Byatangajwe kuri uyu wa Kane mu Nteko rusange yabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura, iyobowe na Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira. Ni inama kandi yitabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura.
Muri iyo nama, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Zigama CSS, Dr James Ndahiro yagaragaje ko banki yagerageje gutera imbere nubwo isi yari iri mu bihe bibi byatewe n’icyorezo cya Covid-19.
Yashimiye Perezida Paul Kagame, umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda ku nama yatanze mu guteza imbere Zigama CSS by’umwihariko yibanda ku guteza imbere ikoranabuhanga guhera mu 2005, nkuko biri mu itangazo Minisiteri y’Ingabo yashyize hanze.
Yagize ati “Inyungu twabonye umwaka ushize ahanini ishingiye ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi. Abanyamuryango bihutiye kurikoresa bigira ingaruka nziza kuri banki. Turishimira inama twahawe n’Umugaba w’Ikirenga wakunze gushimangira ko dushora imari mu ikoranabuhanga. Twabibonye neza by’umwihariko mu gihe cya Covid-19.”
Ubuyobozi bw’iyi banki bwatangaje ko ikomeje gushora imari muri serivisi z’ikoranabuhanga zirimo Mobile Money, porogaramu zikoreshwa hifashishijwe telefone, ibyuma bya ATM, ubutumwa bugufi n’ibindi bigamije korohereza abanyamuryango mu ihererekanyamafaranga.
Zigama CSS ni ikigo cy’imari gihurizwa hamwe by’umwihariko abakorera mu nzego zishinzwe umutekano nk’Ingabo z’igihugu, Abakozi ba Polisi y’Igihugu, Ab’Urwego rushinzwe Amagereza (RCS) n’abakora mu Rwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!