00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kasada yegukanye Umubano Hotel; Miliyoni 30$ zizifashishwa mu kuyigira Mövenpick y’inyenyeri eshanu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 June 2022 saa 11:52
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yamaze kwemeranya n’Ikigo cy’Ishoramari mu by’Amahoteli, Kasada, ko cyegukana Umubano Hotel iherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Kasada ni Ikigo cy’Ishoramari cyigenga gikorera muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Cyashinzwe mu 2018 bigizwemo uruhare n’Ikigo cy’Ishoramari cya Qatar, hamwe na Accor, imwe muri Sosiyete zimaze kwandika izina ku Isi mu bijyanye n’amahoteli.

Amahoteli ya Kasada aba akora mu izina rya Accor. Amasezerano yemejwe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Kasada agena ko Umubano Hotel izavugururwa ikaba hotel y’inyenyeri eshanu igahabwa izina rya Mövenpick Hotel.

Mövenpick Hotel ni izina ry’amahoteli ribarizwa mu bihugu birenga 20 muri Afurika, Aziya, u Burayi, Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.

Kasada irateganya gushora miliyoni 30$ mu bikorwa byo kuvugurura no kubaka iyi hotel ku buryo iba ku rwego rwa hotel y’inyenyeri eshanu.

Kasada irateganya kudahindura ibintu byinshi ku ishusho n’ubundi Umubano Hotel yari isanganywe, gusa kuyivugurura bizasaba ko hakorwa impinduka zizatuma imyubakire yayo iba iri ku rwego mpuzamahanga.

Mövenpick Hotel izafungura imiryango mu 2025 iri ku rwego rwa hotel y’inyenyeri eshanu. Izaba ifite ibyumba byiza, ibice bifasha abantu kuruhura umubiri ndetse n’ahantu bashobora gukorera batuje.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yatangaje ko ari iby’agaciro kuba Kasada igiye kuvugurura iyi hotel ifite amateka mu Rwanda.

Ati “Twiteguye kubafasha mu kuvugurura uyu mutungo ufite amateka.”

Umuyobozi wa Kasada, Olivier Granet, yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu byerekezo biri gutera imbere cyane ruba icyerekezo mpuzamahanga ndetse n’ahantu habereye ishoramari.

Kasada yari iherutse kwegukana hotel yo muri Afurika y’Epfo yitwa Cape Grace.

Umubano hotel yari imaze igihe yarafunzwe, nyuma y’uko muri Mata 2017 yeguriwe Marasa Holding Ltd binyuze mu Kigo cya Madhavani Group ariko imirimo yo kuyivugurura ntikorwe nk’uko byari byagenwe.

Yahinduriwe izina yitwa Marasa Umubano Hotel gusa aba bashoramari ntibabasha kuzuza amasezerano agendanye n’uburyo yagombaga kuvugururwa bijyanye n’igihe.

Umubano Hotel ifite inyubako zubatswe mu 1979.

Umubano Hotel yegukanywe na Kasada. Biteganyijwe ko izavugururwa ikagirwa hotel y'inyenyeri eshanu yitwa Mövenpick

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .