00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BRD yatsindiye ibihembo bibiri mpuzamahanga ku bw’imishinga igamije kubungabunga ibidukikije

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 19 April 2024 saa 02:49
Yasuwe :

Banki y’u Rwanda y’Amajyambere, BRD, yatsindiye ibihembo byo ku rwego mpuzamahanga mu byiciro bibiri bitandukanye, ku bwo gushyigikira imishinga igamije kubungabunga ibidukikije binyuze mu mpapuro mpeshamwenda.

Ni mu bihembo ngarukamwaka byiswe ‘Environmental Finance’s Sustainable Debt Awards 2024’, bigamije gushimira ibigo by’imari bifite imishinga y’indashyikirwa n’ishoramari bigamije kubungabunga ibidukikije.

BRD yatsindiye igihembo mu cyiciro cy’impapuro mpeshamwenda zigamije kubungabunga ibidukikije, ndetse no mu cyiciro cy’ikigo cy’imari cyacuruje impapuro mpeshamwenda zigamije kubungabunga ibidukikije.

Ibi bihembo BRD yatsindiye bije bikurikira amasezerano y’ubufatanye BRD yagiranye na Banki y’Isi muri Nzeri 2023, agamije gushyira ku isoko impapuro mpeshamwenda za miliyari 30 Frw hagamijwe gushaka amafaranga yo kwifashishwa mu korohereza abafite imishinga itangiza ibidukikije ikanashyigikira gahunda z’iterambere rirambye.

Ayo masezerano kandi hagati ya BRD na Banki y’Isi yakozwe hagamijwe ko BRD yakongera inguzanyo igenera abagore bafite imishinga mito n’iciriritse, zikava ku kigero cya 15% zariho zikagera ku kigero cya 30%.

Ni amasezerano kandi yari agamije korohereza ba rwiyemezamirimo bashaka kubaka inzu zo guturamo, ku buryo nibura mu 2028 bizaba byorohera Abaturarwanda bashaka kugura inzu zihendutse zo guturamo.

Icyo gihe nyuma y’isinywa ry’ayo masezerano hagati ya BRD na Banki y’Isi, Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga yavuze ko azongera ubufatanye bwa BRD mu mikoranire n’ibigo byinshi biri imbere mu gihugu.

BRD kandi yavuze ko ku ikubitiro muri miliyari 30 Frw zakuwe muri izo mpapuro mpeshamwenda, miliyari 15 Frw muri zo zashowe mu kongera imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, zatangiye gukoreshwa guhera muri Mutarama 2024.

BRD yatsindiye ibihembo bibiri byo ku rwego mpuzamahanga ku bw'imishinga igamije kurengera ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .