00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I&M Bank Rwanda Plc yungutse miliyari 2.2 Frw mu gice cya mbere cya 2020

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 August 2020 saa 09:26
Yasuwe :

I&M Bank Rwanda Plc yatangaje ko mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2020, nyuma yo kwishyura imisoro yungutse miliyari 2.2 Frw, ahanini bitewe n’ubwiyongere bw’inguzanyo iyi banki yatanze.

Ibyo byatumye urwunguko iyi banki yabonye ruzamukaho 8 ku ijana, ruva kuri miliyari 10.5 Frw muri Kamena umwaka ushize rugera kuri miliyari 11.3 Frw muri Kamena 2020.

Inguzanyo iyi banki yatanze zazamutseho 20% zigera kuri miliyari 206 Frw, mu gihe amafaranga yabikijwe n’abakiliya kimwe n’ibindi bigo yazamutse akagera kuri miliyari 276 Frw, bingana n’izamuka rya 13.4% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Muri icyo gihe kandi, amafaranga banki ikoresha mu mirimo yayo yagabanutseho 2 ku ijana ugereranyije n’umwaka ushize, agera kuri miliyari 9.2 Frw.

Iyi Banki kandi yatanze umusoro ungana na miliyari 1.1 Frw, kuko inyungu yabazwe hataravanwamo umusoro, kugeza mu mpera za Kamena 2020 yari miliyari 3.3 Frw.

Mu kurushaho gutekereza ku ngaruka z’icyorezo cya COvid-19, ubwo ibikorwa byari bikomeje guhungabana, ubuyobozi bwa I&M Bank Rwanda Plc bwafashe imyanzuro igamije kwirinda ibihombo bishobora kuzabaho bishingiye ku nguzanyo zatanzwe, ariko hanatekerezwa ku bakiliya ibikorwa byabo byahungabanye.

Umuyobozi Mukuru w’Iyi banki, Robin Bairstow, yavuze ko nubwo habayemo ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, yagize igice cya mbere cy’umwaka cyiza.

Ati "Kuri banki, twabonye izamuka mu mibare y’inguzanyo zatanzwe, byanagize umusanzu mu izamuka ry’inyungu. Byongeye, twabonye ukuzahuka kw’isoko ry’imari, byanagize impinduka ku nyungu yaturutse ku mafaranga yagiye atangwa."

Bairstow yanavuze ko bakoze ibishoboka byose mu kugabanya inyungu ku nguzanyo no korohereza abantu mu buryo bwo kwishyura mu gihe cy’amezi atatu no kurengaho, kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Guhera ku wa 15 Mata 2020, I&M Bank (Rwanda) Plc yagabanyije inyungu ku nguzanyo iva kuri 16.5% igera kuri 16%, mu korohereza no kuzahura ibikorwa bikomeje kugirwaho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19.

Iyi banki kandi iheruka gukora impinduka mu mitangire y’inguzanyo zirimo inguzanyo ku mushahara, ‘Eclair loan’, aho umukiliya ashobora guhabwa inguzanyo iwukubye inshuro 17.5, yagera no kuri miliyoni 30 Frw. I&M Bank kandi yongereye igihe umuntu yashoboraga kuyishyuramo, kiva ku mezi 50 kigera ku mezi 60.

Naho ku nguzanyo yo kugura inzu, igihe umuntu ashobora kwishyuramo cyavuye hagati y’imyaka 15 na 20 kigera ku myaka 25.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Robin Bairstow, avuga ko iyi banki ikomeje kwitwara neza muri ibi bihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .