00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Doğuş Group yo muri Turikiya ishobora kubaka hoteli i Karongi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 6 July 2022 saa 10:52
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yakiriye abayobozi b’Ikigo Doğuş Hospitality & Retail Group, kimwe mu mashami y’Ikigo Doğuş Group gifite inkomoko muri Turikiya, aho bari mu bikorwa byo gusura Akarere ka Karongi ngo barebe aho bashora imari mu bijyanye n’amahoteli.

Umuyobozi wa Doğuş Hospitality & Retail Group, Eryigit Umur ari mu Rwanda aho ari kumwe n’Umuyobozi ushinzwe ibiro bye, Emin Tuzun ndetse na Selin Maner ushinzwe ibikorwa by’ubugeni no gushushanya inyubako muri iki kigo.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ari ubwa kabiri Eryigit Umur uyobora Ikigo Doğuş Hospitality & Retail Group ageze mu Karere ka Karongi, aho bivugwa ko ashaka kuhubaka hoteli igezweho.

Doğuş Hospitality & Retail Group ni ishami ry’Ikigo Doğuş Group, rikaba rishinzwe ibijyanye n’amahoteli, gutegura ibirori n’imitako.

Rigenzura restaurants zisaga 200 na hoteli zigera kuri 20 mu bihugu bisaga 21 ku Isi. Ifite amahoteli afite izina rya D-Hotels & Resorts na Mytha Hotel Anthology.

Ni mu gihe Ikigo Doğuş Group giherutse gutangaza ko mu minsi ya vuba kizafungura ishuri ryigisha ibijyanye n’amahoteli ndetse no kongerera ubushobozi inzobere mu bwubatsi mu Rwanda.

Guverineri Habitegeko yabwiye IGIHE ko aba bayobozi bari mu Karere ka Karongi, kugira ngo babashe kureba amahirwe y’ishoramari ariyo by’umwihariko mu bijyanye no kwakira abantu.

Ati “Barimo kugenda basura ibice bitandukanye by’akarere ka Karongi ariko banareba aho bashobora gushora imari mu bijyanye n’amahoteli.”

Guverineri Habitegeko yavuze ko muri Karongi by’umwihariko ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu hari amahirwe atandukanye y’ishoramari by’umwihariko mu bijyanye no kwakira abantu cyane ko abenshi bakunda kujya kuharuhukira mu mpera z’icyumweru no mu bindi bihe by’ikiruhuko.

Akarere ka Karongi kamaze kugira umwihariko nka kamwe mu dukurura ba mukerarugendo batugana kubera ibyiza nyaburanga bigatatse. Muri aka karere habarurwa hoteli zigezweho zirenga 10.

IGIHE yamenye ko aba bashyitsi bari mu Karere ka Karongi kuva ku munsi w’ejo tariki 5 Nyakanga 2022 ndetse n’ubu bakaba bakiriyo aho bakiriwe muri Cleo Lake Kivu Hotel iri mu zigezweho i Karongi.

Iyi ni yo hoteli ya mbere i Karongi, iherereye mu Murenge wa Bwishyura. Ni hoteli y’inyenyeri eshanu yubatse ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, ifite ibyumba 10, kuyiraramo ijoro rimwe ni 200$ ku cyumba cya make.

Muri Werurwe 2022, nibwo Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete Doğuş Group, Ferit Şahenk, aho yari yaje mu Rwanda kureba amahirwe y’ishoramari ahari mu bijyanye n’imyubakire no kwakira abantu.

Doğuş Group ifite abakozi barenga ibihumbi 35, ndetse bivugwa ko iha serivisi abakiliya barenga miliyoni eshanu.

Uretse ibijyanye n’amahoteli no kwakira abantu muri rusange iki kigo kinakora ubucuruzi bw’imodoka zigezweho zirimo Volkswagen, Audi, Porsche, Bentley, Lamborghini, Bugatti n’izindi.

Ni ikigo kandi gifite ibigo bikomeye by’itangazamakuru ari nabyo bifite televiziyo zirimo iyitwa NTV, Star na Euro Star.

Umutungo wayo ubarirwa muri miliyari 39,6 z’ama-Lira. Ni ukuvuga asaga miliyari 2,7$.

Guverineri Habitegeko yafashe ifoto y'urwibutso n'Umuyobozi wa Doğuş Hospitality & Retail Group, Eryigit Umur ndetse n'itsinda bazanye
Umuyobozi wa Doğuş Hospitality & Retail Group, Eryigit Umur yagaragaje ko yishimiye ibihe byiza yagiriye i Karongi
I Karongi hari amahirwe menshi y'ishoramari cyane ko hari Ikiyaga cya Kivu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .