00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK yashimiye abacuruzi bakoresheje ikoranabuhanga mu kwishyuza ibicuruzwa (Amafoto)

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 23 December 2020 saa 03:56
Yasuwe :

Banki ya Kigali (BK) iri gutanga impano za Noheli n’Ubunani ku bacuruzi bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga kurusha abandi cyane cyane abakoresha imashini zayo za POS mu gufasha abakiliya kwishyura ibicuruzwa, hakoreshejwe ikarita ya Visa cyangwa Mastercard n’izindi mu kwishyura serivisi cyangwa ibicuruzwa.

Uko iminsi ishira ni ko ikoranabuhanga riri kuba ishingiro rya serivisi zinyuranye, ririfashishwa kuva ku gusaba ibyangombwa bitandukanye, kwishyura amafaranga y’ishuri kugera ku guhaha ibicuruzwa bitandukanye mu masoko no mu maguriro atandukanye.

Mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 26 Kanama 2020, harimo uwasabye abacuruzi bose kwemera kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwo kwishyurana, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Nyuma y’iyo myanzuro abakoresha ikoranabuhanga bakomeje kwiyongera ndetse bituma na serivisi zitandukanye zitangwa mu buryo bwihuse.

BK yatanze impano za Noheli n’Ubunani ku bacuruzi barimo Simba Supermarket ari nayo yaje ku isonga muri uyu mwaka wa 2020, Satguru Travel Agency, Vege Supermarket, Corner Supermarket na Kigali Butchery. Iyi banki itangaza ko hari n’abandi bacuruzi batari bake izakomeza gushimira muri iyi gahunda.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko nubwo Simba Supermarket ari yo yashimiwe ku ikubitiro bifuza ko umwaka utaha byagera kuri benshi.

Yagize ati “Simba ni umufatanyabikorwa wacu cyane cyane ko uyu mwaka twabonye ko abantu badakoresha kwishyura mu ntoki, ahubwo bakangukiye gukoresha amakarita ndetse n’utumashini.’’

Yavuze ko bifuza ko mu mwaka utaha abantu barushaho kwitabira kwishyura hifashijwe ikoranabuhanga.

Ati “Umwaka utaha nta kwishyura mu ntoki dushaka, turashaka ko abantu bose bakwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga kuko nibwo buryo bwiza buhendukira buri wese.’’

Umuyobozi Mukuru wa Simba Supermarket, Teklay Teame, yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga bitagoye, anashishikariza abantu kwitabira guhaha barikoresheje.

Ati "Dufite uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikarita. Umukiliya utugana ashobora kugura ibikoresho akishyura akoresheje ikarita nk’uburyo bwihuse kandi bwizewe. Nkaba nshishikariza abakiliya bose gukoresha ikoranabuhanga mu gihe bishyura."

BK ivuga ko imaze gutanga imashini za POS zirenga 2,500, kandi ko ifite izindi nyinshi izakomeza guha abacuruzi bose bazifuza ku buntu. Ibi Banki ya Kigali ibikora mu rwego rwo gushigikira gahunda ya Leta yo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Dr. Karusisi yavuze ko mu mafaranga yose ahererekanywa hagati y’abantu mu gihugu, agera kuri 1/2 yahererekanyijwe hakoreshejwe ikoranabuhanga muri iki gihe cya COVID-19, bikaba ngo byaratumye umusaruro mbumbe (GDP) uzamuka mu buryo bugaragara.

Iri koranabuhanga hamwe n’irindi rikoresha gate way/umuyoboro wa BK, ryorohereza umuntu kugura no kwishyura ibintu na servisi atiriwe ajya aho bicururizwa, kuko ashobora no kubitumiza bikajyanwa aho yifuza hose mu gihugu no hanze yacyo (E-commerce).

Ni mu gihe mu ntego ya Guverinoma ari uko mu 2024 amafaranga abantu bazaba bishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga azaba abarirwa kuri 80% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP), kwishyurana kuzaba gukora 100% mu ikoranabuhanga ava mu nzego za Leta, naho kwishyura amafaranga ajya mu nzego za Leta bizaba bigeze kuri 70%.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, ashyikiriza Umuyobozi Mukuru wa Simba Supermarket, Teklay Teame ishimwe yamugeneye
BK yashimiye abacuruzi bakoresheje ikoranabuhanga mu kwishyuza ibicuruzwa
Byari ibyishimo ku bashimiwe
BK ifite intego ko umwaka utaha abakoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi baziyongera
Igihembo cyahawe abishyuje bakoresheje ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .