Iyi poromosiyo yatangiye mu mpera z’Ukuboza umwaka ushize, igamije gushishikariza abakiliya bayo gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga mu kwishyura, kohereza n’izindi serivisi za banki.
Yatangijwe igamije guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri iyi banki no kugabanya ihererekanywa ry’amafaranga mu ntoki rishobora gukururira abakiliya ibyago byo kwandura Coronavirus.
Muri iyi poromosiyo hagiye hahembwa abanyamahirwe barushije abandi gukoresha ikoranabuhanga ririmo Internet Banking, Mobile Banking, SPENN no gukoresha amakarita ya I&M Bank.
Hatangwaga ibihembo bitandukanye birimo gutemberezwa mu bice bitandukanye by’u Rwanda birimo Sabyinyo Silverback Lodge, Pariki y’Akagera na Pariki ya Nyugwe. Hari harimo n’ibindi bihembo nka mudasobwa, tablet,telefoni n’amafaranga yo guhaha ari hagati y’ibihumbi 50 Frw n’ibihumbi 100 Frw.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko umugabo witwa Miles Wide Daniel, ari we wabaye umunyamahirwe wegukanye igihembo nyamukuru cyo gutemberezwa muri Sabyinyo Silverback Lodge mu gihe cy’iminsi ibiri.
Buri cyumweru hatoranywaga abanyamahirwe bakoresheje serivisi z’ikoranabuhanga za I&M Bank kurusha abandi, aho muri rusange 28 bahembwe.
I&M Bank irashishikariza abakiriya bayo gukomeza gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19,ndetse no kwegereza u Rwanda muri gahunda ya #CashlessEconomy.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!