00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hateguwe ‘Weekend escape’, urugendo ruzafasha ababyifuza gusura Pariki y’Akagera

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 August 2022 saa 09:35
Yasuwe :

Global Line Safaris yateguye urugendo ruzafasha abazarwitabira kuryoherwa n’ibyiza byo muri Pariki y’Akagera.

Sosiyete ikora ibikorwa by’ubukerarugendo mu Rwanda, Global Line Safaris, yateguye urugendo rugamije gufasha abantu kuryoherwa n’ibyiza bitatse pariki y’Akagera.

Ni urugendo rw’iminsi ibiri rwateguwe mu rwego rwo kurushaho kuryoherwa n’ibyiza nyaburanga bitatse igihugu ndetse no kwigira ku bukerarugendo cyane cyane ku Banyarwanda.

Mu gihe cy’impeshyi usanga ari bwo ibikorwa byo gusura ahantu nyaburanga bifata indi ntera cyane ko abantu benshi bafata umwanya wo kujya kuruhuka ugereranyije no mu bihe by’imvura.

Mu rwego rwo kuryoherwa n’ibihe byiza byo mu mpeshyi Global Line Safaris yateguye urugendo rwerekeza muri pariki y’Igihugu y’Akagera iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Pariki y’Akagera ifite ibyiza nyaburanga bitandukanye ariko ibihebuje kurusha ibindi ni inyamanswa zigera kuri eshanu z’inkazi zirimo intare , inzovu, imbogo, igisamagwe n’ inkura zaba iz’umweru n’iz’umukara .

Nubwo benshi mu basura iyi pariki baba bashishikajwe no kureba izi nyamaswa z’inkazi benshi baba bumva mu bitabo no ku mafoto gusa batarazirebesha amaso yabo hari n’izindi nyamaswa zirimo agasumbashyamba, imparage n’impala n’izindi zinyuranye.

Muri iyi pariki kandi habamo amoko menshi y’inyoni zaba izibera ku mazi ndetse nizidatuye ku mazi.

Uru rugendo rwiswe ‘Weekend escape’ ruteganijwe ku wa 13-14 z’ukwezi Kanama aho izakorwa iminsi ibiri nk’uko Umukozi ushinzwe gutegura ingendo muri Global Line Safaris Rugamba Alexis yabigarutseho.

Ati “Impamvu yo gukora uru rugendo iminsi ibiri si uko ari kure tutasura ngo turare tugarutse, ahubwo ni ukugira ngo dufashe abakerarugendo bacu kuryoherwa n’ibyiza bitatse pariki y’Akagera nta gitutu cyo kugera mu rugo bwije. Bizabafasha bicare barusheho kuganira bamenyane bota umuriro.”

Yakomeje avuga ko aba bazakora uru rugendo bazarara mu matenti meza ibintu bikunze kuryohera abakora ubukerarugendo bugamije kwiga kuko bagira umwanya uhagije wo kwiga kuri byo bikorwa.

Ati “Baryame muma tenti meza atagira uko asa ndetse ku munsi ukurikiyeho mu gitondo bahabwe umwanya uhagije wo gukora siporo maze dutahe tugere mu rugo nta kibazo cy’umunaniro na kimwe umuntu afite.

Ushaka kuryoherwa n’impera za Weekend ndetse no gutembera hamwe na Global Line Safaris ushobora kumenya amakuru arambuye binyuze kuri [email protected] cyangwa imbuga nkoranyambaga zabo zitandukanye zirimo n’urubuga rwabo rwa Internet.

Intare ni imwe mu nyamaswa z'inkazi zibarizwa muri Pariki y'Akagera
Abasura Pariki y'Akagera baryoherwa n'ibyiza nyaburanga
Imbogo zizwiho kugira amahane nazo ziba muri Parike y'Akagera
Ingwe ziri mu nyamaswa abantu benshi baba bifuza kureba basuye Pariki y'Akagera
Imparage nazo ziri mu zikunze gukurura ba mukerarugendo
Imvubu ni zimwe mu nyamaswa ziboneka muri Pariki y'Akagera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .