00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Habyarimana wari minisitiri yahawe kuyobora BK Group Plc, Dr Karusisi agumana Banki ya Kigali

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 August 2022 saa 09:57
Yasuwe :

Béata Uwamaliza Habyarimana wari umaze umwaka n’amezi atatu ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc ihuriza hamwe ibigo bine birimo Banki ya Kigali.

Mu mpinduka zemejwe n’inama y’ubutegetsi ya BK Group Plc kuri uyu wa 1 Kanama, Dr. Diane Karusisi wahuzaga ibikorwa byose yagumanye Bank of Kigali Plc.

BK Group Plc ihuriza hamwe Banki ya Kigali, BK General Insurance, BK TechHouse na BK Capital Ltd.

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya BK Group Plc, Marc Holtzman, yatangaje ko bishimiye kugira Habyarimana umuyobozi mukuru w’iki kigo.

Yakomeje ati "Imiyoborere ye n’ubunararibonye bwagutse afite mu rwego rw’imari, bizafasha mu gushyira mu bikorwa gahunda za BK Group Plc no gukomeza gukura mu gihe kiri imbere."

"Beata azakorana n’abayobozi bakuru b’ibigo bine biyishamikiyeho: Dr Diane Karusisi, Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali Plc, Alex Bahizi, Umuyobozi mukuru wa BK General Insurance, Umutoni Carine, Umuyobozi mukuru wa BK Capital na Munyangabo Claude, Umuyobozi mukuru wa BK TecHouse."

BK Group Plc ni ikigo gifite abanyamigabane barimo ibigo mpuzamahanga bifitemo 29%, ibigo byo mu gihugu bifitemo 6.9%, mu gihe nk’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwihariye 34,3%.

Harimo kandi Ikigega Agaciro gifitemo imigabane ingana na 22%, hakaba n’imigabane ya 5.8% ifitwe n’bantu ku giti cyabo.

Dr Diane Karusisi ayobora Banki ya Kigali guhera mu 2016, umwanya yagiyeho asimbuye Dr Gatera James.

Iki kigo cyashinzwe ku wa 22 Ukuboza 1966, nk’umushinga wari uhuriweho hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Belgolaise, Ishami rya Fortis Bank yo mu Bubiligi.

Icyo gihe Leta yari ifitemo imigabane ingana na 50%. Banki yatangiye ibikorwa byayo mu 1967, aho yahise iyobora isoko ry’amabanki mu Rwanda kugeza ubu.

Nyuma y’icyemezo cya Fortis Bank cyo gukura ibikorwa byacyo muri Afurika, mu 2005, Guverinoma y’u Rwanda yaguze imigabane ya Belgolaise mu 2007.

Nyuma yaje kugenda itanga imigabane yayo igurwa n’ibigo byaba ibya leta, ibyigenga ndetse n’abantu ku giti cyabo. Kuri ubu ibigo bya Leta bifite imigabane muri iki kigo ni RSSB na Agaciro Development Fund.

Habyarimana w’imyaka 47 yayoboraga MINICOM kuva muri Werurwe 2021 kugeza ku wa 30 Nyakanga 2022.

Afite uburambe mu rwego rw’imari muri rusange kuko arumazemo imyaka 19, dore ko yabaye Umuyobozi mukuru wungirije w’iyahoze ari Agaseke Bank Limited, yaje guhinduka Bank of Africa.

Yanabaye mu buyobozi bw’iyahoze ari Banki y’Abaturage y’u Rwanda.

Yakoze muri Bill & Melinda Gates Foundation mu bijyanye no gufasha abantu kugera kuri serivisi z’imari, by’umwihariko abantu bari mu bukene.

Ni umwe mu bashinze Umuryango Nyafurika wa New Faces, New voices, uhuza abari n’abategarugori ukabafasha kugera kuri serivisi z’imari.

Ibijyanye n’imari no kuyicunga yabyize muri Kaminuza y’u Rwanda no mu ya Maastricht mu Buholandi, aho yakuye Masters mu miyoborere mu by’imari.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu 2021, yavuze ko yavukiye mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko bitewe n’akazi ababyeyi banjye bakoraga [bakoraga muri Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu].

Béata Uwamaliza Habyarimana wahoze ari Minisitiri w'Ubucuruzi n'inganda yagizwe Umuyobozi mukuru wa BK Group Plc
Dr Diane Karusisi yakomeje kuyobora Banki ya Kigali afite mu nshingano kuva mu 2016
Alex Bahizi ni we muyobozi wa BK General Insurance
Munyangabo Claude ni we uyobora BK TecHouse
Umutoni Carine ayobora BK Capital Ltd ifite umwihariko mu gucunga ibikorwa by'ishoramari

Ikiganiro IGIHE iheruka kugirana na Habyarimana ku buzima bwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .