00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Poromosiyo Go Digital and Win ya I&M Bank yamuhesheje itike yo kurara muri Sabyinyo Silverback Lodge

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 2 March 2021 saa 08:43
Yasuwe :

Banki y’Ubucuruzi ya I&M Bank yashyikirije umukiliya wayo itike yo gusura Sabyinyo Silverback Lodge nyuma yo gutsinda muri Poromosiyo ya Go Digital and Win igamije gushishikariza abantu gukoresha ikoranabuhanga.

Iyi poromosiyo yatangiye mu mpera z’Ukuboza umwaka ushize, igamije gushishikariza abakiliya bayo gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga mu kwishyura, kohereza n’izindi serivisi za banki.

Yatangijwe igamije guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri iyi banki no kugabanya ihererekanywa ry’amafaranga mu ntoki rishobora gukururira abakiliya ibyago byo kwandura Coronavirus.

Muri iyi poromosiyo hagiye hahembwa abanyamahirwe barushije abandi gukoresha ikoranabuhanga ririmo Internet Banking, Mobile Banking, SPENN no gukoresha amakarita ya I&M Bank.

Hatangwaga ibihembo bitandukanye birimo gutemberezwa mu bice bitandukanye by’u Rwanda birimo Sabyinyo Silverback Lodge, Pariki y’Akagera na Pariki ya Nyugwe. Hari harimo n’ibindi bihembo nka mudasobwa, tablet,telefoni n’amafaranga yo guhaha ari hagati y’ibihumbi 50 Frw n’ibihumbi 100 Frw.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko umugabo witwa Miles Wide Daniel, ari we wabaye umunyamahirwe wegukanye igihembo nyamukuru cyo gutemberezwa muri Sabyinyo Silverback Lodge mu gihe cy’iminsi ibiri.

Buri cyumweru hatoranywaga abanyamahirwe bakoresheje serivisi z’ikoranabuhanga za I&M Bank kurusha abandi, aho muri rusange 28 bahembwe.

I&M Bank irashishikariza abakiriya bayo gukomeza gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19,ndetse no kwegereza u Rwanda muri gahunda ya #CashlessEconomy.

Miles Wide Daniel (hagati) ashyikirizwa igihembo cyo gutembera muri Sabyinyo Silverback Lodge/Ifoto: I&M Bank

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .