Muri Werurwe 2021 ni bwo Niyibizi Bonaventure wigeze kuba Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Amakoperarive yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank Rwanda Plc asimbuye William Irwin wavuye kuri izi nshingano mu Ukuboza 2020 ubwo manda ye yari irangiye.
Kuri uyu wa 28 Mata 2021 ni bwo ubuyobozi bwa I&M Bank bwatangaje ko abanyamigabane bayo bemeje Niyibizi nk’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi.
Ni umwanzuro wafatiwe mu Nama Rusange y’Abanyamigabane yateranye kuri uyu wa Gatatu, bituma Niyibizi Bonaventure aba Umunyarwanda wa mbere uyoboye Inama y’Ubutegetsi y’iyi banki.
Niyibizi Bonaventure yavuze ko ari iby’agaciro kuba yarahawe inshingano zikomeye muri I&M Bank.
Ati “Ni ishema ko nahawe kuyobora no kugira uruhare mu iterambere rya I&M Bank Rwanda.”
Yakomeje avuga ko I&M Bank Rwanda iha agaciro igikorwa cyo kubonana n’abanyamigabane bayo kugira ngo basangizwe iterambere rya banki yabo.
Ati “Ibiganiro n’abanyamigabane bacu ni ingirakamaro cyane kuri twe ndetse no muri ibi bihe bidasanzwe, twakoresha ibishoboka byose kugira ngo abanyamigabane bacu bagezweho ibiri gukorwa ndetse bagire uruhare mu kigo bashoyemo.”
Beretswe uko banki yabo ihagaze
Niyibizi Bonaventure yavuze ko iyi nama rusange y’abanyamigabane ba I&M Bank Rwanda Plc yari igamije kubereka uko banki yabo ihagaze nk’uko biteganywa n’amategeko.
Ati “Ibyo iyi nama iteganya nabyo bigenwa n’amategeko, icya mbere ni uko tugomba kugeza ku banyamigabane, uko banki iteye n’uko yakoze mu mwaka ushize wa 2020. Iyo izo raporo zimaze kuboneka zigezwa ku banyamigabane kugira ngo bamenye uko banki bashoyemo amafaranga yitwaye.”
Yakomeje avuga ko umwaka wa 2020 iyi banki yawitwayemo neza nubwo byari ibihe by’icyorezo cya COVID-19.
Ati “Umusaruro w’umwaka wa 2020 wagenze neza nubwo ibihe twabayemo, byari bikomeye bitewe na Coronavirus ariko banki yakomeje kwitwara neza no gukomeza ibikorwa byayo idahagaze ariko ikomeza no kubahiriza amabwiriza kugira ngo abantu birinde.”
“Ibyo byatumye banki irangiza umwaka igitanga serivisi zayo kandi abakiliya bakomeza kuyigana, ntabwo banki yigeze ifunga imiryango. Tukaba dutekereza ko uyu mwaka turimo uzaba mwiza kurusha ushize.”
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Robin Bairstow, yagaragarije abanyamigabane b’iyi banki ko yabashije kuguma ku rwego rwiza ndetse no muri ibi bihe bya COVID-19.
Yavuze ko kuva COVID-19 yagera mu Rwanda, I&M Bank yashyize imbere ibijyanye no kubungabunga ubuzima bw’abakozi no gukora ibishoboka byose kugira ngo ibikorwa byayo bikomeze.
Ati “Twashyizeho uburyo bukomatanyije bwo gufasha abakiliya bacu n’ibigo binini dukorana burimo kugabanya inyungu ku nguzanyo, gukuraho amafaranga yacibwaga abantu kuri serivisi z’ikoranabuhanga no kongera igihe cyo kwishyura inguzanyo.”
“Twanafashije kandi abakozi bacu kubona uburyo bwo gukorera mu rugo no gukomeza gutanga serivisi z’ingenzi no gukomeza ibikorwa by’umunsi ku wundi.”
I&M Bank Rwanda ni imwe muri banki zitwaye neza muri ibi bihe bya COVID-19 kuko imibare yayo igaragaza ko yungutse miliyari 5,1 Frw nyuma yo gutanga imisoro ibikesha serivisi nziza yakomeje guha abakiliya bayo, gushora imari mu bindi bikorwa no kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga. Mbere yo gutanga imisoro, inyungu yayo yari miliyari 7,8 Frw.
Ugereranyije n’umwaka wa 2019, amafaranga I&M Bank yinjije yazamutseho 16,3% agera kuri miliyari 49,5%.
Muri iri zamuka, ibikorwa bindi by’ishoramari iyi banki ifite byagizwemo uruhare rwa 33% mu gihe inyungu ku nguzanyo zo zifitemo uruhare rwa 3%. 61% by’amafaranga yaturutse mu bindi bikorwa banki ifite nk’ayavuye mu by’ivunjisha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!