00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inama zikomeye zitegerejwe i Kigali n’igihombo ku zasubitswe kubera Covid-19: Ikiganiro na Mukazayire

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 5 November 2021 saa 07:07
Yasuwe :

Mu mpera za 2019, u Rwanda rwari rugeze kure imyiteguro y’Inama Ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, CHOGM.

Ni inama yagombaga kuba muri Kamena 2020, igahuriza hamwe ababarirwa hagati y’ibihumbi 6-8, barimo abakuru b’ibihugu, abayobozi b’ibigo bikomeye, abashoramari n’abandi banyacyubahiro mu nzego zitandukanye.

Ubwo Covid-19 yakangaranyaga Isi yose, inama yaje gusubikwa ndetse yimurirwa muri uyu mwaka, nabwo yongera gusubikwa habura iminsi mike gusa kubera uburyo iki cyorezo cyarushagaho gukaza umurego. Ubu biteganyijwe ko izaba umwaka utaha.

Iyi nama n’izindi nyinshi zigera mu 146 zagombaga kubera mu Rwanda mu 2020, zari kurwinjiriza akayabo cyane ko mbere ya Covid-19, rwari rumaze kuba igihugu kiri mu bimaze kubaka izina mu kwakira neza inama.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama, RCB, igaragaza ko iki cyorezo cyatumye umusaruro wagombaga guturuka ku bukerarugendo bushingiye ku nama uva kuri miliyari 88 Frw ugera kuri miliyari 12 Frw mu 2020.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa RCB, Mukazayire Nelly, yagarutse kuri zimwe mu nama zikomeye zigiye kubera mu Rwanda muri ibi bihe biri imbere, ingamba zihari mu kwirinda ko zaba intandaro y’ubwandu bushya bwa Covid-19 n’ibindi.

IGIHE: Ni izihe ngamba zihari kugira ngo inama ziteganyijwe kubera mu Rwanda ntizizabe isoko y’ubwandu bushya bwa Covid-19?

Mukazayire: Kuva aho Guverinoma y’u Rwanda itangarije ko ibikorwa bigendanye no gukora inama byongeye gufungurwa muri Nyakanga uyu mwaka, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB rwashize hanze amabwiriza agomba gukurikizwa mu gukora inama n’amahuriro, bigendanye n’imirongo migari Guverinoma yari yatanze.

Kuva icyo gihe RCB yakoranye n’abafatanyabikorwa mu gushyiraho amabwiriza n’ingamba byihariye bituma habaho kubungabunga ubuzima bw’abitabira inama n’abafatanyabikorwa.

Amabwiriza yihariye yashyiriweho abitabira inama zibera mu Rwanda ni ayahe?

Mukazayire: Iz’ingenzi zirimo kugenzura mu buryo buhoraho ko abitabiriye inama bose bipimishije COVID-19 kandi ko bafite ibisubizo bigaragaza ko batayirwaye. Ku nama zagutse, abazitabiriye basabwa kugaragaza ko bakingiwe COVID-19 ndetse bakanerekana ko bipimishije iki cyorezo kandi ibisubizo bigaragaza ko batayirwaye.

Harimo kandi kugenzura ko abitabiriye inama bose babanza gukaraba intoki bakoresheje umuti wica mikorobe (hand sanitizer) kandi inama zigakorwa bose bambaye neza udupfukamunwa no kureba ubushobozi bw’ibyumba byabugenewe; niba inama n’amakoraniro byakirwa hubahirijwe amabwiriza yose uko yashyizweho.

Abashinzwe aho inama zibera bashishikarizwa gushyira imbere amakoraniro adateza akaga abayitabiriye no gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ndetse no gushyigikira gahunda ziriho zigendanye no kongera gufungura ibikorwa by’ubucuruzi n’amakoraniro.

Ingamba zafashwe zituma hari inama zatangiye kongera kubera mu Rwanda, ni izihe zihanzwe amaso mu bihe biri imbere?

Mukazayire: Hagati y’Ukwakira n’Ukuboza harimo inama zigera kuri 20 zamaze kwemezwa. Muri izo zose harimo 18 zizaba abantu bari hamwe imbonankubone, mu gihe izindi ebyiri zizakorwa mu buryo bw’iyakure.

Vuba aha twakiriye Ihuriro ry’ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, ryabaye kuva tariki ya 27-30 Nzeri, ryitabiriwe n’abagera kuri 250; Inama y’amashyirahamwe y’inzego z’ibanze mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Local Governments Forum: EALGF) yabaye ku wa 4-5 Ukwakira 2021, yitabiriwe n’abagera ku 150. Hari kandi Irushanwa ry’Amajonjora y’Igikombe cy’Isi cya Cricket cy’abatarengeje imyaka 19 mu bagabo cyabaye kuva tariki 28 Nzeri kugera tariki 7 Nyakanga, ryitabiriwe n’abagera ku 150.

Izi ziyongeraho Icyumweru cy’Ihuriro ryahariwe ibigendanye n’imari iciriritse (Microfinance) muri Afurika ryitabiriwe n’abagera kuri 500, Inama y’Abaminisitiri bo mu bihugu by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’abo mu w’ibihugu by’u Burayi yitabiriwe n’abagera kuri 400.

Hari kandi Ihuriro rizatanga ibihembo ku bagore bo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara b’indashyikirwa mu bumenyi (siyansi) rizaba ku wa 22-25 Ugushyingo 2021.

Uretse izo zose hari n’Inama yiga ku ishoramari ry’abikorera mu Karere k’Ibiyaga Bigari, izo zose zizitabirwa n’abarenga 300 kandi hari n’izindi nyinshi.

Mu buryo bw’imibare, icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ki ku rwego rwo kwakira inama?

Mukazayire: Icyorezo cya Covid-19 cyatumye umusaruro w’ubukerarugendo ku Isi muri rusange umanuka. Nk’ubu umusaruro w’ubukerarugendo mu Rwanda waramanutse uva kuri miliyoni 498$ mu 2019 uba miliyoni 121$ mu 2020.

By’umwihariko intego y’umusaruro wagombaga guturuka ku bukerarugendo bushingiye ku nama ntabwo wagezweho kuko waragabanutse cyane uva kuri miliyoni 88$ ujya kuri miliyoni 12$.

Mubona hari icyizere cyo kwigobotora iki gihombo?

Mukazayire: Intego rero dufite muri uyu mwaka w’ingengo y’imari muri Nyakanga 2021-Kamena 2022, itanga icyizere bitewe n’uko umubare w’inama ziteganyijwe kuba abantu bari hamwe wiyongereye muri iki gihembwe cya nyuma cy’umwaka.

Turi gukorana cyane n’abafatanyabikorwa bacu mu kugenzura ko inama n’amakoraniro bikorwa neza, kandi tukanakomeza guhuriza hamwe imbaraga mu kumenyekanisha u Rwanda n’akarere ruherereyemo, mu rwego rwo kureshya inama zihuriza abantu hamwe.

Hari icyizere ko u Rwanda rwakongera kuba igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku nama nk’uko byari bimaze kuba mbere ya Covid-19?

Mukazayire: Nka RCB, gahunda dufite ni ugukomeza gushyiraho ingamba no gushyira mu bikorwa izo dusanzwe dufite zo kureshya no kuzana amakoraniro n’inama mpuzamahanga nyinshi mu gihugu.

Kuri ubu turimo gushyira imbaraga nyinshi muri gahunda yo kwamamaza no kumenyekanisha igihugu tubinyujije kuri murandasi twifashishije imbuga nkoranyambaga zacu nka RCB, tukanita kandi ku kuzamura urwego dukoramo n’ibitangazamakuru binyuranye.

Tugiye kandi kongera kwitabira amamurika n’amahuriro atandukanye ahuza abategura inama n’abamamaza aho zibera.

Urugero ni nka IBTM ibera i Barcelona, IMEX izabera Las Vegas, Ikoraniro ry’umuryango wa UFI n’ahandi. Aho hose duhurirayo n’abategura amakoraniro, inama n’amamurika tukabagaragariza amahirwe ari mu Rwanda n’ubushobozi bwarwo mu kwakira amakoraniro n’inama zikomeye.

Abanyamahoteli bakira inama mu Rwanda, biteguye bingana bite?

Mukazayire: RCB iri gukorana n’abafatanyabikorwa b’imbere mu gihugu, urugero nk’ihuriro ry’abatunganya inama n’amakoraniro kinyamwuga.

Byose ni ukugira ngo na bo bamenyekanishe u Rwanda ku bandi bafatanyabikorwa babo nk’ahantu hahebuje mu kuhakorera inama n’amakoraniro mpuzamahanga.

Icyiyongereye kuri ibyo, turi gukorana bya hafi kandi n’ihuriro ry’abatunganya inama n’abandi bakora ubushabitsi kugira ngo babe bahanga inama n’amakoraniro byabo bwite ku buryo byakura bikagera ku rwego rwo kugaragaza igihugu no kwitabirwa ku rwego mpuzamahanga.

Ahazaza h’ubukerarugendo bushingiye ku nama mu Rwanda ni he?

Mukazayire: U Rwanda rwafunguye amarembo kandi rwiteguye kwakira amakoraniro n’inama mpuzamahana.

Muri ibi bihe twari duhanganye n’icyorezo cya Covid-19, u Rwanda rwahamije ubushobozi bwarwo bwo kwakira amakoraniro manini mu buryo butekanye, budashyira mu kaga abayitabiriye.

RCB irizeza abafatanyabikorwa mpuzamahanga n’ab’imbere mu gihugu ko ubwo bushobozi tukibufite ndetse ko bugenda bunazamuka.

Nkaba nakwanzura mvuga ko imbaraga za RCB zonyine zitabasha kuzamura mu buryo bukwiriye uru rwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama n’amakoraniro.

Turakangurira abafatanyabikorwa bose gukomeza kwifatanya natwe no gushyigikira gahunda yo kugaragaza u Rwanda no kurumenyekanisha mu ruhando rw’amahanga nk’ahantu hahebuje ho gukorera inama n’amakoraniro.

Umuyobozi Mukuru wa RCB, Mukazayire Nelly, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira inama ndetse no kurinda abazazitabira kugira ngo batandura Covid-19
Inama zongeye gusubukurwa ndetse hagati y’Ukwakira n’Ukuboza hari inama zigera kuri 20 zamaze kwemezwa zizabera ku butaka bw'u Rwanda
Imwe mu nama zikomeye yari itegerejwe i Kigali mu mpera z'uyu mwaka ni ihuza abaminisitiri b'Ububanyi n'Amahanga y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) n'uwa Afurika Yunze Ubumwe (AU)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .