00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tujyane muri Qatar, igihugu uburezi bukataje, gutsindwa ni ukwinanirwa (Amafoto na Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 15 October 2021 saa 07:20
Yasuwe :

Iyo iki cyorezo kiba kitarabihije ubuzima, ubu abantu baba babayeho mu munyenga, abakunda gutembera bamaze kugera ku migabane hafi ya yose. Inkuru nziza ni uko igihu kiri kweyuka, mu minsi mike abantu bazongera bidagadure. Hamwe mu ho wazasimbukira ibintu bigenze neza ni ku nshuti y’u Rwanda, Qatar.

Qatar ni kimwe mu bihugu byo mu Burasirazuba bw’Isi gifite buri kimwe cyose umuntu yakenera, kiri ku buso buto cyane bungana n’Intara y’Uburengerazuba hamwe n’Umujyi wa Kigali ubiteranyije, kuko kiri kuri metero kare 11,581.

Gifite umujyi umwe uzwi, Doha, ari nawo murwa mukuru, hirya yawo nta kintu gihari. Ni ubutayu gusa. Doha niyo yabaye icyogere ku Isi, mu myaka 15 ishize, igice kinini cyayo cyari ubutayu binagaragazwa n’uko aho ugeze hose muri uyu mujyi usanga inyubako ziri kuzamurwa umunsi ku wundi mu bikorwa byo kuwagura.

Qatar ntabwo ituwe cyane, magingo aya ibarirwa abaturage bagera kuri miliyoni 2,7 gusa, igitangaje ni uko muri abo, abanyagihugu kavukire barenga gato 10%, ni ibihumbi 330 gusa, abandi bose ni abanyamahanga binjira mu gihugu bashaka akazi hanyuma bakitwa aba “expats”.

Aho wajya hose muri Qatar uhura n’abantu bavuye iyo hirya n’ino, muri Bangladesh, Uganda, Kenya, u Burayi, muri Aziya n’ahandi. Nk’abanya-Kenya nibo usanga kuri hotel hafi ya yose bashinzwe iby’umutekano.

Ntibizagutangaze nuba uri gutaka mu maduka y’i Doha ugakubitana n’umunyarwanda waturutse i Nyamirambo cyangwa se za Nyabihu n’ahandi, bikwereka uburyo iki gihugu cyafunguriye amarembo abantu bose.

Qatar kandi ni igihugu kikiri gito kuko kimaze imyaka 48 gusa kivuye mu maboko y’Abongerez. Kiyoborwa na Emir, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, wasimbuye se Hamad bin Khalifa Al Thani mu 2013.

Mu 2017 habarwaga ko umuturage wo muri Qatar yinjizaga nibura ibihumbi 63 by’amadolari (asaga miliyoni 60 Frw) ku mwaka. Gusa ariko ayo mafaranga aturuka ku kintu kimwe, ubukungu bushingiye ku mutungo kamere, Qatar ifite gas nyinshi bihambaye ndetse ni iya gatatu ku Isi nyuma y’u Burusiya na Iran.

Abazajyayo umwaka utaha mu gikombe cy’Isi bazabasha kubyibonera. Kuko mu nzira igana kuri imwe muri Stade kizakinirwaho, Al Wakrah Stadium [ihimbwa izina ritari ryiza kubera imiterere yayo], niho hari inganda zikomeye zitunganya Gas.

Aha niho ikura umutungo wose watekereza, bikajyana n’uburyo ikora ishoramari ryayo. Ku bazi Dubai, Qatar igiye kumera nk’uyu mujyi mu iterambere ariko ahantu bitandukaniye ni uko amafaranga y’Abanya-Qatar bayashora hanze y’igihugu mu mishinga itandukanye naho abanye-Dubai bo bakayarekera imbere mu gihugu aribyo bituma Dubai ari nyabagendwa cyane.

30% by’inyubako ziri mu Mujyi wa Londres zaguzwe cyangwa zifitwemo imigabane na Qatar, reba mu makipe atandukanye, banki zayo zirimo nka QNB, Televiziyo ya Al Jazeera na Bein Sports, ziri hose ku Isi mu bikorwa bibyarira inyungu igihugu.

Byagorana kubaza ngo ni iki gikorerwa muri Qatar, wabona bike cyane, ndetse mu minsi ishize n’imbuto zose zikoreshwa zakurwaga hanze y’igihugu.

Qatar yashoye mu bantu binyuze mu burezi

Impamvu muri Qatar 90% by’abantu batuyeyo ari abanyamahanga biroroshye kubyumva. Qatar ishingiye ku mutungo kamere ariko ntabwo uzahoraho. Yo kimwe n’ibindi bihugu bitandatu byo mu Burasirazuba bw’Isi, birimo Oman, Qatar, Bahrain, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Kuwait, Arabie Saoudite bitanga amahirwe yo kuba umuntu atishyura imisoro.

Icyo wakora cyose muri ibyo bihugu, nta misoro wishyura, bituma abantu benshi babyimukiramo bashaka akazi. Iyo usaba akazi, bigendera ku buryo wumvikanye n’umukoresha ku buryo ashobora kuguha aho kuba, itike y’indege ya buri mwaka igusubiza iwanyu, ubwishingizi n’ibindi.

Gusa mu kwirinda ko abaturage kavukire basigara inyuma kubera ubushobozi buke, buri kigo gitegekwa nibura ko giha akazi 20% by’Abanya-Qatar kavukire. Bitewe n’uko bikorwa, nibura mu myaka 15 iri imbere, ibigo hafi ya byose bikomeye mu gihugu bizaba biyoborwa n’abanya-Qatar.

Iki nicyo kitugejeje ku ngingo y’umunsi, ariyo y’uburezi. Kuko Qatar izi neza ko umutungo kamere utazahoraho iteka, ko atari wo izashingiraho ubukungu bwayo mpaka, yashyize imbaraga mu ishoramari rigarura amafaranga mu gihugu rikorerwa hanze yacyo nk’uko mwabonye ko yashoye mu Kibuga cy’Indege cya Bugesera.

Amashuri kimwe n’ubuvuzi muri Qatar ni ibuntu, iki cya nyuma cyo gifite umwihariko ku baturage kavukire. Niba umunya-Qatar arwaye nk’indwara bimusaba ko abagwa, akajya kwa muganga bagasanga akwiriye kubagwa, bamuhitishamo igihugu yifuza kujya kubagirwamo aho ariho hose ku Isi, hanyuma bakamwemerera kumuha abantu batatu bazagenda bamuherekeje. Ibyo byose ni ubuntu.

Amashuri abanza n’ayisumbuye muri Qatar ni ubuntu, ni ukuvuga ngo umwana yiga imyaka 12 ku buntu. Amashuri ya Kaminuza yatangiye cyane muri iki gihugu mu 1973, ubu hari igice cyahariwe uburezi kirimo kaminuza zikomeye zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigisha amasomo y’ingeri zitandukanye cyane ayiganjemo aya siyansi.

Muri uwo mujyi w’uburezi “Education City” byaba ari ubushake ku muntu kwigiramo ntamenye, kubera ko harimo buri kimwe cyose umuntu yumva ko yakenera, gusa bene izi kaminuza kuko ari iz’amahanga zirishyura ariko ibikorwa remezo byinshi umunyeshuri yakenera ni ubuntu.

Nk’isomera ry’igihugu muri Qatar. Ni isomero rigari ryafunguwe mu 2012. Ririmo icyitwa ibitabo n’udutabo, kugira ngo umuntu yemererwe kurijyamo ni ubuntu.

Ibintu byose byaryo ni ikoranabuhanga, ufata igitabo ukagisoma warangiza ukacyinjira ahabugenewe kikagenda kikishyira mu mwanya w’aho wagikuye, iyo ushaka gucyura igitabo bisaba ko uba wariyandikishije ariko nabyo ni ubuntu.

Muri iryo somero, harimo internet, icyokezo, restaurant, aho ushobora gusubiriramo amasomo wiga, urugero niba wiga ibijyanye no gutunganya amashusho, hari icyumba cyabugenewe ujyamo, niba ushaka gusubiramo amasomo wiherereye hari icyumba ujyamo ku buryo nta kintu cyakurogoya.

Udafite mudasobwa kandi uyikeneye, nta kibazo na kimwe uhura nacyo, uragenda ziba zihari ku bwinshi, waba ushaka kwigana na bagenzi bawe, nabwo mubona icyumba mujyamo mukaganira ku masomo.

Ibyo bikorwa remezo n’ibindi tutavuze byose bitangwa ku buryo, ntacyo umunyeshuri yishyura. Ikigamijwe ni uko umunyeshuri abona buri kimwe cyose akeneye mu buzima.

Qatar kandi ifite Ingoro Ndangamateka ifite byinshi byihariye. Igaragaza amateka y’igihugu mu gihe cyari ubutayu gusa abaturage batunzwe n’uburobyi bw’umwaro ukikije igihugu, hakerekanwa uburyo bwakoreshwaga mu mirwanire, imyambaro yambarwaga n’ibindi.

Igitangaje muri iyi ngoro ndangamateka, ni uburyo amateka yaho asobanurwa. Ntabwo ukeneye umuntu ukugenda iruhande ahubwo buri cyumba winjiyeyemo ikoranabuhanga rihambaye ryifashishwa mu kuguha ubutumwa bujyanye nacyo.

Niba winjiye mu cyumba kigaragaza amateka ajyanye n’inyamaswa zose zabonekaga muri Qatar kera, urahasanga ibibumbano bikoze neza neza nka za nyamaswa, niba ari izifite ubwoya nabwo urabubona. Icyakozwe ni uko muri iyo ngoro, buri nyamaswa yagaragaraga muri Qatar yashyizwemo neza uko yanganaga.

Niba ari ingoma zari mu mazi, ubwo harimo ikibumbano cy’ingona gifite umubyimba umwe neza n’izabonekaga, bikomeze bityo ku nyamaswa zindi zo mu butayu.

Ubwo ku muntu winjiye mu gace karimo amateka ajyanye n’inyamaswa zo mu mazi, ucyunjira usanganirwa n’umuvumba w’amazi, ni amajwi aba yarakozwe ku buryo niwinjira uragira ngo ugeze ku nyanja, hanyuma ku gikuta ukabona amashusho meza agutwara mu ntekerezo akakwicaza ku nyanja.

Ni bumwe mu buryo iki gihugu cyashoyemo imari ku buryo niba ari umunyeshuri ukeneye kwiga cyangwa se undi muntu ushaka kumenya amateka y’igihugu asobanukirwa buri kimwe cyose kandi byoroshye.

Ifaranga ryo muri Qatar ryitwa riyal. 1000 Frw kingana n’ama Riyal 3,6. Ntabwo inzoga zemewe muri Qatar, gusa uzishaka hari ahantu hemewe ushobora kujya kuzikura.

Iri somero riri mu gace kahariwe uburezi i Doha kitwa "Education City"
I Doha bibarwa ko higa abanyeshuri baturutse mu bihugu birenga 90 byo ku migabane yose y'Isi
Mu 2018 ubwo Perezida Kagame yakoreraga urugendo i Doha mu byo yasuye harimo n'iri somero
Serivisi zose zitangirwa muri iri somero ni ubuntu ku banyeshuri
Kugira ngo umuntu abashe gutira igitabo muri iri somero, bimusaba kwiyandikisha gusa
Muri Education City habarizwamo Kaminuza umunani ziri mu zikomeye ku Isi
Qatar yiyemeje guhindura imiterere y'ubukungu bwayo ntibukomeze gushingira kuri gas kuko hari igihe kizagera igashira. Ni yo mpamvu yahisemo gushyira imbaraga mu burezi
Umubare munini w'abanya-Qatar ni abayoboke b'Idini ya Islam nubwo n'abo mu yandi madini basenga nta nkomyi
Iki gihugu gifite umujyi umwe gusa uzwi ari nawo murwa mukuru, Doha
Aya ni amarembo y'Ingoro Ndangamateka ya Qatar. Iyi modoka ihari ni iyo mu bwoko bwa GMC-B Series yakoreshwaga mu gutwara abanyeshuri mu myaka ya 1980
Iyi ngoro iri mu gace ndangamateka ka Qatar kitwa Katara i Doha. Yafunguwe mu 2005
Qatar ifite uduce twinshi tubereye ijisho
Mu ngoro ndangamateka ya Qatar usangamo amashusho y'inyamaswa zose zabonekaga muri iki gihugu mu myaka yo hambere
Amashusho y'inyamaswa ziri muri iyi ngoro zifite umubyima, indeshyo ingana n'uko zanganaga kera
Muri iyi ngoro harimo kandi intwaro zose iki gihugu cyifashishije mu ntambara
Qatar ifite imiturirwa iteye amabengeza

Amafoto na Video: Philbert Girinema


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .