00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pariki ya Nyandungu yafunguye amarembo, ihabwa rwiyemezamirimo uzayicunga

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 7 July 2022 saa 09:31
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA, byasinyanye amasezerano n’Ikigo QA Venue Solutions Rwanda yo gucunga Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu [Nyandungu Eco Park-NEP].

Aya masezerano yashyiriweho umukono muri Pariki ya Nyandungu ku wa Kane, tariki ya 7 Nyakanga 2022. Yari ahagarariwe n’Umuyobozi wa REMA, Kabera Juliet; Umuyobozi wungirije wa RDB, Niyonkuru Zephanie na Kyle Schofield uyobora QA Venue Solutions.

Umuyobozi wa QA Venue Solutions, Kyle Schofield, yavuze ko mu cyiciro cya mbere bazagerageza kwiga neza imikorere ya pariki kuko isaba kwitabwaho byihariye.

Ati “Intego yacu ni ukugera ku rwego aho dushobora kubungabunga ibishanga no guha abaturiye pariki amahirwe yo kubigiramo uruhare.’’

Yasobanuye ko ibijyanye n’ibiciro byo kwinjira muri Pariki ya Nyandungu bizatangazwa mu cyumweru gitaha. Kuri ubu hari kunozwa ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu kwishyura.

Yakomeje ati “Icy’ibanze ni ugufungura pariki no kubwira abantu uko bashobora kuyisura n’ibyo babonamo.’’

Umuyobozi wungirije wa RDB, Niyonkuru Zephanie, yasobanuye ko Guverinoma y’u Rwanda yinjiye mu mikoranire n’urwego rw’abikorera hagamijwe kugenzura pariki.

Ati “Pariki yavuguruwe ku bufatanye bw’abafatanyabikorwa batandukanye. Ubu icyari kigezweho ni ukumenya uko yabungwabungwa, uko abantu bayisura n’ibindi.’’

Yavuze ko amasezerano yasinywe ari mu byiciro bibiri birimo icy’amezi atandatu cy’igerageza kizifashishwa mu kumenyekanisha pariki n’ibyo ikora hanyuma ni bwo hazasinywa amasezerano y’imyaka itanu.

Yakomeje ati “Bizanatanga amahirwe ku baturage ndetse duteganya ko imirimo 200 izahangwa.’’

Pariki ya Nyandungu ni yo ya mbere yo muri ubu bwoko yafunguwe mu Mujyi wa Kigali, aho abantu bashobora kuruhukira nyuma y’akazi cyangwa bavuye mu zindi gahunda.

Umuyobozi wa REMA, Kabera Juliet, yavuze ko nubwo habonetse uwikorera uzabyaza umusaruro Pariki ya Nyandungu na bo bazakomeza kuyikurikirana.

Ati “Inshingano zacu zo kuyireberera ziracyahari. Tugiye gushyiraho komite irimo abakozi ba REMA, RDB, Umujyi wa Kigali n’umwe wa Fonerwa [Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije] nk’umuterankunga ngo bakomeze kureberera iki gikorwa. Twashyizeho urwego ruzatangira gukurikirana pariki.’’

QA Venue Solutions Rwanda yahawe gucunga Pariki ya Nyandungu ni yo isanzwe ifite BK Arena, inyubako yakira ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro, yayihawe mu Ukwakira 2020.

Biteganyijwe ko Pariki ya Nyandungu izafungurirwa abantu ku wa Gatanu, tariki ya 8 Nyakanga 2022. Izajya ikora iminsi yose kuva saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo kugeza saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Pariki ya Nyandungu igizwe n’ibice [sectors] bitanu; bibiri bibanza ni ahantu h’igishanga ariko hari ibyatsi n’ibiti bifasha mu kuyungurura amazi mabi ava ku misozi. Ibindi bitatu ni byo bisurwa ndetse byanashyizwemo inzira zireshya n’ibilometero 10 zagenewe abanyamaguru n’abakoresha amagare.

Muri iyi pariki hari Agace kahariwe Ubusitani bwa Papa [Pope’s Garden]. Hagaragaza ahantu Papa Yohani Pawulo II yasomeye Misa ku wa 9 Nzeri 1990, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda. Inafite ubwoko bw’ibiti birenga 60 bya Kinyarwanda (indigenous trees) bishobora gukorerwaho ubushakashatsi. Byiyongeraho ibiti by’imiti gakondo 50 byakoreshwaga mu buvuzi bwo hambere.

Kugeza ubu ibarurwamo amoko 102 y’inyoni zirimo imisambi, inyange n’izindi. Hari inyamaswa zatangiye kuyigaragaramo zirimo akanyamasyo n’ifumberi.

Pariki ya Nyandungu iri mu Mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro, ni ku buso bwa hegitari 121, hagati y’umuhanda wa La Palisse Hotel kugera k’ugana i Ndera kuri 15.

Mu 2017 ni bwo yatangiye gusazurwa mu mushinga watewe inkunga n’Ishami rya Loni rishinzwe Ibidukikije [UNEP], Leta y’u Butaliyani n’iy’u Bwongereza n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije, Fonerwa [cyatanzemo miliyari 2.4 Frw]. Yuzuye itwaye miliyari 4.5 Frw, itanga imirimo ku bagera ku 4000.

Indi nkuru wasoma: Twinjirane mu bwiza bwa Pariki ya Nyandungu (Amafoto)

Umuyobozi wa REMA, Kabera Juliet, yavuze ko nubwo habonetse uwikorera uzabyaza umusaruro Pariki ya Nyandungu na bo bazakomeza kuyikurikirana ndetse hagiye gushyirwaho komisiyo yihariye izabigiramo uruhare
Umuyobozi wungirije wa RDB, Niyonkuru Zephanie, ashyira umukono ku masezerano
Kyle Schofield uyobora QA Venue Solutions ashyira umukono ku masezerano yemerera iki kigo gucunga Pariki y'Ibidukikije ya Nyandungu
Uhereye ibumoso: Umuyobozi wa REMA, Kabera Juliet; Umuyobozi wungirije wa RDB, Niyonkuru Zephanie na Kyle Schofield uyobora QA Venue Solutions nyuma y'isinywa ry'amasezerano
Batangiye kuganura no gutembera bimwe mu bice bigize Pariki ya Nyandungu
Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu [Nyandungu Eco Park-NEP] yafunguye amarembo

Amafoto: Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .