Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu, inama y’abaminisitiri yemeje ko ingendo hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali zitemewe ku modoka rusange zitwara abagenzi, ndetse nta muntu wemerewe kuba atari mu rugo hagati ya 7:00 P.M na 5:00 A.M.
Ni ibyemezo byafashwe mu kugabanya uburyo abantu bakomeje guhurira hamwe, bijyanye n’uburyo ubwandu bushya bwa COVID-19 burimo kwiyongera. Ibigo byashishikarijwe gukoresha abakozi b’ingenzi, bagenda basimburana.
Mu butumwa bwashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RBA (Rwanda Bankers Association), Robin Bairstow, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kungurana ibitekerezo na Banki Nkuru y’u Rwanda igenzura amabanki.
Ati "Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’amabanki mu Rwanda bifatanyije na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), bemeje kugabanya amasaha amabanki afungurira, akava ku gufunga saa kumi n’imwe (5pm) akajya afunga saa cyenda z’amanywa (3 PM) kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu. Mu minsi ya weekend amasaha ntazahinduka. Ibi biratangira gushyirwa mu bikorwa none ku wa 27 Kanama 2020."
ITANGAZO @imbankrw @UrwegoBank @Cogebanque1 @accessbankrw @BPR_AtlasMara @ungukabank @GTBankRW @BRDbank @EcobankRW @KCBRwanda @BankofKigali @RwEquityBank @Zigama_CSS @NCBABankRw #RwOT pic.twitter.com/8aH0zmWaDo
— Rwanda Bankers' Association (@RwandaBankers) August 27, 2020
Bairstow yavuze ko ayo masaha ari ajyanye na serivisi z’amafaranga zibera mu mashami, izindi zikoreshwa ikoranabuhanga zikazakomeza nk’ibisanzwe.
Zirimo kwishyura imisoro, kohererezanya amafaranga ava kuri konti imwe muri banki ajya ku yindi, kwimura amafaranga hagati ya banki na konti ya mobile money cyangwa kwishyura izindi serivisi.
Banki ya Kigali nk’imwe mu zifite amashami menshi mu Rwanda, yamenyesheje abakiliya bayo ko izajya ifungura hagati ya 8:00 A.M na 3:00 P.M, uretse ishami rya Rusumo ku mupaka na Tanzania rizajya rifungurwa amasaha 24/7, mu gihe amashami ya La Corniche ku mupaka na RDC, Kagitumba ku mupaka wa Uganda no ku Kibuga cy’Indege cya Kigali azajya afungura hagati ya 8:00 A.M na 5:00 P.M.
Yakomeje iti “Turabibutsa kandi gusiga byibuze umwanya ungana na metero imwe hagati yanyu mu gihe muri ku murongo. Turabashishikariza kugabanya uruhererekane rw’amafaranga mu ntoki hakoreshwa kurushaho imiyoboro y’ikoranabuhanga nka BK App, Internet Banking, USSD (*334), POS. amakarita yo kubikuza na serivisi z’aba-agents.”
NOTICE TO CUSTOMERS
ITANGAZO RIGENEWE ABAKILIYA pic.twitter.com/upJcdEPKXk— Bank of Kigali (BK) (@BankofKigali) August 27, 2020
RBA yatangaje ko izakomeza gusesengura ingaruka za COVID-19, no kumenyesha abanyamuryango, abakiliya n’abandi bafatanyabikorwa izindi ntambwe zikurikira.
Amabanki atandukanye nayo yakomeje kugenda amenyesha abakiliya bayo impinduka zatewe n’ibyemezo bya guverinoma.
Notice/ Itangazo ❗️❕ pic.twitter.com/j4gg0N51Ju
— I&M Bank Rwanda Plc. (@imbankrw) August 27, 2020
— Equity Bank Rwanda PLC (@RwEquityBank) August 27, 2020
NOTICE/ITANGAZO pic.twitter.com/CYcmYJu82j
— KCB Bank Rwanda Plc (@KCBRwanda) August 27, 2020
⚠️ PUBLIC ANNOUNCEMENT ⚠️
⚠️ ITANGAZO ⚠️#RwOT pic.twitter.com/9rDfDoM1wt— Cogebanque PLC (@Cogebanque1) August 27, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!