00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK yagurije imishinga itanu miliyoni 25 Frw zitagira inyungu muri BK Urumuri Initiative

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 18 November 2020 saa 10:26
Yasuwe :

Banki ya Kigali (BK) ibinyujije muri gahunda yise BK Urumuri Initiative, yatanze inguzanyo itagira inyungu kuri ba rwiyemezamirimo batanu b’abagore, bagaragaje imishinga myiza kandi itanga icyizere.

Hashize imyaka itatu Banki ya Kigali ifasha ba rwiyemezamirimo bato kubona inguzanyo bishyura badashyizeho inyungu, kugira ngo biteze imbere banateze imbere umuryango mugari bakoreramo.

Kuri iyi nshuro ya kane, iyi gahunda ya BK Urumuri Initiative yahariwe abagore mu rwego rwo guteza imbere imishinga yabo mu buryo bw’umwihariko.

Kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2020, abagore batanu bahawe inguzanyo za miliyoni eshanu kuri buri wese, bazishyura badasabwe inyungu. Batanu bahawe iyi nguzanyo batoranyijwe muri ba rwiyemezamirimo 20 bahataniye guhabwa iyi nguzanyo, abandi bahabwa amahugurwa abafasha gucunga neza imishinga yabo.

Umuyobozi ushinzwe ubunyamabanga bw’inama y’ubutegetsi no gufasha ba rwiyemezamirimo, Nkusi Emmanuel, yavuze ko kuri iyi nshuro bahisemo ba rwiyemezamirimo b’abagore kubera ko mu myaka itatu ishize basanze baritwaye neza mu nguzanyo bahawe.

Yagize ati “Kuri iyi nshuro ya kane twahisemo gufasha abagore by’umwihariko, kuko twagiye tubona mu myaka itatu ishize uburyo byagiye bitanga umusaruro ufatika, umwenda twagiye tubaha udafite inyungu bagiye bawishyura mu gihe gitoya cyane kandi bakawishyura neza, bikanagira ingaruka nziza mu ishoramari ryabo no mu muryango mugari w’aho batuye.”

Yavuze ko mu myaka itatu bamaze batanga inguzanyo zidafite inyungu, basanze ba rwiyemezamirimo bahawe izo nguzanyo barageze ku ntego bari bafite, ku kigero cya 70%.

Muri iyi gahunda, BK ifatanya n’ikigo Inkomoko Business Development, gifasha ba rwiyemezamirimo kwiteza imbere.

Umuyobozi wa Inkomoko, Julienne Oyler, yabwiye IGIHE ko muri ibi bihe isi yugarijwe na COVID 19, basanze gufasha ba rwiyemezamirimo ari ikintu cy’ingenzi kuko bizazahura ubukungu bw’igihugu mu buryo bwihuse.

Ati “Tuzi ko ishoramari ari inkingi ya mwamba mu kuzahura ubukungu, ikintu cya mbere twakoze, twashatse abashoramari turabahugura, tubigisha gukoresha ikoranabuhanga mu bihe bya Covid-19. Umwaka utaha turashaka kureba ibikenewe ku isoko nka ba rwiyemezamirimo bakora ibijyanye n’ikoranabuhanga, nibinashoboka turifuza gukora ibirenze ibi.”

Yavuze ko muri uyu mwaka hatoranyijwe ba rwiyemezamirimo b’abagore, kuko bafite umwihariko mu guhanga udushya mu bintu bikenewe ku isoko.

Weya Creations Ltd ni kimwe mu bigo byahawe inguzanyo ya BK itagira inyungu. Umuyobozi w’iki kigo gikora imyenda, Aurore Kayitesire, yavuze ko inguzanyo yahawe agiye kuyikoresha mu ishoramari ryo gukora imyenda y’imbere.

Yagize ati “Uyu mushinga wo gukora imyenda y’imbere ni wo nagaragaje. Nasabye iyi nguzanyo kugira ngo nzabashe kubona ibikoresho by’ibanze n’imashini zimfasha kuyikora no guhugura abakozi banjye, ayo mafaranga ni cyo azamfasha.”

Mu bandi bahawe inguzanyo harimo Work Roselyne Ltd, aba bakora ubuhinzi bw’igihingwa kitamenyerewe mu Rwanda cyitwa ‘Rosella hibiscus’. Ubu ngo bagiye kugura imashini yumisha umusaruro wa Roselle hibiscus, banamamaze ibikorwa byabo.

Exalto Engineering and Supply Solutions Ltd na bo bahawe iyi nguzanyo itagira inyungu. Aba bamenye ubwenge bwo kubyaza umusaruro igisheke bagikoramo divayi, whisky n’imitobe ndetse bakanatunganya urusenda.

Nova Leather Ltd na yo yahawe iyi nguzanyo, aba ni bo ba mbere mu Rwanda bafite uruganda rukora ubudodo bwifashihwa mu gukora amakote, imikandara, inkweto n’ibikapu bihendutse kandi byiza.

Abandi bahawe inguzanyo ni Jotete Investment Ltd, aba bo bazobereye mu bijyanye no gukoresha indabo mu guhindura ubwiza bw’ahantu, barazihinga, bakanazikoresha bataka ahabera ibirori.

Bakora iby’ubukerarugendo bw’amahoteli, bakanamenya gutegura ibirori, ubu bamaze kurenga imbibi z’u Rwanda bageza ibikorwa byabo imahanga.

Ba rwiyemezamirimo batanu bemerewe inguzanyo ya BK itagira inyungu batangajwe kuri uyu wa Kabiri
Umuyobozi wa Igisura Company Ltd, Ingabire Janvière wahawe inguzanyo ya BK itagira inyungu mu mwaka ushize, yatanze ubuhamya bw'uburyo iyi nguzanyo irimo kumufasha kwagura ibikorwa bye
Umuyobozi wa Inkomoko, Julienne Oyler yavuze ko muri ibi bihe isi yugarijwe na COVID 19, gufasha ba rwiyemezamirimo bizazahura ubukungu
Exalto Engineering and Supply Solutions Ltd iri mu mishinga yatoranyijwe, ikora divayi, whisky n’imitobe mu gisheke
Work Roselyne Ltd na yo igiye gukoresha iyi nguzanyo mu bijyanye no guhinga indabo no kuzikoresha mu guhindura ubwiza bw’ahantu habera ibirori
Jotete Investment Ltd bo bagiye gukoresha iyi nguzanyo mu bijyanye no guhinga indabo no kuzikoresha mu guhindura ubwiza bw’ahantu habera ibirori
Nova Leather Ltd ifite uruganda rukora ubudodo bwifashihwa mu gukora amakote, imikandara, inkweto n’ibikapu bihendutse
Umuyobozi ushinzwe ubunyamabanga bw’inama y’ubutegetsi no gufasha ba rwiyemezamirimo muri BK, Nkusi Emmanuel, yavuze ko ba rwiyemezamirimo b'abagore bitwara neza mu kwishyura inguzanyo bahabwa
Weya Creations Ltd ni kimwe mu bigo byahawe inguzanyo ya BK itagira inyungu, bazakoresha mu gukora imyenda y'imbere
Work Roselyne Ltd ikora ubuhinzi bwa ‘Rosella hibiscus’

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .