Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe nibwo iyi banki yatanze iyi nkunga y’ibikoresho birimo imiti isukura intoki (hand sanitisers), utwuma dupima umuriro n’uturindantoki aho iri shuri rikorera mu Murenge wa Masaka, mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi Ushinzwe Imari muri NCBA Bank Rwanda, Wilson Ngyendo yavuze ko batanze iyi nkunga kugira ngo igihe cyo gusubukura amashuri bazabe biteguye kwakira no kurinda abanyeshuri.
Yavuze kandi ko ari uguha agaciro abakiliya babo, ko ndetse hari n’ibindi bigo bateganya gufasha.
Yagize ati "Muri serivisi dutanga habamo no gushyigikira uburezi yaba mu buryo bw’amafaranga cyangwa ibikoresho. Urugero ni nk’iki gikorwa twakoze uyu munsi, twabikoze mu rwego rwo guha agaciro abakiliya bacu no gushyigikira gahunda y’Igihugu cyacu yo kwirinda Covid-19.”
"Si ubwa mbere dukora ibikorwa byo gufasha abakiliya bacu, na mbere y’icyi cyorezo hari byinshi twakoze kandi by’umwihariko hari n’ibindi bigo bitandukanye dushaka gufasha.”
Umuyobozi w’ishuri Rise to Shine Bamurange Béatrice, yavuze ko bashimishijwe n’inkunga bahawe na NCBA.
Ati "Ni iby’agaciro cyane kubera ko kuva mu kwezi kwa gatatu ntituri gukora, bivuze ngo nta n’amafaranga twari dufite yo kugura ibikoresho byo kuzadufasha kwirinda twasubukuye amasomo. Sinzi ko nabona uburyo buhagije bwo kubisobanura, gusa bizadufasha cyane kuko byagabanyije igiciro twari kuzasabwa."
Uretse serivisi za banki NCBA itanga, inagira uruhare mu bindi bikorwa bitandukanye bigamije kubungabunga no guteza imbere ubuzima bw’abaturage b’aho ikorera.
Mu Ukwakira 2019 nibwo ibigo Commercial Bank of Africa Ltd na NIC Group Plc byahuye bikabyara NCBA Bank.
Nyuma yaho, taliki 31 Ukuboza 2019 Banki Nkuru y’u Rwanda yatanze uburenganzira bwo gukora nka Banki y’Ubucuruzi mu izina rishya rya NCBA Bank Rwanda Plc. Ifite amashami arenga 100 mu bihugu bitanu birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania na Côte d’Ivoire. .
Kugeza ubu NCBA ifite abakiliya barenga miliyoni 40, ikaba ari nayo banki ifite abakiliya benshi ku mugabane wa Afurika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!