00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Akinwumi Adesina yatorewe kuyobora BAD muri manda ya kabiri

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 27 August 2020 saa 06:53
Yasuwe :

Umunya-Nigeria, Dr Akinwumi Adesina, yatorewe kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) muri manda ya kabiri y’imyaka itanu.

Inama y’Ubutegetsi ya BAD yemeje kuri uyu wa Kane ko Dr Akinwumi yatorewe kuyobora iyi banki mu myaka itanu iri imbere muri manda izatangira ku wa 1 Nzeri 2020.

Iyi banki ifite icyicaro mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire yatoye Dr Akinwumi mu nteko rusange yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho kuri uyu wa 27 Kanama 2020. Mu itangazo rya BAD, yavuze ko Dr Akinwumi Adesina yatowe 100%.

Mu ijambo rye, Dr Akinwumi w’imyaka 60 yashimye abamugiriye icyizere cyo kongera gutorwa.

Yakomeje ati “Nshimishijwe cyane n’icyizere nagiriwe, n’ubufasha bw’abafatanyabikorwa bacu bongeye kuntora nka Perezida muri manda ya kabiri. Ni undi muhamagaro wo gutanga serivisi ikwiye kuri Afurika no muri BAD nkuko nabyiyemeje.’’

Kongera gutorwa kwa Dr Akinwumi Adesina kwakurikiye iminsi yari amaze yotswa igitutu ku byaha 16 yashinjwaga birimo kunyereza umutungo, ruswa n’icyenewabo ariko iperereza yakozweho ryasojwe agizwe umwere.

Muri Mata, abatanga amakuru ku byaha bashyikirije Inama y’Ubutegetsi ya BAD raporo y’amapaji 15 igaragaza mu buryo burambuye uko Akinwumi yanyereje umutungo, icyenewabo cyo gushyira mu myanya ikomeye bene wabo b’Abanya-Nigeria, ndetse no kuzamura mu ntera abantu bakekwaho cyangwa bahamijwe uburiganya na ruswa.

Dr Adesina yatorewe kuyobora BAD muri manda ya mbere y’imyaka itanu, mu nama ya ba Guverineri b’iyi banki yabereye i Abidjan ku wa 28 Gicurasi 2015. Ni we Perezida wa munani uyoboye iyi banki, akaba uwa mbere ukomoka muri Nigeria.

Muri manda ye ya mbere, mu Ukwakira umwaka ushize abanyamigabane ba BAD bemeje izamurwa ry’imari shingiro ho miliyari $108. Izamuka ry’imari shingiro ikava kuri miliyari $93 ikagera kuri miliyari $208, byatanze ikimenyetso gikomeye ku bushake bwa ba guverineri b’iyi banki mu kuyiteza imbere.

Mu myaka itanu ishize, BAD yahinduye ubuzima bw’Abanyafurika miliyoni 335, barimo miliyoni 18 bahawe amashanyarazi, miliyoni 141 bafashijwe kwihaza mu mafunguro hifashishijwe ikoranabuhanga mu buhinzi, miliyoni 15 bafashijwe kubona imari yo kwiteza imbere, miliyoni 101 boroherejwe no kubona ubwikorezi na miliyoni 60 zafashijwe kubona amazi na serivisi z’isukura.

Ikigega cya BAD cyahawe miliyari $7.6 n’abaterankunga nk’inkunga yo gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere.

Ku buyobozi bwa Dr Adesina, BAD yemeje miliyari $10 yo gufasha ibihugu bya Afurika byagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19.

Adesina ni impuguke mu bukungu yakoze mu myanya itandukanye mpuzamahanga irimo ko yakoze muri Rockefeller Foundation, aba na Minisitiri w’Ubuhinzi muri Nigeria kuva mu 2011 kugeza mu 2015 n’indi myanya.

Umunya-Nigeria Dr Akinwumi Adesina yatorewe kuyobora BAD muri manda ya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .