Mu 2018 ni bwo u Rwanda rwatunguranye rusinyana amasezerano na Arsenal agamije kwamamaza ubukerarugendo bwarwo, hashize umwaka rusinyana n’andi ajya kumera nk’ayo na PSG yo kwamamaza ubukerarugendo n’ibindi bikorerwa mu Rwanda muri gahunda ya Made in Rwanda.
Amasezerano yarwo na Arsenal aherutse kongerwa, ubu ari mu mwaka wa kane mu gihe aya PSG yo ari mu mwaka wa kabiri.
Yafashije u Rwanda kumenyekana ku buryo bukomeye ku ruhando mpuzamahanga, bizamura umubare w’ibikorwa rwakira na ba mukerarugendo cyo kimwe n’amafaranga rwinjiza.
RDB iherutse gutangaza ko mu mwaka wa mbere w’imikoranire na Arsenal, umusaruro w’ubukerarugendo bw’u Rwanda wiyongereyeho 17% ukagera kuri miliyoni 498$ mu 2019 uvuye kuri miliyoni 425$ mu 2018. Ba mukerarugendo baturutse mu Burayi biyongereyeho 22% na 17% by’umwihariko abaturutse mu Bwongereza.
Muri iki gihe ubukerarugendo bwashegeshwe na Covid-19, aya masezerano yitezweho kuba inkingi ya mwamba mu kuzahura ubukungu, binajyanye na gahunda igihugu kirimo yo gukomeza gufungura amarembo.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yatangaje ko kuba u Rwanda rushyira amafaranga mu makipe yo hanze na rwo rubyungukiramo kuko rubona ba mukerarugendo.
Ati “Kubera umusaruro mwiza wavuye mu bufatanye bwa Visit Rwanda n’amakipe bushingiye kuri siporo, Guverinoma yegerewe n’amakipe yagaragaje inyota y’uko habaho imikoranire ishingiye kuri siporo. Icyakora nta biganiro birabaho ngo hagire icyemezwa.”
U Rwanda rufite byinshi rwamurikira Isi binyuze mu bukerarugendo, butari ubwo gusura ingagi na Pariki gusa, ahubwo n’ubundi nk’ubushingiye ku iyobokamana.
Urugero nka Kibeho ni hamwe mu hantu hasurwa n’abantu baturutse impande n’impande ku Isi kubera amabonekerwa ya Bikira Mariya yahabereye. Nta kabuza haba isoko y’amafaranga menshi mu gihe haba hamamajwe kurushaho ku ruhando mpuzamahanga.
Mu bindi u Rwanda ruri gukora mu kureshya ba mukerarugendo, harimo ko mu minsi mike rugiye gutangiza ubukerarugendo bwo mu kirere. Buzakorwa abantu batembera mu mitaka minini izwi nka ‘Hot Air Balloon’.
Ikindi ni uko mu minsi iri imbere kandi umuntu wifite ku mufuka azaba ashobora kuruhuka mu bundi buryo akamara ijoro aryamye hejuru y’amazi mu Kiyaga cya Kivu mu bwato bw’akataraboneka buzaba bukora nka hotel.
Ubu bwato ni kimwe mu bikorwa bishya bitegerejwe mu rwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda, buzashyirwa ku Kibuye mu Kiyaga cya Kivu.
Bwiswe Mantis Kivu Queen Uburanga, buzakora nka hotel, bufite ibyumba (cabin) icumi harimo kimwe gishobora kwakira abantu bo ku rwego rw’abakuru b’ibihugu n’ikindi cy’abanyacyubahiro basanzwe.
Mantis Kivu Queen Uburanga izatahwa mu minsi mike
Ibyo wamenya ku mushinga wa Hot Air Balloon ugiye gutangira mu Rwanda
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!