00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Access Bank Rwanda yatangije ‘Ikaze Agency Banking’ igamije kurushaho kwegera abakiliya bayo

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 2 November 2020 saa 04:06
Yasuwe :

Access Bank Rwanda yatangije uburyo bw’aba-agent buzafasha abakiliya bayo bo hirya no hino mu gihugu kurushaho kubona serivisi zitandukanye z’iyi banki hafi bitabasabye kujya ku mashami yayo atandukanye.

Iyi serivisi nshya izwi ku izina rya ‘Ikaze agency banking’ izafasha abantu batandukanye kuba batanga serivisi za banki mu izina rya Access Bank.

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ubucuruzi muri Access Bank Rwanda, Olivier Gakuba yavuze ko iyi serivisi nshya igamije kurushaho kwinjira ku isoko ry’u Rwanda no kunoza uburyo abantu bagerwaho na serivisi z’imari.

Yagize ati “Kunyurwa kw’abakiliya ni ingenzi kuri twe nka Access bank, turashaka ko abakiliya bacu biyumva nk’abahawe ikaze bitari aho dukorera gusa ahubwo n’aho dushobora kugera hose, turashaka kubaka umubano na buri wese ukenera serivisi za banki hatitawe ku ngano y’amafaranga binjiza cyangwa icyiciro babarizwamo ubundi tukabageza ku mikoranire y’amashami yacu yagutse hirya no hino ku Isi.”

Yakomeje agira ati “Intego yacu ishingiye kuri serivisi z’imari zidaheza n’ubushake bwo gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abakiliya bacu kubona serivisi z’imari aho batuye.”

Gakuba yavuze ko uku gufasha abantu b’amikoro atandukanye kugera kuri serivisi z’imari mpuzamahanga ariho hakomotse izina ‘Ikaze’.

Muri ubu buryo bushya bw’aba-agent umukiliya wa Access Bank azajya abasha kubitsa no kubikuza amafaranga, gufungura konti, kohereza cyangwa no kwakira amafaranga aturutse mu zindi banki zikorera mu gihugu.

Gakuba yavuze kandi ko aba ba-agent bahawe amahugurwa azabafasha gukora kinyamwuga kandi bagatanga serivisi nziza nk’izo abakiliya bari basanzwe babonera ku mashami atandukanye ya Access Bank Rwanda.

Ati “Kugira ngo twizere ubwiza bwa serivisi yatanzwe, ubunyamwuga ndetse no gukorera mu mujyo umwe, aba-agent bacu bahawe amahugurwa na banki kugira ngo serivisi batanga zibe zihuje n’indangagaciro za banki.”

Binyuze kuri aba ba-agent umukiliya wa Access Bank ubyifuza kandi azajya ahabwa ikarita ya NFC imufasha kwishyura ibicuruzwa bitandukanye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Gakuba yavuze ko ubu buryo bwa Ikaze Agency Banking buzaba buherekejwe na porogaramu ya telephone zigezweho izajya ifasha abakiliya ba Access Bank kuba nabo bakwikorera zimwe muri serivisi zisanzwe zitangwa na banki batiriwe bajya kuba-agent.

Uretse kuba ‘Ikaze Agency Banking’ yitezweho korohereza abantu kubona serivisi za banki hafi izanafasha mu gutanga akazi no kugira ku mahirwe y’ubukungu.

Kuba umuntu yafunguza cyangwa agakoresha serivisi za banki zitandukanye binyuze ku aba-agent ntibimubuza amahirwe yo kuba yagerwaho n’ibyiza bya banki birimo no guhabwa inguzanyo.

Olivier Gakuba yavuze ko bijyanye n’icyerekezo cya Access Bank, bazakomeza gutanga ibisubizo mu bijyanye na serivisi za banki bishingiye ku ikoranabuhanga kugira ngo barusheho guhaza ibyifuzo by’abakiliya babo kandi banaborohereza mu bijyanye no kubitsa, kubikuza ndetse no kohererezanya amafaranga.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry'ubucuruzi muri Access Bank Rwanda, Olivier Gakuba yavuze ko batangije iyi serivisi y'aba-agent kugira ngo barusheho kwegera abakiliya babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .