Muri rusange iyi banki yinjiye miliyari 14.9 Frw, inyongera ya 20%, mu gihe inyungu ya mbere yo kwishyura umusoro ari miliyari 5.2 Frw. Inyungu z’iyi banki zikaba zaraturutse ahanini mu nyungu ku nguzanyo, yazamutse ku kigero cya 19% ugereranyije n’umwaka ushize, ndetse no mu ishoramari ry’impapuro mpeshamwenda za Leta.
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank, Robin Bairstow yavuze ko izamuka ry’inyungu ya banki ayoboye mu gihe cy’ihungabana ry’ubukungu, ryatewe n’imbaraga bashyize mu gufasha imikorere y’abakiliya.
Yagize ati “Intego yacu iracyari ugufasha abakiliya bacu, kuzamura inyungu yacu ndetse no kugabanya ikiguzi dukoresha mu bikorwa byacu. Ishoramari dukomeje gushyira mu rwego rw’ikoranabuhanga ryatumye tubasha kongera inyungu yacu, aho 70% by’ibikorwa by’ihererekanya-mafaranga mu bakiliya bacu ryakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.”
Muri aya mezi kandi, iyi banki yatanze inguzanyo zifite agaciro ka miliyari 210 Frw, ndetse inguzanyo zayo zikomeje kwishyurwa neza kuko ikigero cy’inguzanyo zishyurwa nabi kuri 3.5%, munsi ya 5% giteganywa na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR).
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank, Niyibizi Bonaventure, yavuze ko iyi banki yabashije kugabanya inguzanyo zitishyurwa neza, ziri ku mpuzamandengo irenga 6% ku rwego rw’igihugu, binyuze mu buryo yakoranye n’abakiliya bayo, ndetse abagowe no kwishyura inguzanyo bakabasha koroherezwa mu kuzishyura.
Yagize ati “Nubwo ibihe byari bibi, banki yakomeje kuba hafi y’abakiliya bayo, no kubafasha kugira ngo ibintu bitamera nabi cyane, iyo wenda ubukungu budahungabanywa na Covid-19, wenda twari kuba twarazamuye umusaruro wacu, ariko twakomeje kuba hafi y’abakiliya bacu.”
Kimwe n’izindi banki, I&M Bank isanzwe yanditswe ku Isoko n’Imari ry’Imigabane ry’u Rwanda, ntabwo yatanze inyungu ku banyamigabane bayo, bitewe no kubahiriza amabwiriza ya Banki Nkuru y’Igihugu yasabye banki z’ubucuruzi kwirinda gutanga inyungu ku banyamigabane mu rwego rwo kurinda ihungabana ry’imari shingiro muri ibi bihe bikomereye ubukungu bw’igihugu.
Niyibizi yavuze ko mu gihe BNR yakongera gusaba banki gutanga inyungu ku nguzanyo, nta kabuza bazazitanga, ashimangira ko iki cyemezo kireba abanyamigabane bose “Yaba ufite imigabane 10.000 cyangwa ufite imigabane 1000, abanyamigabane bacu bose tubafata kimwe.”
&M Bank imaze iminsi mu mavugurura agamije kurushaho kwegera ibigo bito n’ibiciriritse, binyuze mu bikorwa birimo amahugurwa ndetse no kubegereza ikoranabuhanga.
Muri buri shami ry’iyi banki, hari umukozi wihariye ushinzwe kwita ku ishoramari ry’ibigo bito n’ibiciriritse, aho ashinzwe kubitegura mu buryo burimo kuzuza ibitabo by’imari, gukoresha ikorabuhanga mu bijyanye na serivisi z’imari n’ibindi bitandukanye.
Ku rundi ruhande, iterambere ry’ikorabuhanga rikomeje kuzamura umusaruro w’iyi banki, kuko byazamuye umubare w’ingano y’amafaranga abitswa muri iyi banki, ku kigero cya 2%, aho yageze kuri miliyari 303 Frw mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka. Umutungo rusange wa I&M Bank umaze kugera kuri miliyari 429 Frw.
Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!