ko guhugura abakozi babo ari ingenzi.

Ati “Abayobozi b’amahoteli na ’restaurants’ bakwiye kumva ko serivisi nziza ari ikintu cy’ibanze, bakumva ko abakozi babo bakwiye guhugurwa bakagira ubumenyi buhagije.”

Ibi abihuje na Matthias Widor wavuze ko Abanyarwanda bakwiye amahugurwa abereka ko igice cyo kwakira abantu ari akazi kandi gafite amahirwe menshi.

Ati “Icya mbere gikwiye gukorwa ni ukwereka abantu ko igice cyo kwakira abantu gifite imbaraga n’amahirwe menshi. Ikindi Abanyarwanda bamaze kugera ku rwego mpuzamahanga bakaza bakajya mu buyobozi bagatanga umusanzu wabo. Dukeneye gutangira gukorana na guverinoma mu masomo batanga tugatanga ubumenyi ku bijyanye no kwakira abantu.”

Tariki 20 Gicurasi ubwo hatangwaga inyenyeri kuri hoteli nshya, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) Clare Akamanzi yavuze ko hari gufatwa ingamba zizatuma itangwa rya serivisi rirushaho kugenda neza mu Rwanda.

Zimwe muri izo ngamba harimo ko hoteli zose zigiye kujya ziyoborwa n’abantu babyigiye, babikora kinyamwuga kandi babifitiye impamyabushobozi.

Ati “Tugiye kandi gusaba hoteli zose gukoresha abantu bafite impamyabushobozi zikwiriye. Nta muntu uzayobora hoteli atabifitiye ubushobozi."

Ikindi ni uko hoteli zigiye gutegekwa gushyiraho uburyo bwemerera abakiliya bazo kuzibwira uko bahawe serivisi (feedback), kugira ngo niba hari ibikenewe gushyirwamo imbaraga bikosorwe mu gihe cya vuba.

Indi mpinduka igiye kuba muri uru rwego ni uko hazashyirwaho uburyo hoteli zimanurirwa urwego, ku buryo nka hoteli yari ifite inyenyeri eshanu ishobora gusubizwa ku nyenyeri eshatu, byose bigaterwa na serivisi izajya itanga ku bakiliya bayo.

Umuyobozi Mukuru wa Kigali Marriott Hotel, Matthias Widor, umaze imyaka irenga 20 mu bijyanye no gukora muri hoteli no kuziyobora, yavuze ko iki gice mu Rwanda kikiri kwiyubaka ariyo mpamvu usanga hakirimo ibibazo
Umunya-Hong Kong Cheung Yiu Tung Billy yavuze ko mu Rwanda mu bijyanye no kwakira abantu hakiri icyuho mu myumvire y'abakora muri uru rwego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .