00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu ukwiriye kwizigamira muri Unguka Bank

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 1 August 2022 saa 01:32
Yasuwe :

Abahanga mu by’ubukungu bavuga ko kwizigamira mu buryo ubwo ari bwo bwose ari intambwe imwe iganisha umuntu ku iterambere rye. Bavuga ko bitanga umutekano ndetse n’ubwisanzure mu bukungu, bikurinda amadeni ya hato na hato ndetse ayo wizigamiye akaba yakugoboka mu bihe by’ibyago.

Iterambere ry’umuntu rirambye rigenwa n’uburyo yizigamira.

Mu buzima haba ibibazo byinshi bishobora gutungurana umuntu agakenera inyunganizi kugira ngo abikemure cyangwa ashyire mu ikorwa indi mishinga ye itandukanye. Igisubiso cyangwa inyunganizi ya mbere kandi ikomeye n’ubwizigame bwawe.

Ni muri urwo rwego Unguka Bank yatekereje ku bakiliya babo ibashyiriraho uburyo bwiza kandi butandukanye bwo kwizigamira kugira ngo nabo batere intambwe ya mbere ibaganisha ku iterambere rirambye.

Iyo uzigamye muri unguka Bank uhabwa inyungu zishimishije kandi iyi banki ikaba yakunganira mu mishinga yawe igihe cyose waba ukeneye inguzanyo.

Ubu, abasaga ibihumbi 16 barizigamira muri iyi banki binyuze kuri konti zitandukanye harimo iyitwa Kungahara [compte bloqué] aho ushobora kubona inyungu ya 2% kugera ku 9% ku mwaka.

Hari ubundi buryo ushobora kwizigamira muri iyi banki ubinyujije kuri konti yitwa Rwunguko yagenewe ibigo by’imari ndetse n’abakiliya bashobora kugira ubwizigame guhera kuri miliyoni 10 ndetse inyungu ikaza hagati ya 5% n’ 9% buri mwaka.

Ku bafite ibibazo by’aho batura iyi banki ntiyabasize inyuma kuko hari uburyo bwashyizweho buzafasha abantu gutura heza kandi bifuza.

Ushobora kwizigamira kuri konti yitwa Tura Aheza ukabona inyungu ya 3% kugeza kuri 6% ku mwaka akarusho ni uko wunganirwa mu gihe ukeneye kugura inzu cyangwa kuyubaka.

Unguka Bank itera ingabo mu bitugu umuntu wese ufite intego ashaka kugeraho aho yabashyiriyeho konti yitwa Girintego, aho uzigamira imishinga yawe igihe cyo gushyirwa mu bikorwa cyagera iyi banki ikagushyigikira.

Uko bwije niko ibiciro mu burezi byiyongera bigatuma bigora kwishyura amashuri utiriwe ujya mu madeni ariko hamwe no guteganya no kwiyemeza, ushobora kwemeza ko abana bawe biga neza wizigamira muri konti ya Iga utuje, yo muri Unguka Bank.

Ufite iyi konti imuha inyungu ya 4% ku mwaka ashobora no kuba yahabwa inguzanyo mu gihe abyifuje.

Unguka Bank ifite kandi konti yitwa Ubumwe yagenewe abishyize hamwe mu kizwi nk’ikimina aho bizigamira bagahabwa inyungu ya 3% kugeza kuri 6% ku mwaka.

Ushobora kandi kwizigamira kuri Konti ya Mwanukunzwe ugatoza umwana wawe kwizigamira kuri iyi konti iguha inyungu zishimishije kandi ikorohereza kubikuza inshuro zumvikanweho na banki ugahabwa inyungu yo kuva kuri 3% kugeza kuri 6% ku mwaka.

Unguka Bank igufitiye kandi indi konti yitwa Iyungure aho ushobora kubyaza inyungu konti yawe kandi unabikuza igihe icyo aricyo cyose.

Iyi ni konti uyifunguye ayikoresha uko abyifuza yaba kubika, kubikuza, kohereza amafaranga, kwishyura (debit Card, cheque, mobile Banking) ndetse ugahabwa inyungu ishobora kugera kuri 5% ku mwaka.

Iyi banki ifite kandi konti isanzwe yitwa Ikaze aho umukiliya ayifungura akayikoresha abika, abikuza, yohereza amafaranga ndetse anishyura ibintu bitandukanye (debit card, cheque, mobile Banking) akaba yanayifatiraho inguzanyo.

Hari indi konti isanzwe yashyiriweho abanyeshuri yitwa Iga neza, aho uyifite ayikoresha mu bikorwa bitandukanye akabona inyungu ya 2% buri mwaka.

Unguka Bank ifite indi konti yitwa Zirikana ejo, igufasha gukomeza kwizigama yewe no mu gihe uri kwishyura inguzanyo yawe.

Ni konti yo kuzigama uwagurijwe afungurirwa kugira ngo ajye ayizigamaho kandi ayiherwe inyungu. Ayo wazigamye hamwe n’inyungu yayo uyahabwa iyo urangije kwishyura inguzanyo.

Mu gihe ukeneye gufungura konti nshya muri Unguka Bank cyangwa se ukeneye ibisobanuro byimbitse wasura www.ungukabank.com cyangwa ugahamagara umurongo utishyurwa 9591 cyangwa se ukagana amashami yayo hirya no hino.

Unguka Bank ni ikigo cy’imari gikorera mu Rwanda kuva ku wa 30 Mutarama 2005, aho cyatangiye ari ikigo cy’imari iciriritse. Icyo gihe gihe cyatangiranye amashami abiri gusa, rimwe ryari i Remera irindi riri Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali.

Icyo gihe icyicaro gikuru cyari Nyabugogo ariko kiza kwimukira i Remera mu 2006, nyuma cyimukira mu Mujyi rwagati muri 2011. Ku wa 6 Mata uwo mwaka nibwo inama nkuru ya Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yahaye Unguka Bank icyemezo kiyemerera kuba banki iciriritse, Microfinance bank.

Unguka Bank ni ikigo cy’imari gikorera mu Rwanda kuva ku wa 30 Mutarama 2005, cyatangiye ari icy’imari iciriritse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .