00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BNR igiye gukaza ingamba mu kugenzura amabanki

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 22 February 2021 saa 09:00
Yasuwe :

Mu gihe amabanki menshi mu gihugu ari guhura n’ikibazo cy’inguzanyo zitishyurwa neza kubera icyorezo cya Covid-19, Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) igiye gukaza ingamba mu kugenzura imikorere yazo n’uburyo ziri kwitwara mu gukemura iki kibazo gishobora kuzigusha mu bihombo by’igihe kirekire.

Mu nama yabaye kuwa Kane yahuje abagize komite ya BNR ishinzwe kureba uko ubukungu buhagaze, yasabye ko habaho igenzura ku mikorere y’amabanki no kureba ubushobozi afite mu gukemura ibibazo yatewe n’ibiza cyangwa ibyorezo.

Ubu bugenzuzi bugamije kureba neza niba aya mabanki akurikirana abantu bafashe inguzanyo ariko badashaka kwishyura, kugenzura niba ari gukora ibishoboka ngo akomeze atere imbere nyuma yo gukomwa mu nkokora na Covid-19, ndetse no kureba uburyo hafatwa ingamba hakiri kare mu kurinda ibintu byose byahungabanya ubukungu.

Umuyobozi Mukuru w’ishami rishinzwe kureba uko ubukungu buhagaze muri BNR, Uwase Peace, yabwiye The New Times ko iri genzura rizita ku kureba niba ingamba zari ziriho zo kwita ku iterambere ry’amabanki zaravuguruwe hashingiwe ku byo yahuye nabyo muri iki gihe cy’icyorezo cya Coronavirus.

Amabanki azagarara ko afite icyuho, azasabwa gutanga inyandiko yerekana uko azaziba icyo cyuho cyagaragaye.

Iri genzura kandi rizakorwa harebwa uruhare bw’ubuyobozi bukuru bw’amabanki mu gushyiraho ingamba zo kuyarokora mu bihe nk’ibi, no gukora ubushakashatsi bugamije kureba uko ahagaze yaba mu bushobozi, imiterere ndetse n’urwego ariho mu kugerwaho n’akaga.

BNR kandi irateganya kugenzura amategeko agenga imikorera ya Banki, arimo n’ibihano bifatirwa amabanki adafite uburyo buhagije bwo kwita ku iterambere ryayo.

Uwase yagize ati “Turi muri gahunda na none yo kugenzura amategeko agenga imikorere y’amabanki, twizera ko tuzayashyira ahagaragara vuba. Imwe mu ntego yabyo ni ugushimangira ibihano birebana n’imikorere idahwitse irebana n’iterambere ry’amabanki. Vuba aha rero amabanki azafatirwa ibihano by’uko yananiwe gushyiraho uburyo yakwivana mu bibazo.”

“Amabanki by’umwihariko yemerewe guhindura imiterere y’inguzanyo inshuro enye kugeza muri Gicurazi 2021. Turi mu gahunda yo kugenzura ibyibanze bizakenerwa ku nshuro ya nyuma.”

Icyorezo cya Coronavirus n’ingamba zo kurinda ikwirakwira ryacyo byagabanyije inyungu abantu babonaga mu byo bakora bya buri munsi, bihungabanya serivisi zo gutanga inguzanyo.

Mu cyumweru gishize BNR yavuze ko umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wagabanutseho 4,1% mu ntangiriro z’umwaka wa 2020.

BNR igiye kugenzura imikorere y'amabanki muri iki gihe yahungabanyijwe n'icyorezo cya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .