00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku ikoranabuhanga rya Unguka Bank aho guhererekanya amafaranga byabaye amateka

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 17 March 2021 saa 02:00
Yasuwe :

U Rwanda rukomeje kwimakaza ikoranabuhanga mu kwishyura n’ubundi buryo butandukanye bwo guhererekanya amafaranga hadakoreshejwe guhererekanya amafaranga mu ntoki mu kwishyurana ndetse ikaba ari i intego ikomeye y’igihugu.

Unguka Bank nayo yiyemeje gushyira imbaraga mu gufasha Abanyarwanda kugendana n’icyerekezo cy’igihugu, ibashyiriraho uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha mu kugabanya ikoreshwa ry’inoti n’ibiceri mu kwishyurana no guhererekanya amafaranga.

Ni mu gihe kandi icyorezo cya Covid-19, gikomeje kugaragaza ko ikoranabuhanga aribwo buryo bushobora gufasha abatuye Isi mu guhabwa nyinshi muri serivisi bakenera mu buzima bwa buri munsi.

Mu gihe wafunguje konti muri Unguka Bank ubasha gukoresha telefone yawe maze ugakora byinshi utiriwe ujya kuri Banki.

Gukoresha “UB-Mobile Banking” ukanda *951#, ugakurikiza amabwiriza maze ukaba wabasha kohereza amafaranga, kureba ayo usigaranye, incamake ya Konti, no kohereza amafaranga ku wundi mukiliya wa Unguka.

Ushobora kandi gusaba agatabo ka sheki, Kwishyura umusoro, Guhindura umubara w’ibanga n’ibindi bitandukanye.

Uretse iri koranabuhanga Unguka Bank ifite irindi koronabuhanga rizwi nka “UB-Pull & Push”. Ikoranabuhanga rya UB-Pull & Push ryoroshya kuba wahuza konti yawe ya Banki ndetse na konti yawe ya MTN Mobile Money; aho wohereza amafaranga ava cyangwa ajya ahandi bitewe n’uko ubishaka kuyakoresha. Gukoresha ubu buryo Ukanda *182*4# maze ugakurikiza amabwiriza.

Ikindi wamenya kuri Unguka Banki ni uko igihe cyose waba ufite sheki y’indi Banki wasinyiwe, uyibikije mu gitondo kuri konti yawe ufite muri Unguka Bank, bitarenze saa kumi z’umugoroba amafaranga aba yageze kuri konti yawe.

Unguka Bank kandi ifasha abakiliya bayo kohereza amafaranga mu mahanga ibizwi nka ‘international transfer’ ibi bikorwa bitabaye ngombwa ko ubanza kuyabikuza cyangwa kuyohereza mu yindi banki.

Funguza konti muri Unguka Bank aka kanya, uryoherwe na serivise nziza ugerweho n’ibindi byiza byinshi Unguka Bank igufitiye. Ku bindi bisobanuro wahamagara umurongo utishyurwa 9591 cyangwa ugasura urubuga www.ungukabank.com

Unguka Bank ifite uburyo bw'ikoranabuhanga butandukanye bworohereza abakiliya bayo kubona serivisi za banki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .