00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tujyane gusura Ibiyaga bya Burera na Ruhondo; ubeho nk’Umwami ku Kirwa (Amafoto na Video)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 9 July 2022 saa 02:10
Yasuwe :

Ni Saa 15:33 ku gicamunsi cyuje amafu, izuba ririmo kurenga ikirere kiratuje, mpagurutse mu Mujyi wa Musanze nerekeje ahari Ibiyaga by’Impanga bya Burera na Ruhondo [niko nabyize mu isomo ry’Ubumenyi bw’Isi] ariko ubanza nawe ubizi kuko n’utarabashije guhura n’iryo somo ibi biyaga abizi mu ndirimbo ‘Turate Rwanda Yacu’.

Ni urugendo rutari ruto kuko rufite ibilometero 17 birimo umunani ukora uturutse ku muhanda munini wa Musanze - Cyanika [ku Mupaka w’u Rwanda na Uganda] ugera ku Biyaga bya Ruhondo na Burera.

Bitewe n’amatsiko nari mfite mu nzira nagendaga mbaza ibibazo Nzabonimpa Théodore, umuyobozi w’ikigo gitembereza ba mukerarugendo twari kumwe. Uku kugenda tuganira kwatumye iminota 40 byadusabye ngo tugere ku Kiyaga cya Ruhondo, yihuta nshiduka bambwira ko tuhageze.

Wenda ngerageje kukuyobora nugera i Musanze, uzatege imodoka yerekeza i Cyanika ku Mupaka, uhagarare ahitwa mu Gahunga k’Abarashi muri Nkumba mu Karere ka Burera. Ubwo uhageze uzahita ufata aka moto kakujyana ku Biyaga bya Burera na Ruhondo.

Aho umanukira ni naho abajya mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba banyura cyane ko icyo kigo ariho giherereye neza ku nkengero z’Ikiyaga cya Ruhondo.

Nkomeje ibya rwa rugendo rwanjye, ubwo nashidutse tugeze ku Kiyaga cya Ruhondo, ahari icyambu cya Ruta, twahasanze ubwato butatu burimo ubusanzwe bw’ibiti n’ubundi bukoreshwa na moteri.

Aba bari bari kwenga urwanga banezerewe, nyuma banywa umutobe bashira inyota

Mbere yo kwinjira mu bwato, twahawe amabwiriza….

Ubwato twinjiyemo bukoreshwa na moteri, bwari buyobowe n’abantu batatu barimo utwaye ubwato, umwungirije ari nawe ufata umugozi w’imbere iyo ubwato bugiye guhaguruka cyangwa buhagaze ndetse n’undi wa gatatu ugenda atanga amabwiriza mu bwato.

Ubuyobora Bahufite Pascal yabanje atubwira ko mbere yo kwinjira mu bwato hari ibyo ashaka kubanza kudusobanurira birimo kubanza kwambara ‘Gillet’ no kwinjira mu bwato dukoresheje urwego.

Yakomeje agira ati “Unyura mu nzira bakweretse udaciye mu yo wowe utekereje, haba hari impamvu babikubwiye. Niba wicaye mu ruhande rw’iburyo ushaka kujya ibumoso, ukavuga uti nkeneye kuba nafata agafoto ka ‘Selfie’ urabisaba ntabwo ugomba kubikora uko wowe ubitekereje.”

“Ubwato twicayemo ni umunzani, niba uri aho ukaba ushaka kuza hano ndi, ubwato buhita buhengama, bisaba ko no ku rundi ruhande hava umuntu akajya kwicara ku rundi kubera ko ubwato ni umunzani.”

Amabwiriza yo kugenda mu bwato ajyanye n’ubwirinzi atangwa n’umwe mu bayoboye ubwato, uburimo aba asabwa kuyubahiriza. Hari n’igihe bazagusaba gukuramo inkweto cyangwa kwicara hasi mu bwato.

Bahufite ati “Urugero hari nk’umuntu ushobora kuba yarohama, njyewe nkaba mfite amakuru mwe mutabizi, icyo gihe mpita mbabwira mukicara hasi mu bwato kugira ngo mutabibona bamwe bakaba bagira ubwoba.”

Igihe cyarageze twinjira mu bwato twerekeza ku Kirwa cya Michael, Umuyobozi w’Ikigo Beyond the Gorillas Experience Ltd, Nzabonimpa Théodore agenda adusobanurira ibijyanye n’amavu n’amavuko y’iki kiyaga cya Ruhondo, ibyiza nyaburanga bigikikije n’ibindi bifasha abantu bahatemberera kugira ibihe byiza.

Ni umugabo winjiye muri ibi bikorwa mu 2010, yiyemeza gufasha ba Mukerarugendo gusura ibyiza bitatse u Rwanda ariko biri hanze ya pariki. Ni ukuvuga ko ari ubukerarugendo bushingiye ku mateka, umuco, umutungokamere n’ibyanya bidakomye.

Agaruka ku mpamvu yatumye yihebera ubu bukerarugendo, Nzabonimpa yagize ati “Icyo gihe wasangaga abantu basuye u Rwanda, ubwiza bwarwo bugarukira cyane kuri za pariki n’izindi ntezamatsiko zariho icyo gihe, tuza tuje kuzongera. Ubukerarugendo bwacu bwibanda ku byanya bidakomye.”

“Ni za ntezamatsiko ziba ziri aho mu gihugu zishimisha Abanyarwanda n’abanyamahanga ariko hakaba nta buryo bwo kuzibungabunga ngo ziteze imbere abahatuye, zihangire imirimo urubyiruko n’abari aho kandi bigamije kongera umubare wa ba mukerarugendo basura igihugu kandi n’amafaranga akiyongera.”

Ibi biyaga by’impanga bya Burera na Ruhondo ni bimwe mu byiza nyaburanga, aho Ikigo Beyond the Gorillas Experience Ltd n’ibindi bikora ubukerarugendo bijya bijyana ba mukerarugendo.

Nzabonimpa yanasobanuye by’umwihariko imvano y’Ibiyaga bya Burera na Ruhondo ndetse n’impamvu babyita impanga, ko ari uko byavukiye rimwe, ngo biregeranye ariko ntibifatanye nk’uko bamwe bakunze kubyibazaho.

Ni ibiyaga by’umwihariko byitegeye imisozi miremire n’Ibirunga bya Muhabura, Gahinga, Sabyinnyo, Bisoke na Kalisimbi.

Aho biri ku buso bukabakaba hegitari 2800, bitandukanyijwe n’ubutaka buri ku kilometero imwe. Ni ibiyaga bifite ibirwa byinshi kuko nk’icya Ruhondo cyonyine gifite ibirwa icyenda.

Ni ibiyaga byabayeho nyuma y’iruka ry’ibirunga by’umwihariko icya Muhabura, kuko ngo ibyo birunga bikimara kuvuka byafashe amazi yatembaga ava mu misozi y’u Rwanda yerekeza muri Uganda.

Ku muntu wageze mu birwa biherereye muri ibi biyaga, aba yitegeye amafu adasanzwe y’umuyaga uba uhuhera kuri ibi biyaga umanutse hejuru ya Muhabura, hari kandi imboneko nziza cyane y’uruhererekane rw’ibirunga bitanu bitandukanya u Rwanda, Uganda na Congo Kinshasa.

Ushobora kubaho nk’Umwami ku Kirwa

Ikiyaga cya Ruhondo ubwacyo gifite Ibirwa icyenda birimo icyitwa ‘Michael Island’ ari nacyo twasuye mu gihe hari n’ibindi bifite ubwiza nyaburanga uzabona mu ndirimbo nyinshi z’abahanzi bo mu Rwanda.

Abasura ibi biyaga, bagira amahirwe yo kwiga amateka yo hambere, bakambikwa nk’uko Umwami yambaraga, bagacanirwa igicaniro, hakaza abantu bakababyinira, bakabacurangira inanga, bakabatekera ibiryo Umwami yaryaga n’ibindi bigaragaza imibereho Umwami yabagamo.

Umuntu umwe icyo gihe yishyura ibihumbi 60Frw, ashobora guturuka i Kigali harimo n’ay’urugendo akagenda akarara ku Kirwa cya Michael mu Kiyaga cya Ruhondo, akarya, akarara mu ihema, agacanirwa, bakamubyinira n’ibindi bikorwa bimufasha kuruhuka.

Abasura ibi biyaga, bagira amahirwe yo gusura ibikorwa by'ubuhinzi bihabarizwa
Ni agace kazwi cyane mu buhinzi bwiganjemo ibirayi kandi harera cyane
Abasura ibi biyaga bigishwa ibijyanye n'umuco nyarwanda, bagakenyera nk'uko kera byakorwaga
Bigishwa uko urwagwa rwengwa, bakicara bagatonora ibitoki nyuma bakenga
Ba mukerarugendo basura Ibiyaga bya Burera na Ruhondo baba bizihiwe
Abasura ibi biyaga, baba bafite ahantu bashobora kurara mu mahema mu masaha y'ijoro
Ni uduce dukunda gusurwa na ba mukerarugendo kandi tuhahora amahumbezi
Abashaka kuryoherwa n'impera z'icyumweru, nabarangira i Burera na Ruhondo
Usuye aka gace aba yitegeye ibirunga...
Ni ibiyaga bifite ibirwa byinshi kuko nk’icya Ruhondo cyonyine gifite ibirwa icyenda
Iyo uhari mu masaha y'ijoro, bacana igishyito maze ukota ugashira imbeho
Ni ibiyaga byabayeho nyuma y’iruka ry’ibirunga by’umwihariko icya Muhabura
Abasura ibi biyaga byombi, baba bashobora kubona aho barara mu mahema ku buryo baryoherwa n'ubuzima butandukanye n'ubwo basanganywe

Video: Mucyo Jean Regis


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .