00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I&M Bank yungutse miliyari 5,1 Frw mu 2020

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 30 March 2021 saa 10:44
Yasuwe :

I&M Bank yatangaje ko mu 2020 yungutse miliyari 5,1 Frw nyuma yo gutanga imisoro ibikesha serivisi nziza ikomeje guha abakiliya bayo, gushora imari mu bindi bikorwa no kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

I&M Bank yatangaje ko mu 2020 yabonye inyungu ya miliyari 5,1 Frw nyuma yo kwishyura imisoro yose iteganywa n’itegeko.

Nubwo uyu mwaka wa 2020 waranzwe n’ingaruka mu by’ubukungu zatewe n’icyorezo cya COVID-19, I&M Bank yabashije kwinjiza inyungu ya miliyari 7,8 Frw gusa nyuma yo gukuramo imisoro hasigara miliyari 5,1 Frw.

Ugereranyije n’umwaka wa 2019 amafaranga I&M Bank yinjije yazamutseho 16,3% agera kuri miliyari 49,5%. Muri iri zamuka, ibikorwa bindi by’ishoramari iyi banki ifite byagizwemo uruhare rwa 33% mu gihe inyungu ku nguzanyo zo zifitemo uruhare rwa 3%.

61% by’amafaranga yaturutse mu bindi bikorwa banki ifite nk’ayavuye mu bikorwa by’ivunjisha.

The New Times dukesha iyi nkuru igaragaza ko umwaka wa 2020 wagiye kurangira umutungo wose wa I&M Bank uzamutese ku kigero cya 31% ugera kuri miliyari 417$. Uruhare rw’abanyamigabane rubarirwa muri miliyari 54 Frw narwo rukaba rwarazamutseho 27% ugereranyije n’umwaka wa 2019.

Iyi banki igaragaza kandi ko mu 2020 umubare w’amafaranga ayibitswamo nawo wiyongereye bikazamura ubushobozi ifite mu bijyanye no kuguriza abantu.

Iyi banki kandi yagaragaje ko uburyo ikoramo ibikorwa byayo bwanogejwe muri uyu mwaka wa 2020 bituma amafaranga yabigendagamo agabanuka ku kigero cya 3% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2019.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank, Robin Bairstow, yavuze ko umusaruro banki ayoboye yagaragaje mu 2020 ari ikimenyetso cy’imbaraga yashyize mu kunoza ibyo ikora n’ibijyanye n’ikoranabuhanga nubwo habayeho ingaruka zikomeye mu bijyanye n’ubukungu.

“Nubwo icyorezo cyazanye ibibazo byinshi mu 2020, umusaruro wa banki mu 2020 ni uwo kwishimira ndetse ukaba ikimenyetso cy’uko imbaraga zacu twashyize mu kunoza ibikorwa byacu, gutanga serivisi nziza ku bakiliya ndetse no kuzamura imikoreshereze y’ikoranabuhanga hagamijwe gutanga ibisubizo ku bakiliya bacu bizakomeza gutanga umusaruro mu gihe kirekire kiri imbere.”

“Gufasha abakiliya bacu kugera mu rwego rushikamye nibyo byari intego yacu y’ibanze. Twageze kuri ibi binyuze mu gufasha abakozi bacu gukorera mu rugo ndetse no gukomeza gufungura amashami yacu mu gihe icyorezo cyari gifite ubukana.”

Bairstow yakomeje avuga ko muri ibi bihe bikomeye I&M Bank yakomeje gukora ibishoboka byose mu gufasha abakiliya bayo.

Ati “Twashyizeho uburyo bw’ubufasha bwagutse ku bantu n’ibigo by’ubucuruzi burimo kugabanya inyungu ku nguzanyo, gukuraho amafaranga umuntu akatwa igihe akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga ndetse no kongera igihe cyo kwishyuramo inguzanyo.”

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank yakomeje agaragaza ko mu 2020 iyi banki yatanze miliyoni 241 Frw mu bikorwa byo gufasha mu bijyanye n’imibereho myiza, muri aya mafaranga harimo miliyoni 153,4 Frw yatanze mu bikorwa byo kunganira Guverinoma y’u Rwanda bigamije guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Yavuze ko I&M Bank izakomeza kwibanda ku bikorwa bigamije kubaka ubushobozi bw’abakiliya bayo. Ati “Turacyashikamye kuri gahunda yacu ndetse turacyahagaze ku kwiyemeza kwacu mu bijyanye no kuba umufatanyabikorwa w’abakiliya bacu n’umuryango mugari dukorera mu bijyanye n’iterambere mu by’imari.”

I&M Bank ni imwe mu z’ubucuruzi zikorera mu Rwanda zikomeje kwagura ibikorwa byazo uko bwije n’uko bukeye kandi abantu bagakomeza kuzigirira icyizere. Ibi bigaragazwa n’uko umwaka ushize ubwo yaherezaga abanyamigabane bayo amahirwe yo kongera kuyiguramo imigabane babyitabiriye ku kigero cya 112% mu gihe cy’iminsi 16. Iki gikorwa I&M Bank yagikuyemo miliyari 7,8 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank, Robin Bairstow yagaragaje ko kwimakaza ikoranabuhanga biri mu byatumye iyi banki ikomeza kunguka no mu bihe bya COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .