00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye kuri ‘BPR Mobile Banking Application’ ifasha ibigo by’ubucuruzi kubona serivisi z’imari

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 6 May 2021 saa 08:53
Yasuwe :

Banki y’Abaturage y’u Rwanda, BPR Plc, yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abantu kubona serivisi za Banki zirimo gufungura Konti, Kubitsa no Kubikuza batavuye mu ngo zabo, iyi porogaramu yashyizwemo imbaraga cyane muri 2020 kugira ngo ifashe abaturarwanda gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Ubu buryo bwaritabiriwe cyane ndetse butanga umusaruro ubwo abantu bari bari muri Guma mu rugo, batabasha kugera kuri serivisi zitandukanye.

Ibi byatumye muri Werurwe 2021 iyi banki ivugurura imikorere y’iyi porogaramu, ishyiraho uburyo ibigo by’ubucuruzi bizajya bibona serivisi z’imari zitandukanye ku makonti y’ubucuruzi.

Ubu buryo bufasha abakiliya ba Banki y’Abaturage y’u Rwanda, (BPR Plc), kubona serivisi nyinshi zitandukanye z’iyi banki bitabasabye kujya aho ikorera.

Ufite BPR Mobile Banking Application muri telefoni abasha kumenya uko konti ye ihagaze, kwakira ubutumwa bumumenyesha igikorwa cyabaye kuri konti, kohereza amafaranga kuri konti y’undi muntu yaba ukoresha BPR cyangwa indi banki y’ubucuruzi, kwishyura imisoro ya Rwanda Revenue, kugura ifatabuguzi rya televiziyo (Dstv, startimes na Canal+) kwishyura fagitire z’amazi cyangwa akohereza amafaranga kuri konti za MTN Mobile Money na Airtel Money n’ibindi byinshi.

Iri korahabuhanga ryashyizweho mu rwego rwo kwagura ubu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo n’ibigo by’ubucuruzi byoroherwe no kugera kuri izi serivisi za banki.

Iyi porugaramu yari isanzwe ikoreshwa n’umuntu ku giti cye aho yasabwaga gukurura BPR Mobile App kuri Play store cyangwa App store bagahita batangira kuyikoresha, gusa ikigo cy’ubucuruzi cyangwa umukiliya ufite konti y’ubucuruzi we azajya abanza kuzuza impapuro zabugenewe ku mashami atandukanye ya Banki y’Abaturage kugira ngo ashyirwe mu ikoranabuhanga maze abone guhita nawe ayishyira muri telefone ye.

Muri iri koranabuhanga ikigo kizaba gifite uburyo bwo guhitamo no gutanga uburenganzira ku bakozi bazajya babasha gukoresha iyi porogaramu, ndetse n’ibyo bashobora gukora kuri konti bigende bitandukana bitewe n’imiterere y’ikigo cyangwa uko nyir’ubucuruzi we abyifuza.

Urugero hari nk’umukozi ushobora kwemererwa kubikuza cyangwa kohereza amafaranga arenze ibihumbi 500 mu gihe undi we ashobora no kugira uburenganzira bwo kohereza arenga miliyoni 5 Frw.

Banki y’Abaturage y’u Rwanda, (BPR Plc), imaze kuba ubukombe mu bijyanye n’ikoranabuhanga aho kuri ubu ifite uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanye bufasha abakiliya bayo kugera kuri serivisi za banki byoroshye burimo nka Internet Banking (serivisi za banki hifashishijwe murandasi), ibyuma bya ATM, Aba Agenti ba BPR (BPR Hafi Agent) barenga 300 bari hirya no hino mu gihugu bafasha abakiliya kubona serivisi za banki hafi y’aho batuye mu buryo bwihuse, bwizewe kandi butekanye n’izindi nyinshi.

Banki y'Abaturage y'u Rwanda yazanye uburyo bushya bufasha ibigo by'ubucuruzi gukoresha BPR Mobile Banking Application

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .